Impamvu guha imodoka z’abagenzi imihanda yihariye muri Kigali bikomeje gufata igihe

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 6 Gicurasi 2018 saa 03:36
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko gahunda yo gutangira guha imodoka rusange imihanda yihariye mu masaha abagenzi baba bajya cyangwa bava ku kazi itaratangira, byatewe n’imihanda iri kwagurwa cyangwa imishya iri guhangwa yatinze kuzura kubera impamvu zinyuranye.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo byatangajwe ko guhera mu 2018, imodoka zitwara abagenzi zizajya zigenerwa imihanda yazo zigatandukanywa n’iz’abantu ku giti cyabo mu gihe cy’amasaha y’abagenzi benshi.

Uyu mushinga wabaye nk’ushimangirwa muri Gashyantare, ubwo abayobozi muri kimwe mu bigo bitwara abagenzi mu Rwanda, RFTC, batangazaga ko guhera muri Werurwe 2018, imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali zizajya zihabwa imihanda yihariye ‘mu gihe cy’amasaha atatu guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugera nibura saa mbili n’igice.’

Gusa mu kiganiro yahaye RBA kuri iki Cyumweru, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iterambere ry’Umujyi, Dr Nkurunziza Alphonse, yavuze ko hari ibigikorwa mbere y’uko uyu mushinga utangira gushyirwa mu bikorwa.

Yagize ati “Icyo turimo dukora ubu gikomeye ni ikigendanye no kwagura imihanda, nimara kwaguka ejo bundi tuzakora icyo twita ‘dedicated bus lanes’, imihanda igenewe imodoka zitwara abagenzi.”

“Izo nzira nizimara kuboneka bus zizajya zigenda zihuta, ndetse n’icyo gihe, ubu turimo turakora inyigo, tugiye gushyiraho uburyo aho abantu bategera bus haba uburyo bubagezaho amakuru yose y’igihe imodoka iri buhagerere n’iminota iri buhagerere. Ibyo rero bigomba gushoboka ari uko bus itagize imbogamizi.”

Dr Nkurunziza yabwiye IGIHE ko impamvu yo kudatangira vuba kw’iyi gahunda ari ukubera imihanda iri kwagurwa yatinze kuzura, ariko igihe byazarangirira ikazahita ishyira mu bikorwa.

Yakomeje agira ati “Duteganya ko bizakorwa iriya mihanda turimo twubaka nirangira. Twateganyaga kugeza mu mpera za Kamema ariko kubera iyi mvura, twagiye tugira imvura nyinshi bigatuma dusunika imirangirize yacu y’imihanda, niyo numva izatubera imbogamizi kuba muri Kamena twarangije, […] byanatinda ntabwo byarenza Kanama, tukaba tarangije iyo mihanda noneho iyo gahunda y’imodoka nayo igahita itangira.”

Imwe mu mihanda iri kuvugururwa izitabazwa muri iki gikorwa irimo uwa Rwandex- Mu Mujyi; Nyanza- Rebero- Nyamirambo; Karuruma-Batsinda-Kagugu n’indi.

Feu Rouge zizavugururwa

Nkurunziza yavuze ko ubu buryo bushya bugomba kujyana n’ikoranabuhanga rigomba kongerwa mu byuma biyobora ibinyabiziga bikoresheje amatara bizwi nka ‘Feu Rouge’, bitandukanye n’ibisanzwe bikoreshwa.

Yakomeje agira ati “Bizajyana na bya bindi twavugaga ngo za Feu Rouge ziteye zite, ku buryo zizaba zifite ubushobozi bwo kumva (sensors), imodoka y’abagenzi yahagera zikamenya ko ihageze, bikihuta kugira ngo abaturage bashobore kwihuta.”

Umuyobozi Ushinzwe Itangazamakuru mu Mujyi wa Kigali, Bruno Rangira, umwaka ushize yabwiye IGIHE ko gutanga imihanda yihariye ari gahunda bizeye ko izashoboka, cyane ko imihanda ikomeje kwagurwa ihabwa ibice bibiri ku buryo imodoka ebyiri ebyiri zisangiye icyerekezo zishobora kugenda ziteganye.

Gusa ngo ni gahunda y’agateganyo kuko hateganywa imihanda igenewe imodoka zitwara abagenzi gusa, izahuza uduce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali (Bus Rapid Transit, BRT).

Rangira yakomeje agira ati “Mu gihe kirekire hateganywa imihanda ihoraho ifite n’ibindi bikorwa remezo byihariye. Bizaba ari ibyerekezo bitanu by’imodoka muri uyu mujyi, ku buryo nibura mu 2026 iyo mirongo izaba ihari.”

Biteganywa ko ngo izo gahunda nizimara gushyirwa mu bikorwa, bizatuma abantu benshi bakoreshe imodoka rusange zitwara abagenzi kurusha uko bakoresha imodoka zabo bwite.

Soma:

- Imodoka zitwara abagenzi muri Kigali zigiye gutangira kugenerwa inzira zihariye

- Imodoka zitwara abagenzi zizatangira guhabwa imihanda yihariye muri Werurwe

Umujyi wa Kigali urateganya kugena imihanda yihariye igendwamo n'imodoka zitwaye abagenzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza