Impamvu pasiporo nshya igiye gutangwa, imiterere yayo n’izindi mpinduka wamenya

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 Kamena 2019 saa 03:27
Yasuwe :
0 0

Ibijyanye n’abinjira n’abasohoka mu Rwanda bikomeje kuvugururwa hagamijwe korohereza abarusura haba mu bukerarugendo, ishoramari cyangwa kugenzura umutekano, nyuma y’uko guhera ku wa 1 Mutarama 2018 abaturage b’ibihugu byose bahabwa viza bageze aho binjirira mu gihugu.

Mu mwaka ushize hasohotse Itegeko n° 57/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye abinjira n’abasohoka mu Rwanda ndetse mu mpera z’ukwezi gushize hasohotse Iteka rya Minisitiri N°06/01 ryo ku wa 29/05/2019 ryerekeye abinjira n’abasohoka, rigamije gufasha mu gushyira mu bikorwa iryo tegeko.

Zimwe mu mpinduka zigaragara ni uko mbere u Rwanda rwari rufite ubwoko 12 bwa viza kandi nta yatangwaga irengeje iminsi 90, mu gihe ubu bwabaye 23 kandi zimwe zishobora kurenza iminsi isanzwe bitewe n’icyazanye umuntu.

Pasiporo mu bigomba guhinduka

Mu kiganiro Dusangire Ijambo cyatambutse kuri RBA iki Cyumweru, tariki ya 9 Kamena 2019, Nkunzurwanda Jean Pierre ushinzwe Itangazamakuru mu Rwego rw’Abinjira n’Abasohoka, yavuze ko u Rwanda mu minsi ya vuba ruzatanga Pasiporo ya Afurika y’Iburasirazuba, yanagenewe ikiguzi gisumbye igisanzwe.

Iyi pasiporo ifite ahagenewe kubikwa amakuru hameze nk'ah'amakarita ya banki

Pasiporo isanzwe (biometric passport) ifite umurongo ubikwamo amakuru ya nyirayo, mu gihe igiye gutangwa y’ikoranabuhanga (electronic passport, e-passport’) ifite akuma (chip) kabika amakuru, gasomwa n’imashini gateye nk’akaba ku makarita ya banki.

Mu 2016 abakuru b’ibihugu bya EAC bemeranyije kuri pasiporo y’ikoranabuhanga yagombaga gutangira gutangwa muri Mutarama 2017, ikoze mu ikoranabuhanga rimwe ariko buri gihugu kikaba cyagiraho umwihariko wacyo.

Muri Mata 2017 nibwo hemejwe ibirango by’inyongera ku rwandiko rw’inzira rw’abajya mu mahanga mu Rwanda, birimo ingagi mu kugaragaza ubukerarugendo bw’igihugu, ababyinnyi mu kugaragaza umuco w’u Rwanda na Kigali Convention Center n’inzu ya Kinyarwanda kugira ngo igihugu kigaragaze aho kiri ubu n’uko cyari kimeze mu gihe gishije.

Hongeweho n’imigongo nk’ubukorikori bugaragaza ko Abanyarwanda bashobora gukora ibintu byabo.

Pasiporo isanzwe ntizahita ita agaciro

Umuyobozi mu Kigo gishinzwe Abinjira n’Abasohoka Ushinzwe Serivisi zihabwa Abanyarwanda, Rusanganwa Damascène, yavuze ko ubwo hemeranywaga kuri pasiporo ya EAC, hemejwe ko izisanzwe zizakora imyaka ibiri mbere yo guta agaciro.

Ati “Pasiporo turimo dutanga ubu n’abatugana turabibabwira ngo nubwo murimo mufata iyi pasiporo ariko mu gihe gito tuzayihindura dutange iyindi iri ku rwego rwisumbuyeho. Hanyuma abantu baba bari mu byiciro bibiri; hari uba afite urugendo atategereza, hari n’undi uvuga ati ntabwo byihutirwaga cyane reka ntegereze nzayifata mwahinduye.”

“Ntabwo dushobora guhagarika gutanga pasiporo kuko buri gihe haba hari abantu bakeneye kugenda. Nanone imyiteguro yo gutanga iyo yindi ntabwo irarangira ariko iri hafi.”

Gutanga izi pasiporo ngo ni ngombwa kuko Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe iby’Indege za Gisivili, ICAO, ari nacyo kigena amabwiriza y’ibanze mu gukora pasiporo, cyatanze ko mu 2015 ibihugu byose bigomba kuba bitanga e-passports, ku buryo igihe icyo aricyo cyose gishobora kwemeza ko nk’ufite izi pasiporo zisanzwe atazongera kwemererwa kujya mu ndege.

Rusanganwa ati “Ubwo rero birumvikana ko no mu nyungu z’Abanyarwanda, dutekereza ko bakwiye kugendana n’aho ibihe bigeze, n’amabwiriza mpuzamahanga.”

Kuki ikiguzi cya pasiporo cyiyongereye?

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Abinjira n’abasohoka, Lt Col Regis Gatarayiha, avuga ko impamvu pasiporo nshya ifite ikiguzi cyisumbuye ari uko ifite ikoranabuhanga rihanitse, ku buryo n’ugerageje kuyigana byamuhenda kurusha kuyisaba mu nzira zemewe.

Ngo hari nk’aho wasangaga imyirondoro imwe kuri pasiporo ebyiri zisanzwe ariko amafoto ya ba nyirayo adasa, kubera ko harimo uwayiganye.

Yakomeje ati “Hari n’aho batabasha kuyireba ngo babone ko ari impimbano […] ku buryo kuvuga ngo twahindurira umuntu pasiporo ku kiguzi cya mbere, ntabwo byahura kubera ko hari amafaranga igihugu cyashyizemo kugira ngo ibyo bimenyetso by’umutekano bishyirwe muri iyi pasiporo nshya.”

“Ni nayo mpamvu muri ya myiteguro harimo n’ikijyanye n’ingengo y’imari, leta yagombye gushyira amafaranga atari make muri iyo myiteguro mu rwego rwa tekiniki, kwigisha abayitanga n’abazajya bagenzura ko izi pasiporo zidafite ibibazo. N’umubare w’amapaji na wo wariyongereye.”

Biteganywa ko pasiporo y’umwana izaba ifite paji 34 mu gihe pasiporo y’umuntu mukuru izagira paji 50 zivuye kuri 48, pasiporo imara imyaka 10 yo ikazaba ifite paji 66. Ibyo byose ngo nibyo byatumye ikiguzi kizamuka.

Ikiguzi gisanzwe ni icyo mu 2004

Pasiporo y’abana izaba igura 25.000 Frw; Pasiporo y’umuntu mukuru imara imyaka itanu igure 75.000 Frw naho Pasiporo y’umuntu mukuru imara imyaka 10 igure 100 000 Frw mu gihe Pasiporo y’akazi izaba igura 15 000 Frw naho Pasiporo y’abanyacyubahiro ikagura 50 000 Frw.

Rusanganwa yagize ati “Ikiguzi cya 50 000Frw kuri izi pasiporo dutanga cyagiyeho mu 2004. Cyari kijyanye n’agaciro ko gukora iyi pasiporo icyo gihe kandi cyanganaga na $100, ni cyo kiguzi twazitangiragaho ku bazisabira kuri za ambasade. Uyu munsi ayo $100 ageze ku bihumbi 90 Frw birengaho.”

“Twanze gukomeza kubibarira ku madolari 100 mu rwego rwo kugabanyiriza Abanyarwanda. Mu by’ukuri ugereranyije n’uko imeze, uko ikoze, leta yagerageje ahubwo kwigomwa mu rwego rwo korohereza abanyarwanda.”

Avuga ko abantu bakwiye kwishimira ko bagiye kubona ko bagiye kubona urwandiko rw’inzira rufite agaciro mu rwego mpuzamahanga, aho gutekereza gusa ku bihumbi 25 Frw byiyongereyeho.

Nyuma hazaza na Pasiporo ya Afurika

Mu Nama ya 27 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, yabereye i Kigali mu 2016 nibwo hatangijwe ku mugaragaro Pasiporo Nyafurika, ku ikubitiro ishyikirizwa Perezida Idris Deby wa Tchad wari uyoboye AU na Perezida Paul Kagame wari wakiriye iyo nama.

Lt Col Gatarayiha yavuze ko kugira ngo Pasiporo Nyafurika itangire gutangwa ari uko ibihugu 15 bigomba kwemeza burundu amasezerano ayishyiraho, mu gihe kugeza ubu yemejwe n’u Rwanda gusa nubwo imiterere yayo yo yemejwe.

Ati “Twebwe muri kwa kwitegura kwacu, nubwo twatinze, icyiza ni uko twajyanishije iyi pasiporo tugiye gutanga ku rwego rwa EAC n’ibyo badusaba ku rwego rwa Afurika. Ku buryo igihe bazatubwira ngo umubare w’ibihugu ukenewe kugira ngo dutangire tuzitange [wabonetse], twebwe nta bintu byinshi bizadusaba kugira ngo tuyihindure.”

“Ni ukuvuga ngo twaratinze, twasubiye inyuma gato kugira ngo dusimbuke neza. Icyo bizadusaba wenda ni uguhindura icyo twanditse ku gapapuro k’inyuma, ariko ibiyigize ni bimwe, twakoze ku buryo bitazongera kudusaba guhindura ibintu byinshi.”

Icyo gihe ngo bizatuma ufite pasiporo ya EAC yatanzwe n’u Rwanda akomeza kuyikoresha, ahubwo wenda ufite iyashize kandi haratangiye iya Afurika, ahindurirwe bidasabye ko yaba yataye agaciro.

Biteganywa ko Abanyarwanda bazajya basaba e-passport ku Irembo, kugenzura ibyangombwa bigafata umwanya muto, umuntu akazajya ku Biro by’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda cyangwa mu mahanga inshuro imwe gusa atera igikumwe, agatahana pasiporo ye.

Kugeza ubu umuntu ukeneye pasiporo ayibona mu minsi itatu ndetse icyifuzo ni uko ikomeza kugabanuka.

U Rwanda ruzatangira gutanga Pasiporo ya Afurika y'Iburasirazuba mu minsi mike

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza