Impamvu zajyanye Perezida Kagame muri Djibouti

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 18 Mata 2017 saa 03:03
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo Perezida Kagame yageze ku kibuga cy’ingede cya Ambouli mu Mujyi wa Djibouti, mu rugendo rutangira uruzinduko rwe rw’akazi rugomba kumara iminsi ibiri, ni ukuvuga ko rurangira kuwa 19 Mata 2017.

Uru ruzinduko rwe ruje rukurikiye urwo mugenzi we Ismael Omar Guelleh yakoreye i Kigali narwo rwamaze iminsi ibiri rugasiga u Rwanda ruhaye Djibouti ubutaka bungana na hegitari 10 buherereye mu gice cyagenewe inganda mu Karere ka Gasabo. Gutanga ubu butaka byari nko gukura ubwatsi kuko iki gihugu na cyo mu 2013 cyahaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitari 20.

Ubwo yageraga muri Djibouti, Perezida Kagame yatangaje ko ibihugu byombi bifitanye umubano wa hafi ndetse bihuje imyemerere ishingiye ku iterambere no guhesha agaciro Afurika.

Ku munsi wa mbere w’uru ruzinduko, u Rwanda na Djibouti byasinyanye amasezerano atanu ari mu ngeri zinyuranye. Perezida Kagame yavuze ko uru ruzinduko rubayeho ari umusaruro w’ibiganiro byabereye i Kigali bigashimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano arimo ajyanye n’ibikorwa by’ingendo zo mu kirere hagati y’ibihugu byombi, ajyanye n’iterambere ndetse n’umutekano w’ishoramari, ajyanye n’ubufatanye mu ikoranabuhanga, ajyanye no gukuriraho ikiguzi cya visa abadipolomate ndetse n’abafite pasiporo za serivisi hamwe n’ajyanye no gushyiraho komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yagize ati “Twiteguye kuzamura imikoranire mu nzego z’ishoramari mu nzego z’imari, mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere, ikoranabuhanga n’ibindi…Ubufatanye bwacu ntabwo bugarukira gusa muri izo nzego ahubwo no mu kongera izindi aho impande zacu zombi zibona ko ari ingirakamaro.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda na Djibouti bikomeje imikoranire by’umwihariko hagendewe ku mavugururwa ya Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Mu nama ya 27 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iheruka yabereye i Kigali muri Nyakanga 2016, Perezida Kagame yahawe gukurikirana amavugurura ya Komisiyo ya AU. Ni amavugurura ajyanye n’imiyoborere n’imikorere ya AU, asobanura neza inshingano n’imikorere z’umuryango.

Muri Gashyantare 2017 mu nama ya 28 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Perezida Kagame nibwo yashyikirije abakuru b’ibihugu na za Guverinoma Raporo ku mavugurura y’uyu muryango.

Hagati aho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye muri Werurwe 2016 ubwo Perezida Guelleh yari mu Rwanda, Perezida Kagame yasabye abikorera bo mu Rwanda kugira uruhare mu kubyaza umusaruro ubutaka Djibouti yahaye u Rwanda bashora imari mu kubaka ibikorwa remezo byoroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ku Nyanja Itukura.

Nk’igihugu gituriye inyanja, Perezida Kagame yavuze ko ubwo butaka buzakoreshwa nk’icyambu cy’ibicuruzwa bivuye mu Nyanja Itukura, bizajya bihavanwa bizanwa mu Rwanda hifashishijwe indege.

Muri Djibouti, Perezida Kagame yaherekejwe na Madamu Jeannette Kagame na we wabonanye na mugenzi we Kadra Mahamoud Haid.

Perezida Kagame na mugenzi wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh bayoboye umuhango wo gusinya amasezerano y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi
Minisitiri François Kanimba asinya amasezerano ajyanye n'ubuhahirane hagati y'ibihugu byombi
Minisitiri James Musoni (ibumoso) asinya ku masezerano yemeranyijweho hagati y'ibihugu byombi
Minisitiri Nsengimana Philbert asinya ku masezerano ajyanye n'ubufatanye mu ikoranabuhanga
Muri uru ruzinduko abayobozi ku mpande zombi bagiranye ibiganiro ku bigendanye n'ibyo ibihugu byiyemeje gufatanya
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Louise Mushikiwabo, Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana na Minisitiri w'Ibikorwaremezo, James Musoni mu itsinda ryaherekeje Perezida Kagame
Perezida Kagame yavuze ko yishimira buri rwego ubufatanye n'umubano w'ibihugu byombi bigenda bigeraho
Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh na Perezida Kagame ubwo basuhuzanyaga
Perezida Kagame yakirwa na mugenzi we wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza