Impanuka ikomeye yabereye i Kamonyi, babiri barashya kugeza bapfuye

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 21 Mutarama 2017 saa 08:00
Yasuwe :
0 3

Impanuka ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso n’indi ya Benz yabereye i Kamonyi hafi y’agasanteri k’ahitwa mu Nkoto, abantu babiri bitaba Imana nyuma y’aho zifashwe n’umuriro babura uko bava mu modoka bahiramo.

Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Rugarika mu Kagali ka Sheri ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Mutarama 2017.Ikamyo yo mu bwoko bwa Benz ndende idatwikiriye inyuma, yavaga i Kigali naho Fuso yavaga i Muhanga.

Umwe mu bantu babonye iyi mpanuka iba, yabwiye Umunyamakuru wa IGIHE ko umushoferi wa Fuso yikanze abana bakiniraga mu muhanda agashaka kubakatira niko guhita agongana na mugenzi we wari umuturutse imbere afite umuvuduko mwinshi bisa n’aho yabuze feri.

Uyu mutangabuhamya yakomeje avuga ko Fuso yari ipakiye ibikoresho bitandukanye birimo ibyo mu rugo naho Benz yo yarimo ubusa.

Zikimara kugongana umuriro wahise waduka muri Benz, ukongeza bimwe mu bintu byari bivuye muri Fuso byari bimaze kugwa hasi na byo birashya niko guhita biyikongeza.

Muri Fuso harimo abantu batatu, umushoferi abasha kuvamo hahiramo umugabo n’umugore batamenyekana amazina, mu gihe mu ikamyo byagonganye umushoferi na Kigingi bombi barokotse.

Polisi yahageze izimya iyi nkongi ndetse haje na Ambulance ikora ubutabazi aho byagoranye gukuramo imirambo.

Abagiriye ibibazo muri iyo mpanuka bajyanywe mu bitaro bya Kacyiru. Iperereza riracyakorwa.

Umuhanda ujya n’uva i Muhanga wamaze isaha irenga ufunze.

Izi modoka zombi zahiye / Ifoto: Social Media
Abantu babiri, umugore n'umugabo bahiriye muri Fuso kugeza bapfuye
Polisi ikimara kuzimya inkongi nibwo imirambo yavanywe muri iyi Fuso
Ikamyo yagonganye na Fuso yaguye munsi y'umuhanda igice kimwe
Impanuka ikimara kuba umushoferi w'iyi kamyo na kigingi we babashije gusimbuka bararokoka
Impanuka ikimara kuba imiryango ya Fuso yahise yifunga ku buryo abarimo imbere babuze gitabara bahiramo kugeza bapfuye
Bimwe mu bikoresho Fuso yari ipakiye byaguye hasi impanuka ikimara kuba bifatwa n'umuriro biba ari na byo bikongeza imodoka
Polisi ni yo yahagobotse kugira ngo ibashe kuzimya umuriro no gukora ubundi butabazi
Imodoka nyinshi zari zabuze uko zitambuka imihanda ifunze ibyerecyezo byombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza