Impanuro za Perezida Kagame mu ihuriro ry’urubyiruko rw’u Rwanda zabyaye imbuto

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 30 Nyakanga 2016 saa 08:03
Yasuwe :
0 0

Kuwa 23 Gicurasi 2015 urubyiruko rwiganjemo urw’abanyeshuri rugera kuri 700 harimo urwaturutse mu Rwanda no mu bindi bihugu by’amahanga, rwahuriye i Dallas muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu cyiswe ‘Rwanda Youth Forum’.

Icyo gihe Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko gukora nabi kuri bo ari ikosa rikomeye rihenda igihe cyose cy’ubuzima. Yabasabye ko ibyo bigira mu mahanga bakwiye kubikoresha mu iterambere ry’iwabo.

Yagize ati “Ntihakagire abatuma mutekereza ko abo muri bo baciriritse. Namwe murashoboye kimwe n’uwo ari we wese. Iyo mbabonye mwe rubyiruko mbona u Rwanda. Murangana na 70% by’abanyarwanda. Nimwibaze uwo mubare ukorera hamwe mu kubaka u Rwanda! Nibyo twifuza kandi twizeye ko bizagerwaho kuko tubafite.”

Izi mpanuro zo kumvisha urubyiruko ko arirwo rubumbatiye ejo hazaza h’u Rwanda nizo zatumye kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga, bamwe muri urwo rubyiruko barangije kwiga, abakiga n’abagiye kwiga mu mahanga bibumbiye muri Rwanda Youth Forum, bifatanya bagakora umuganda wo kwagura ishuri ry’inshuke ry’Umuryango Peace and Hope initiative.

Umuyobozi wa Rwanda Youth Forum, Cyubahiro Edwin, yavuze ko muri iri huriro biyemeje kujya bakora ibikorwa by’amaboko mu gihugu hose nko kubakira abatishoboye, n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Yagize ati “Twahereye kuri Peace and Hope Initiative ariko tuzagera no mu ntara zose. Perezida wa Repulika yaradusuye atubwira ko aritwe ejo hazaza h’igihugu, iri jambo ryaratwubatse kandi tugomba gutangira kubigaragaza.”

Umuryango Peace and Hope usanzwe ukora ubuvugizi bugamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage, bimwe mu bikorwa ufite bikaba birimo n’ishuri ry’incuke ‘Kuraneza’ ryigamo abana 120.

Umuyobozi wawo Albert Musabyimana, avuga ko uyu muganda ari intangiriro yo gutuma abana batajya kwiga birirwa bazererera babona aho bigira.

Yagize ati “Dufite intego yo kugira abana 400, umwaka ushize hari abana 80 biyandikishije batabashije kwiga. Ubu higamo abana 120, icyifuzo nuko abana bose babona uburezi bw’ibanze bakiri bato n’abongabo tutakiriye kubera ibyumba by’amashuri bike tukazajya tubakira.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Rosemary Mbabazi, yashishikarije urubyiruko gukomeza kugira umutima wa kimuntu bakababazwa n’abababaye nkuko Peace and Hope Initiative ibikora igaharanira ko buri mwana yiga.

Yabasabye gushakira igihugu imbuto n’amaboko nkuko babyiyemeje, bakirinda ingeso mbi.

Yagize ati “Indangamirwa mugiye mu mahanga, Rwanda youth Forum baratashye, mubonye amahirwe mu mahanga muzagume mukore ariko mwibuke u Rwanda, amahirwe agifunguye muri ayo mahanga, mugende muhatane muhahe, muhitemo ibyiza muyungurure mwirinde ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.”

Urubyiruko rwitabiriye uyu muganda rwarengaga 130 rurimo intore z’Indangamirwa ziherutse gusoza itorero mu cyiciro cya cyenda zigera kuri 40, abarangije kwiga mu mahanga, abakigayo n’abitegura kujyayo.

Uyu muganda wakorewe mu kibanza giteganyijwe kwagurirwamo ishuri ry’incuke Kuraneza riherereye mu Kagari ka Gasharu mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo.

Urubyiruko mu muganda
Umuganda wakozwe ni uwo gufasha abana batajya ku ishuri
Urubyiruko rwishimira igikorwa rwakoze
Rosemary Mbabazi yasabye urubyiruko kuvoma ibyiza mu mahanga
Musabyimana Albert, Umuyobozi wa Peace and Hope Initiative

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza