Impuguke ziteraniye i Kigali ziga ahazava ibizatunga miliyari 10 z’abazaba batuye isi mu 2050

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 31 Ukwakira 2017 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gérardine, yavuze ko abatuye Isi bakomeza kwiyongera ndetse hakaba hari n’ibiza bikomeje kwangiza umusaruro, akabona ko hakwiye kugira igikorwa kugira ngo ubwo bwiyongere buzahure n’ibiribwa bibatunga.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, FAO, bwagaragaje ko umubare w’abatuye Isi uziyongera bakagera kuri miliyari 10 mu 2050 uvuye kuri miliyari hafi zirindwi bariho ubu.

Uko kwiyongera gusobanuye ko hakenewe ibiribwa byinshi bigomba kuzabatunga, ibyo nabyo bigakenera ingamba nshya zo guhanga ibishya mu buhinzi n’ubworozi.

Ubwo Minisitiri Dr Mukeshimana, yafunguraga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga ya karindwi yiga ku masezerano yo gutubura imbuto z’ibimera, kuzihanahana no kuzibungabunga yateraniye i Kigali ku wa 30 Ukwakira 2017, yavuze ko hakenewe ko hashyirwaho uburyo bwo kuzamura umusaruro w’ibiribwa.

Yagize ati “Umubare w’abatuye Isi uteganyijwe kuzagera kuri miliyari 10 mu 2050, muri bo miliyari 2.5 bazaba batuye mu duce tw’imijyi, kandi ubwo bwiyongere buzaba cyane muri Afurika no muri Aziya, ibi bivuze rero ko ibishyirwa mu buhinzi nabyo bikwiye kwiyongera. Hakenewe umusaruro mwinshi no gukora uburyo bwo gutubura imbuto zihari.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, igaragaza ko u Rwanda rwakoze byinshi kugira ngo rwongere umusaruro ukomoka ku buhinzi harimo gushyiraho uburyo bukomatanyije bwiswe CIP (Crop Intensification Program).

Kugeza ubu kandi hashyizweho uburyo bwo gutubura imbuto hakaboneka izishobora guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, rufite kandi ibigo bikora ubushakashatsi mu buhinzi birimo IITA, CIP, CIAT na ICRAF, IZAR n’ibindi.

Iyo Minisiteri ikomeza ivuga ko ibigo by’ubushakashatsi byashyize hanze amoko 90 y’imbuto zishobora guhangana n’imihindagurikire y’ikirere birimo ibishyimbo, ibirayi, ibigori, ingano n’umuceri; ibyo kandi u Rwanda rukaba rwarabisangije amahanga bahuriye ku masezerano yo gutubura imbuto z’ibimera kuzihanahana no kuzibungabunga rwashyizeho umukono mu 2010.

Umuyobozi wungirije wa FAO ku Isi, Castro-Salazar, yavuze ko kugira ngo umubare w’abatuye Isi uzahure n’ingano y’ibiribwa, abaturage basabwa gukurikiza amabwiriza arimo no kumenya kubungabunga umusaruro.

Yagize ati “Kimwe cya gatatu cy’umusaruro tubona turawangiza, turamutse tuwufashe neza tubona byarushaho kugira akamaro, kugira ngo tuzashobore kugaburira abantu miliyari 10 mu myaka iri imbere turasabwa kutagira umusaruro twangiza, ikindi abantu bakwiye kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi kuva batangiye kugeza basaruye no kubika neza ku buryo ibibonetse binafatwa neza.”

Kubeza ubu urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda rutanga 1/3 ku musaruro mbumbe w’igihugu, rugaha akazi abantu bagera kuri 70%, ndetse 50% y’ibyoherezwa hanze bikomoka ku buhinzi.

Inama Mpuzamahanga ya karindwi yiga ku masezerano yo gutubura imbuto z’ibimera kuzihanahana no kuzibungabunga ni ubwa mbere ibereye mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ikaba yitezweho kuganirwamo ibizafasha mu gutubura umusaruro uzafasha mu gutunga abatuye Isi kugeza ubu abagera kuri miliyoni 815 bangana na 11% bari mu nzara.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, FAO, bwagaragaje ko umubare w’abatuye Isi uziyongera bakagera kuri miliyari 10 mu 2050 uvuye kuri miliyari hafi zirindwi bariho ubu
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gérardine, yavuze ko abatuye Isi bakomeza kwiyongera ndetse hakaba hari n’ibiza bikomeje kwangiza umusaruro, akabona ko hakwiye kugira igikorwa kugira ngo ubwo bwiyongere buzahure n’ibiribwa bibatunga
Umuyobozi wungirije wa FAO ku Isi, Castro-Salazar, yavuze ko kugira ngo umubare w’abatuye Isi uzahure n’ingano y’ibiribwa, abaturage basabwa gukurikiza amabwiriza arimo no kumenya kubungabunga umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza