Impunzi eshanu z’Abanye-Congo zaguye mu myigaragambyo zakoreraga ku biro bya HCR i Karongi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 23 Gashyantare 2018 saa 07:39
Yasuwe :
0 1

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko impunzi eshanu z’Abanye-Congo zaguye mu bikorwa byo kubuza imyigaragambyo itemewe mu gace zari zafashe bugwate ku biro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, mu Karere ka Karongi, naho izindi 15 zigatabwa muri yombi.

Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru impunzi z’Abanye-Congo zigera kuri 500 zasohotse mu nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi, zerekeza ku biro bya HCR, zisaba kongererwa amafaranga yo kubaho.

Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko mu rwego rwo kubahiriza amategeko n’umutekano w’abaturage byabaye ngombwa ko hakoreshwa ingufu mu gutatanya iyo myigarambyo, kuko impunzi zagaragaje kutumva abayobozi mu nzego zitandukanye.

Polisi ivuga kandi ko nyuma yo gusuzugura ubuyobozi, ejo ku wa Kane abigarambya batangiye no gutera amabuye n’ibindi bikoresho byinshi birimo inkoni, ibyuma n’amabuye, bamwe bagakomereka nyuma bikabaviramo urupfu.

Igira iti “Muri icyo gikorwa cyo gushyamirana, hakoreshejwe ingufu hakomereka abigaragambyaga 20 n’abapolisi barindwi bajyanwe kwa muganga. Ubu hamaze gupfa abigaragambyaga batanu bitewe n’ibikomere bari bagize, naho 15 batawe muri kubera iyo myigaragambyo itemewe, gufata bugwate n’imirwano.”

Abatawe muri yombi bari bayoboye iyo myigaragambyo ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Bwishyura mu Karere ka Karongi. Polisi y’u Rwanda itangaza ko harimo gukorwa iperereza ry’icyihishe inyuma y’iyi myigaragambyo kandi abazahamwa no kuyigiramo uruhare bazajyanwa mu butabera.

Kugeza ubu abigaragambyaga bamwe bamaze gusubira mu nkambi y’impunzi ya Kiziba abandi bajya ahandi hatari aho bari bafashe bugwate.

Impunzi zari mu myigaragambyo ziganjemo abasore n’inkumi n’abana bato, bamwe bavukiye mu nkambi. Ntabwo ari impunzi zose zo mu nkambi ya Kiziba kuko icumbikiye abarenga ibihumbi 17, bahunze igihugu cyabo cya RDC mu myaka 20 ishize.

Ubwo izo mpunzi zari zigisohoka mu nkambi, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Impunzi muri Ministeri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi, Rwahama Jean Claude, yatangarije IGIHE ko icyo gikorwa zakoze kitemewe, kuko n’ushatse gutaha abisaba neza, HCR ikamufasha.

Rwahama yanavuze ko kuba izo mpunzi zisaba gutaha nabyo biteye impungenge kuko iwabo hataratekana

Izi mpunzi zivuga ko inkunga zigenerwa yagabanutse cyane, kugeza aho ubu umuntu umwe agenerwa amafaranga y’u Rwanda 6700 yo kumutunga mu gihe cy’ukwezi. Ku bw’ibyo zikavuga ko aho kwicwa n’inzara zasubira ku ivuko nubwo zibwirwa ko hataratekana.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa (WFP) n’irishinzwe impunzi (UNHCR), ryasabye abaterankunga kugira icyo bakora ngo haboneke inkunga zihabwa impunzi zicumbikiwe mu Rwanda kuko yagabanutseho 25%.

Kugeza mu Ugushyingo 2017, WFP yatangaga ibilo 16.95 by’ibiribwa kuri buri mpunzi ku kwezi; bigizwe n’ibigori, ibishyimbo, amavuta yo guteka n’umunyu. Abandi bahabwaga Frw 7,600 (US$9) yo kugura ibiribwa mu masoko y’inkambi.

Izi mpunzi zari zari zafashe bugwate abakozi ba HCR n'abaturage baturiye ibyo biro by'uyu muryango i Karongi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza