Impunzi z’Abanyarwanda zongeye guhamagarirwa kwihutira gutaha bicyoroshye

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 15 Ukuboza 2017 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) yakanguriye impunzi z’Abanyarwanda gutaha mbere y’itariki 31 Ukuboza 2017, umunsi ntarengwa wo gukurirwaho ibyangombwa by’ubuhunzi.

Ibi MIDIMAR yabitangaje nyuma y’aho hasigaye ibyumweru bibiri gusa sitati y’ubuhunzi igakurwaho ku Banyarwanda bahunze kuva mu 1959 kugeza 1998 kuko mu Rwanda ari amahoro.

Iyi minisiteri yabwiye Radiyo Rwanda ko hari Abanyarwanda bakiri mu buhungiro bitabiriye gushyira mu bikorwa iki cyemezo nubwo biri ku muvuduko muto.

Minisiteri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, Debonheur Jeanne d’Arc, yagize ati “Kuva nko muri Nyakanga kugeza ubu tumaze kwakira abagera ku bihumbi bitandatu urumva ko rero birimo biraza kandi noneho dufite icyizere ko muri ibi byumweru bisigaye abantu nibakomeza kumva amakuru dutanga y’uko nta gahunda yo kongera, ahari imibare iziyongera kurushaho.”

Yakomeje ashimangira ko nubwo itariki ya 31 Ukuboza 2017 ari itariki ntarengwa Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryatanze ku Banyarwanda bahunze mbere ya 1998, hari abatarabyumva ngo bitabire bwangu gutaha bafashijwe.

Debonheur ati “Iyo tuvuganye n’Abambasaderi b’u Rwanda mu bihugu hirya no hino bicumbikiye Abanyaranda dusanga mu by’ukuri ubwitabire buracyari buke ariko bitewe n’uko abenshi hari abakirindiriye, bakeka ko wenda hazabaho kongera igihe nk’uko byari bisanzwe bikorwa.”

Impunzi z’Abanyarwanda zidashaka gutaha, zikangurirwa gusaba ibyangomba bizemerera gutura aho ziri mu buryo bwemewe n’amategeko ariko ntibitwe impunzi.

Ambasaderi uhagarariye u Rwanda mu Congo Brazaville, Habyarimana Jean Baptiste, yagize ati “Icyo tubashishikariza abafite akazi turababwira ko u Rwanda rudashaka kubacyura ku ngufu, ntabwo rwose tubashyiraho ingufu kugira ngo mutahe, twe icyo dushaka n’uko muva mu buhungiro nta muntu gomba kuba impunzi ubuzima bwe bwose.”

Ku Banyarwanda bahisemo gutaha, uretse kubishyurira urugendo, bahabwa amafaranga abafasha kumenyera ubuzima busanzwe, umukuru ahabwa amadolari y’Amerika 250 naho umwana agahabwa 150. Biteganyijwe ko ubu bufasha buzarangirana n’iriya tariki ntarengwa yatanzwe.

Abatazataha bazabura ubufasha bagenerwaga na HCR.

Kuva mu 2010, MIDIMAR imaze kwakira impunzi z’Abanyarwanda hafi ibihumbi 84 mu 2017 hamaze gutaha impunzi ibihumbi 14.

Minisiteri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, Debonheur Jeanne d'Arc

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza