Impunzi z’Abarundi mu Rwanda mu cyunamo cya benewabo biciwe muri Congo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Nzeri 2017 saa 12:48
Yasuwe :
0 0

Komite y’impunzi ziba mu Mijyi mu yatangaje ko yashyizeho icyunamo cy’iminsi itatu cyo kuzirikana impunzi z’Abarundi 37 zishwe zirashwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abagera ku ijana bagakomereka.

Abo barundi bishwe tariki 15 Nzeri 2017 ubwo bigaragambyaga imbere y’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu mujyi wa Kamanyola mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Bigaragambyaga basaba ko bagenzi babo bane bari bafashwe n’inzego z’iperereza barekurwa aho kohererezwa Leta y’u Burundi kandi ariyo bahunze.

Bivugwa ko ingabo za Congo zarashe ku bigaragambya zivuga ko bitwaje intwaro kandi bashaka kuzirwanya nubwo Loni yabihakanye ikavuga ko barashwe bunyamaswa nta kosa bakoze.

Perezida wa Komite y’impunzi zitaba mu nkambi mu Rwanda , Nkurunziza Willy, mu itangazo yasohoye yavuze ko bamaganye bivuye inyuma ubwicanyi bwakorewe inzirakarengane z’impunzi z’Abarundi.

Yagize ati “Turasaba Guverinoma ya Congo kubahiriza amasezerano mpuzahanga yasinye yo kurengera impunzi no kwirinda kwirukana ku butaka bwayo impunzi z’Abarundi. Turayisaba gukora iperereza abakoze ubwo bwicanyi bakamenyekana, bakagezwa imbere y’ubutabera kandi imiryango yabuze abayo igahabwa impozamarira.”

Iyi komite yasabye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) kwita ku nshingano zayo zo kurinda impunzi kandi ikagira uruhare mu kubuza Leta ya Congo gusubiza impunzi z’Abarundi mu gihugu zahunze.

Uretse icyunamo cy’iminsi itatu cyashyizweho, Nkurunziza yavuze ko bazatura n’igitambo cya Misa yo gusabira abahitanywe n’ubwo bwicanyi.

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habarirwa Impunzi z’Abarundi zigera ku bihumbi 44.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza