Impunzi zo mu Rwanda zigiye guhabwa amashanyarazi adakomoka ku ngomero

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 17 Gicurasi 2018 saa 01:35
Yasuwe :
0 0

Hari kunononsorwa uburyo mu nkambi z’impunzi ziri mu Rwanda zatangira guhabwa amashanyarazi adakomoka ku ngomero, bikazatanga umusanzu mu guteza imbere imibereho yazo.

Uyu mushinga w’imyaka ine uzashyirwa mu bikorwa n’Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta, Practical Action, n’Ishami rya Loni rishinzwe kwita ku Mpunzi, HCR.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo Practical Action yahuraga n’inzobere zitandukanye mu bijyanye n’ingufu no kurengera ibidukikije hagamijwe kunoza uyu mushinga, hatangajwe ko uzagezwa ku mpunzi ibihumbi 50 ziri hirya no hino mu Rwanda.

Uhagarariye Practical Action mu Rwanda, Umubyeyi Denise, yabwiye IGIHE ko bifuza kuzana uburyo bw’ingufu zisubira (Renewable Energy) mu mpunzi zo mu Rwanda kugira ngo zibone amashanyarazi abafasha kubaho neza no gutera imbere.

Yagize ati “Tujya tubona ubucuruzi buciriritse mu nkambi ariko ukabona abantu bafunga nka saa kumi n’imwe kuko nyuma yaho ntihaba hagaragara, bakajya kuryama bitera n’izindi ngaruka bamwe bajya banahuza no kubyara cyane kubera ko ku mugoroba nta kindi bakora. Turashaka ko umushinga wacu uzana ibisubizo nyabyo by’ibibazo biri mu nkambi.”

Umubyeyi yavuze ko uyu mushinga uzanafasha Leta kubungabunga ibidukikije, dore ko hafi 90 % by’impunzi ziri mu Rwanda zifashisha inkwi mu guteka.

Minisitiri w’Impunzi n’imicungire y’Ibiza, Debonheur Jean d’Arc, yavuze ko uwo mushinga uziye igihe kuko Leta y’u Rwanda ishaka kugabanya umubare w’abakoresha inkwi mu guteka habungwabungwa ibidukikije.

Yagize ati “Gukoresha inkwi mu guteka byangiza ibidukikije ndetse n’ibiza byangiza ubuzima bw’impunzi n’abaturage. Impunzi zikoreshwa inkwi ku kigero nibura cya 90 % […] Ndizera ko iyi ntego ya Practical Action na HCR yo gushaka ibisubizo birambye ku bijyanye n’ingufu mu nkambi zo mu Rwanda, ni iyo gushimwa.”

Mu nkambi zizatangirizwamo uyu mushinga harimo iya Gihembe, Nyabiheke na Kigeme.

Ku mwaka, mu nkambi ya Kigeme bakoresha amasiteri y’inkwi 10092, mu nkambi ya Nyabiheke bakoresha amasiteri 5 522 naho mu nkambi ya Gihembe hakoreshwa amasiteri 6396.

Minisitiri Debonheur yagize ati “Kugira ngo igihugu kibashe kubona aya masiteri angana gutya, hegitari nyinshi z’amashyamba ziratemwa.Ingaruka zo gutema amashyamba ntizigira ingano.Ni imbarutso ikomeye y’ibiza karemano.”

Mu kwezi gushize, Umuyobozi w’inkambi ya Gihembe Raphael Ndayambaje Fabien yabwiye IGIHE ko inkwi bahabwa nazo zidahagije, kandi ngo iyo abagore bagiye kuzishaka hanze y’inkambi bafatwa ku ngufu.

Yagize ati “Metero kibe imwe y’isiteri z’inkwi igabana imiryango ibiri cyangwa itatu y’abantu 22.Iyo bazigabanye urebye umwe abona udukwi dutatu gusa kandi ugomba kuzicana ukwezi kose.Iyo inkwi zashize, hari ababyeyi bajya gutashya hanze y’inkambi rimwe na rimwe bakabafatirayo ku ngufu.”

Umushinga wo kugeza mu nkambi amashanyarazi adakomoka ku ngomero ni ubwa mbere ugiye gukorwa ku Isi. Ikindi gihugu uzatangirizwamo ni Jordan, ukazagera ku mpunzi ibihumbi icumi.

Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza no gucyura Impunzi, De Bonheur Jeanne D’Arc (iburyo) ari mu bitabiriye iyi nama
Umubyeyi Denise yavuze ko umushinga ugamije gushakira ibisubizo ibibazo by'impunzi
Inkambi ya Kigeme, imwe mu zizagezwamo amashanyarazi adakomoka ku ngomero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza