Imyaka ibaye ibiri Umujyi wa Musanze utagira ibagiro rya kijyambere

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 1 Gicurasi 2019 saa 12:11
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho Akarere ka Musanze gafungiye ibagiro ry’uyu mujyi mu 2017 kubera umwanda ukabije n’ inyubako ishaje ryakoreragamo, imyaka ibaye ibiri nta bagiro rya kijyambere rirubakwa.

Ibi byatumye abacuruzi b’inyama binubira ibihombo bikomeye bahuye nabyo, kuko kugeza ubu inyama zicuruzwa mu Mujyi wa Musanze bazikura ku ibagiro ry’Akarere ka Gakenke, ndetse binatuma ikilo cy’inyama kiva ku 1600 Frw kigera ku 2000 Frw.

Bamwe mu bacuruzi b’inyama bavuga ko bitari bikwiye ko Akarere ka Musanze kamara igihe kingana gutya nta bagiro rihari, cyane ko nabo byabateje ibihombo.

Kazungu Faustin yagize ati “Iyo utembereye umujyi wa Musanze ubona usobanutse pe, ariko birababaje kubona uhatanira kuba uwa kabiri kuri Kigali nta bagiro tugira. Ubu inyama ducuruza tuzivana mu Gakenke.”

Akomeza agira ati “Urugendo dukora na lisansi ikoreshwa ku modoka byose bitwara amafaranga menshi, ubu akaboga kavuye ku mafaranga 1600-1800 kagera ku 2000Frw, gusa ubu abaguzi bamaze kubimenyera ariko baragabanutse kandi hari ibihombo duhura nabyo kubera kuzikura kure. Hari n’aho usanga babagira mu bwihisho”.

Kabera Vianney nawe ati “Ubu twamaze kumenyera kuzinduka mu gicuku saa kumi mba mvuye i Musanze, nkajyana inka ku ibagiro rya Gakenke, iyo naguze inka y’ibihumbi 300 Frw, nyivana mu Gakenke yiyongereyeho nk’ibihumbi 35, kubera ya modoka yayijyanye n’ibindi biyigendaho”.

Avuga ko aya mafaranga baba bayahombye kuko badashobora kuzamura ibiciro uko biboneye ngo ni uko byabagoye. Yongeraho ko akarere kabubakiye ibagiro ibi bihombo byavaho.

Ati “Akarere kadufashije hakubakwa ibagiro ry’uyu mujyi rigezweho, ibi bihombo ntitwakongera guhura na byo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascène, avuga ko iki kibazo gihari ariko mu kwezi gutaha ibagiro rizatangira kubakwa.

Ati “Ikibazo cyo kuka Akarere kadafite ibagiro kirahari kandi koko kimaze igihe kinini. Ikibanza cyo kirahari imbogamizi zari uko tutarabona abafatanyabikorwa baryubaka, gusa ubu twamaze kubona umufatanyabikorwa wo mu kigo cya NMC, ku buryo bazatangira kuryubaka muri Kamena uyu mwaka”.

Meya Habyarimana yijeje ko umwaka utaha aka karere kazaba gafite ibagiro rya kijyambere rijyanye n’igihe.

Akarere ka Musanze kafashe icyemezo cyo gufunga ibagiro ry’umujyi mu 2019 bitewe n’uko ryakoreraga mu nyubako ishaje hanarangwa umwanda ukabije.

Kuba Umujyi wa Musanze nta bagiro ugira bituma igiciro cy'inyama kizamuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza