Imyaka irindwi ya Root Foundation mu guhangana n’ikibazo cy’abana bo ku muhanda

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 7 Gicurasi 2019 saa 05:06
Yasuwe :
0 0

Muri Nyakanga 2012 Muragwa Cheez na Kiruhura Patrick, bari ingimbi ariko bafata icyemezo cy’abagabo, biyemeza kwitangira gusubiza abana bo ku mihanda mu miryango yabo, kubajyana mu mashuri, bityo bagatandukana n’ubuzima bubi barimo.

Iki gitekerezo cy’aba basore nicyo cyaje kuvamo umuryango udaharanira inyungu wiswe Root Foundation, ufite icyicaro mu Kagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, ahazwi nka Batsinda.

Bari bakiri bato dore ko Muragwa Cheez yari afite imyaka 19 gusa. Ni nabwo yari akirangiza amashuri yisumbuye. Bose ntabwo bakuriye mu miryango ifite ubushobozi buhambaye ariko bari bahuje umutima wo gukemura ibibazo byugarije sosiyete.

IGIHE yarabasuye ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba. Ukigera hafi y’urugo rukoreramo umuryango wa Root Foundation wakirwa n’amajwi y’abana benshi, ingoma n’ibindi bicurangisho.

Ukigeramo imbere mu kigo ubona abandi bana baba bakina imikino itandukanye, mu nzu harimo abandi bari kwimenyereza intambuko y’abanyamideli.

Mu bana barenga 50 twahasanze nta n’umwe wari wicaye cyangwa wigunze!

Umuyobozi wa Root Foundation akaba n’umwe mu bayitangije, Muragwa Cheez yabwiye IGIHE ko batangiye bafite intego yo gukura abana ku mihanda ariko bwibanda cyane cyane ku kurandura impamvu zituma abana bajya mu muhanda ari nayo mvano y’izina ‘Root’ bisobanuye Umuzi.

Avuga ko uyu muryango bawutangiye kugira ngo bagabanye abana bajya mu muhanda unakuremo abawurimo.

Ati “Ikintu cyaduhuje nari mfite umwana umwe w’umuturanyi nishyurira ishuri, Patrick nawe akunda gusura abana bo ku muhanda. Umunsi duhura tuganira turavuga tuti ‘uwakora ikintu ku buryo umwana wese yaba afite umubyeyi cyangwa atamufite azabona impumeko ituma akura atekereza ko ibintu byose bishoboka.”

Bamaze umwaka wose basura abana bo ku mihanda, bakabaganiriza kugira ngo bamenye ibibazo bafite.

Nyuma yo kunoza uyu mugambi, begereye ubuyobozi bw’ishuri ribanza rya Kagugu babusaba uburenganzira bwo kujya bakorera mu cyumba kimwe cy’ishuri buri wa Gatandatu mbere ya saa sita.

Icyo gihe baraganiraga, bagakina, bagasangira duke mu two bari bafite ubundi bagataha.

Bitewe n’uko Muragwa yari asanzwe akora ibijyanye n’ubukangurambaga muri uyu murenge, ubuyobozi bwaje kumenya igikorwa arimo bubatiza inzu itari ifite icyo ikorerwamo, batangira gukora ibikorwa bya buri munsi.

Icyo gihe kandi banabashije kwishyurira ishuri abana 47 babifashijwemo n’ubuyobozi bw’Ishuri rya Kagugu n’izindi nshuti zabo.

Imikorere ya Root Foundation

Umuryango wa Root Foundation ufasha abana bari mu muhanda ukanarinda abandi benshi kuba bajyamo mu buryo butatu.

Uburyo bwa mbere ni uguhindura imitekerereze y’abana, aho batozwa gutekereza neza bagakura ari abantu bazima bafite ikinyabupfura n’indangaciro za Kinyarwanda.

Bigishwa uko bakwirinda kujya mu ngeso mbi zirimo ibiyobyabwenge by’umwihariko abakobwa bakigishwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu kwirinda inda zitateganyijwe.

Buri mugoroba nyuma y’amasomo abana bahurira aho uyu muryango ukorera, aho bigishwa imbyino, gucuranga, bakanafashwa gusubiramo amasomo bize ku ishuri.

Uburyo bwa kabiri ni ukwishyurira abanyeshuri amafaranga, kubaha ibikoresho bikenewe nk’amakayi, imyambaro n’ubwisungane mu kwivuza.

Muri uyu mwaka bishyurira amashuri abana 56 biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu gihe abagera kuri 240 bamaze kurihirwa mu myaka yose ishize.

Bafatanya kandi n’ababyeyi b’abana kubarera, banabafasha no mu buryo bwo kwiteza imbere, aho babashingiye Koperative iboha ibintu bitandukanye, bakanabafasha kubigurisha mu mahanga.

Abana b’abahungu bakuru badafite imiryango babamo bakodesherezwa inzu zo kubamo zishyurwa buri kwezi.

Abana bafite ubuhamya

Murebwayire Fillette ufite imyaka 15 akaba yiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza. Yatangiye kwiga afite imyaka 9 abifashijwemo n’uyu muryango kuko mbere yari yarabuze ubushobozi.

Ati “Nabaga kwa nyogukuru, ntabwo nigaga kuko nta bushobozi nari mfite. Ntabwo numvaga ko nzajya no mu ishuri.”

Uretse kurihirwa ishuri uyu mwana avuga ko inama yaherewe muri iki kigo zamufashije cyane mu guhindura ubuzima bwe.

Undi witwa Mwiseneza François ufite imyaka 21. Arangije amashuri yisumbuye muri Ecole des Sciences Byimana aho yize imibare, ubutabire n’ibinyabuzima (MCB) akaba yaragize amanota 73/73 mu kizamini cya leta.

Uyu musore ufite inzozi zo kuzaba umuganga ashima Root Foundation yarihiye ishuri murumuna we wari warabuze uko ajya kwiga kuko nawe yigaga ariko bimugoye.

Ati “Ubwo nigaga mu cyiciro rusange naraje nsanga murumuna wanjye wari umaze umwaka yarahagaze, ndavuga nti reka nze mbasabe ubufasha. Asigaye arihirwa na Root Foundation kuko nanjye nigaga bingoye”.

Uwitwa Nshimiyimana Ezra we yahoze ari umwana wo mu muhanda unywa ibiyobyabwenge, ariko aza guhinduka ubwo yinjiraga muri uyu muryango.

Bamwishyurira inzu abamo, ishuri ry’imyuga aho yiga ububaji, ubu afite icyizere cy’uko azaba umuntu ukomeye kandi uzitura ineza yagiriwe.

Ati “Mu gihe kizaza numva ko ngomba kuzakorera amafaranga menshi cyane nkaba umuntu w’umugabo nkafasha abana bo ku muhanda nk’uko nanjye bahankuye.”

Haracyari imbogamizi

Mu myaka irindwi ishize Root Foundation yanyuze muri byinshi byagoye ariko ntibyaca intege abiyemeje guharanira uburenganzira bw’abana.

Muragwa Cheez avuga imbogamizi bagihura nazo ari ikibazo cy’ubushobozi kuko ‘ikigo gikoresha amafaranga ahanini atangwa n’abantu ku giti cyabo’.

Ahantu bakoreraga bari barahawe n’ubuyobozi barahatswe bimukira ahandi bakodesha, ibintu bitwara amafaranga yakwishyurira abana benshi ku mwaka.
Bifuza kubaka ikigo cyabo ariko bagasaba ko byibuze leta yabashakira ubutaka bwo kubakaho, nabo bakishakira abaterankunga mu bindi bisigaye.

Root Foundation bavuga ko bafite intego yo gukorera mu gihugu cyose, bagatanga umusanzu mu kubaka igihugu kitagira abana baba ku muhanda. Kugeza ubu bafasha abana 170 biganjemo abo mu murenge wa Kinyinya.

Abakunda ibijyanye no kumurika imideli na bo barabyigishwa
Abana baba bari gukina imikino itandukanye
Abana bafashwa na Root Foundation bigishwa gucuranga
Bafite itorero ribyina imbyino gakondo
Muragwa Cheez umuyobozi wa Root Foundation aganiriza abana bafasha
Murebwayire Fillette avuga ko iyo atabona Root Foundation kwiga byari kumugora
Nshimiyimana Ezra wahoze mu muhanda afite icyizere cy'ejo hazaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza