Indashyikirwa muri serivisi z’ubukerarugendo muri Afurika zigiye guhemberwa i Kigali

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 7 Ukwakira 2017 saa 11:03
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rugiye kwakira ibirori bizahemberwamo ibigo bitanga serivisi z’ubukerarugendo byitwaye neza kurusha ibindi muri Afurika, World Travel Awards, (WTA) ku ya 10 Ukwakira 2017.

Ni ibihembo bizatangirwa mu nama y’Ihuriro ry’Ishoramari mu by’Amahoteli, AHIF n’iry’Abatwara ibintu n’abantu mu ndege, AviaDev Africa, muri Kigali Convention Centre; bizaba biyobowe n’abasangiza b’amagambo, George Ndirangu na Makeda Mahadeo bose basanzwe bamenyerewe mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Inama y’Abashoramari bo mu by’Amahoteli izahuza abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bo mu Rwanda n’abo mu mahanga baganire ku mahirwe ari mu bucuruzi bw’ubukerarugendo, ku bikorwa remezo no kuzamura amahoteli agezweho ku mugabane wa Afurika.

Naho AviaDev Africa izahuza abakuru ba za guverinoma, abayobozi b’ibibuga by’indege, aba kompanyi z’indege, ab’inganda n’ab’ibigo by’ubukerarugendo kugira ngo baganire ku hazaza h’ubwikorezi bwo mu ndege n’iterambere ry’ibikorwaremezo.

Itangazo WTA yashyize ahagaragara rivuga ko umuyobozi wayo akaba ari nawe wayitangije, Graham E. Cooke, yishimira ko ibyo bihembo ku mugabane wa Afurika bizatangirwa mu Rwanda.

Ati “Kuba ibi bihembo bizatangirwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere ni iby’agaciro kenshi. U Rwanda ni umutima wa Afurika, rwaramamaye cyane kubera imiterere yarwo myiza, igizwe n’amasumo, imisozi, amashyamba n’inyamaswa utapfa kubona ahandi.”

Yavuze ko yizeye ko ibigo byo mu Rwanda bizegukana imyanya myinshi muri ibyo bihembo; ati “ Ni amahirwe ku Rwanda, ngo rwiyerekane ko ari igihugu gifite ahazaza heza muri Afurika, ntegerezanyije ubwuzu kuzakira abahatanira ibihembo ku wa kabiri utaha, tukazakuramo abahiga abandi.”

U Rwanda ruhatanira ibihembo ku myanya myinshi ya World Travel Awards, Africa. RwandAir ihatana ku mwanya wa sosiyete y’indege ikomeye muri Afurika mu gutwara abantu mu cyiciro cy’abifite (business class), mu gutwara abantu mu cyiciro cy’imyanya isanzwe (economy class) ndetse no mu cyiciro cy’iompanyi y’indege ikomeye kurusha izindi mu nzego zose.

Ikibuga Mpuzamahanga cya Kanombe kiri mu bizatoranywamo ikibuga cyiza muri Afurika, umujyi wa Kigali uri mu mijyi izatoranywamo usurwa cyane ndetse n’uwakira inama nyinshi ku mugabane.

Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere, RDB, nacyo kiri mu bizatoranywamo ikigo gitanga serivisi z’ubukerarugendo nziza kurusha ibindi muri Afurika, naho mu mahoteli, Kigali Serena Hotel ihatana mu myanya ibiri, mu gihe Radisson Blu Hotel and Convention Centre Kigali izahatana muri “Hoteli nshya nziza kurusha izindi muri Afurika; na hoteli yakira inama mpuzamahanga ikomeye ku mugabane.”

Ibihembo bya World Travel byatangiye gutangwa mu 1993, kugira ngo bihe agaciro ibigo bitanga serivisi nziza z’ubukerarugendo.

Kigali Convention Centre izatangirwamo ibyo bihembo, iri muri hoteli zihatanira igihembo cyo kwakira inama zikomeye muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza