Kwamamaza

‘Umurage’, indege nshya ya mbere nini RwandAir itunze yageze i Kigali (Amafoto)

Yanditswe kuya 1-12-2016 saa 16:59' na Rabbi Malo Umucunguzi


Ikigo cy’indege cy’u Rwanda, RwandAir, cyakiriye indege nshya yahawe izina ‘Umurage’, Airbus 330-300, igiye gufasha u Rwanda kwinjira ku isoko ryo mu Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Saa 16:40 nibwo iyi ndege ifite imyanya 274 yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe.

Ubuyobozi bwa RwandAir buvuga ko ikigo cyakoze iyi Airbus cyayimuritse kuri uyu wa Gatatu i Toulouse mu Bufaransa, ikaba ariyo ndege nini u Rwanda rutunze n’iya gatatu rwakiriye mu gihe kitarenze amezi atatu.

Ni indege yitezweho gufasha RwandAir kwagura ingendo, ikaba ari iya11 iki kigo kigize.

Iki kigo cy’ndege cyaherukaga kwakira indi ndege ya mbere muri Afurika ya Boeing 737-800 Next Generation (Kalisimbi), ifite ibyangombwa bijyanye n’igihe harimo na murandasi nziramugozi, WiFi. Muri Nzeri nabwo RwandAir yari yakiriye Airbus 330-200 ya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba, yahawe izina ry’ Ubumwe.

RwandAir ikorera ingendo mu byerekezo 19 birimo Cotonou muri Benin, Abidjan muri Côte d’Ivoire, Nairobi, Entebbe, Mombasa, Bujumbura, Lusaka, Juba, Douala, Dar es Salaam, Kilimanjaro, Cotonou, Johannesburg, Dubai, Lagos, Libreville na Brazzaville.

Ifite intego zo gutangira ingendo i Harare muri Zimbabwe na Mumbai mu Buhinde, no kuba yajya ibasha gutwara abagenzi miliyoni eshatu ku mwaka, bavuye ku 500 000.

Indi nkuru wasoma: Umwihariko ku ndege nshya ya RwandAir ishobora kugenda Kigali-New York idahagaze

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 9 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved