Indege ya Gisirikare muri Congo yakoze impanuka ‘benshi barapfa’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Nzeri 2017 saa 03:13
Yasuwe :
0 0

Indege ya gisirikare y’Ingabo za Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo yasandariye hafi y’Umujyi wa Kinshasa kuri uyu wa Gatandatu aho bikomeje kuvugwa ko ‘abantu benshi’ baguye muri iyo mpanuka.

Amakuru abafite mu nshingano ikibuga cy’indege ndetse n’abandi bo mu ngabo za Congo bahaye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ni uko abantu benshi baguye muri iyi mpanuka y’indege yakozwe n’ikompanyi ya Antonov yo muri Ukraine.

Iyi ndege bivugwa ko yaguye ahitwa Nsele mu birometero 100 uvuye mu Burasirazuba bw’umurwa mukuru, Kinshasa.

Umwe mu baturage bo muri aka gace yatangarije AFP ko ‘nta muntu n’umwe warokotse’. Iyi ndege yari itwawe n’abapilote bo mu Burusiya bivugwa ko ‘yari itwaye imodoka ebyiri n’intwaro’ ndetse n’abasirikare.

Amakuru avuga ko abo basirikare bari hagati ya 20 na 30 ubwo yahagurukaga ku Kibuga cy’Indege cya Ndolo i Kinshasa. Ikindi kandi ni uko ngo yaguye ahagana saa tatu z’igitondo ku isaha yo muri Congo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza