Indi mihanda ya Kigali igiye gushyirwamo imodoka zitwara abantu 70 icyarimwe

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 12 Ukuboza 2017 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Impuzamakoperative yo gutwara abantu n’ibintu mu modoka (RFTC), iratangaza ko umwaka utaha uzatangirana no gushyira imodoka nini zitwara abagenzi 70 icyarimwe mu mihanda imwe n’imwe ikoreramo, irimo uwa Kimironko-Mu Mujyi.

Byari bimenyerewe ko RFTC mu Mujyi wa Kigali ikoresha gusa imodoka zitwara abantu 29 zizwi nka Coaster, aho hakora izigera kuri 335 mu byerekezo 29.

Umuyobozi ushinzwe Ubwikorezi muri RFTC, Kihangire Bishop, yatangarije IGIHE ko mu kwezi gutaha imihanda ya Kimironko-Mu Mujyi, Kimironko-Nyabugogo, Kabuga-Nyabugogo na Gatsata izashyirwamo imodoka nini z’iyi mpuzamakoperative, zifite ubushobozi bwo gutwara abantu 50 bicaye abandi 20 bahagaze.

Yagize ati “Aho hose ni ukugira ngo tugabanye umubare w’imodoka nyinshi mu muhanda, ariko tunongere imodoka nini zishobora gutwara abagenzi benshi icyarimwe.”

Kihangire akomeza avuga ko muri rusange hatumijwe imodoka 40 nini, iza mbere 20 zikaba zizahagera muri Mutarama 2018, izindi 20 na zo zikahagera mu mpera za Gashyantare 2018. Ibi bikaba ari mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi zo gutwara abantu hitabwa ku kugabanya amasaha abantu bategereza imodoka.

Ibi kandi bizagabanya imirongo y’abategereza imodoka ikiri miremire nubwo hari abasanga kuzana imodoka atari cyo gisubizo cyonyine kuko usanga n’izihari zitabona uburyo zihuta bitewe nuko imihanda irimo izindi modoka nyinshi zisanzwe ndetse abantu bakagira rimwe ku kazi bakanavirayo rimwe.

Icyakora uyu ni umwe mu miti y’ibibazo biri mu gutwara abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigali, ukaba wiyongera ku kwagura imihanda, aho ku ikubitiro ireshya na kilometero 54 iri kwagurwa mu rwego rwo kugabanya umuvundo w’imodoka cyane cyane mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba.

Icyiciro cya mbere kigizwe no kwagura umuhanda uva ku isangano ryo mu mujyi (Rond Point) kugera mu Gatsata, uwa Kanogo kugera Rwandex gukomeza Prince House Remera. Icyiciro cya kabiri kizakorwa Nyacyonga, Nduba, Nyamirambo n’umuhanda uhuza indi mu Rugando.

Ubusanzwe Sosiyete itwara abantu ya Royal Express na KBS nizo zagiraga imodoka nini zitwara abagenzi benshi mu bice bimwe na bimwe bya Kigali nka Kicukiro, Remera, Kabuga n’ahandi.

Biteganyijwe kandi ko guhera mu mwaka utaha, imodoka zitwara abagenzi zigiye kujya zigenerwa imihanda yazo zigatandukanywa n’iz’abantu ku giti cyabo, mu gihe cy’amasaha ya mu gitondo abantu bajya ku kazi na ni mugoroba bataha.

Ni gahunda igamije koroshya uburyo abantu bakora ingendo mu modoka rusange mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe ubwikorezi bujyanye n’igihe no kurinda abagenzi umubyigano w’imodoka zidasiba kwiyongera (Bus Rapid Transit). Bikazagabanya igihe abagenzi bategereza imodoka n’icyo bazimaramo bagenda.

Ubusanzwe mu muhanda wa Kimironko-Mu Mujyi, RFTC yakoreshaga Coaster zitwara abantu 29

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza