Indwara y’amenyo yabujije Avoka ushinjwa kwaka ruswa ayitirira abacamanza kuburana

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 17 Nyakanga 2017 saa 01:32
Yasuwe :
0 0

Umunyamategeko Nkanika Alimas ushinjwa n’Ubushinjacyaha bw’Umuvunyi kwaka ruswa abo yaburaniraga, akavuga ko agiye kuyiha abacamanza ngo bazabashe koroshya imanza baregwamo ntiyagaragaye mu rukiko kuri uyu wa Mbere.

Ni rumwe mu manza ebyiri ziburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abavoka babiri barimo Nkanika Alimas na Nyiramikenke Claudine bombi bakekwaho kwaka ruswa abo baburanira bababwira ko bazayiha abacamanza.

Nkanika yari ategerejwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga ntiyaboneka, urubanza rwe rurasubikwa hatangwa impamvu z’uburwayi, rwimurirwa uyu munsi ku wa Mbere.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17, yongeye gutegerezwa mu rukiko arabura, abunganizi be bahagarariwe na Me Gashagaza Philbert bavuga ko Nkanika akimara kwivuza uburwayi bw’amenyo ku wa 14 Nyakanga 2017, yasabwe na muganga kuruhuka kugeza uyu munsi.

Mu birego Me Nkanika aregwa harimo icyaha cya ruswa, ashinjwa ko yagiye yaka amafaranga abo yunganiraga mu nkiko agamije kuyaha abakora mu nzego z’ubutabera kugira ngo urubanza rucibwe uko babyifuza.

Uretse icyaha cya ruswa Nkanika anakurikiranweho ikindi cyo kuba hari umuntu yagombaga kunganira mu rubanza wari ugiye gufungwa, akamuha imodoka ye ngo ayimugereze mu rugo rwe, aho kubikora akayitwarira.

Ubushunjacyaha bw’Umuvunyi buhagarariwe na Me Muhairwe Stephen, bwavuze ko kutaza mu rukiko kwe nta shingiro bifite kuko ngo uburwayi bw’iryinyo afite butari bumubuze kwitabira urubanza ndetse ko bitumvikana uburyo ahabwa ikiruhuko ku munsi azi neza ko yari buburane; kubw’ibyo akabyita gutinza urubanza nkana.

Bifuje ko kuva atabonetse saa yine yari yahawe, ko yaza mu rubanza saa munani z’igicamunsi uyu munsi kuko umwe mu Bashinjacyaha b’Umuvunyi kuva ejo azatangira ikiruhuko.

Urukiko rumaze kumva ibivugwa n’impande zombi birimo kuba ubwunganizi bwaje bwitwaje uruhushywa rwa muganga rwemerera uregwa kuruhuka ndetse no kuba impungenge zo kuba mu Umushinjacyaha umwe azajya mu kiruhuko ariko ngo hakaba hasigara umwe kuko ngo azi neza urubanza, rwafashe icyemezo cyo kurwimurira ku wa 18 Nyakanga 2017, saa tatu za mu gitondo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza