Ingabire Immaculée yagarutse ku mvugo z’Itorero ry’Igihugu zigorekwa na bamwe mu bayobozi

Yanditswe na
Kuya 11 Gicurasi 2019 saa 05:21
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko hari bamwe mu bayobozi basigaye bagoreka imvugo z’Itorero ry’Igihugu bakazikoresha mu guhishirana mu makosa.

‘Ntibadutoje ko intore idatanga indi? Mpishira rero’, ni imwe mu mvugo Ingabire yakomojeho mu kiganiro Isesenguramakuru cyo kuri Radio Rwanda, avuga ko hari abayobozi bayikoresha basabana guhishirana mu makosa.

Ati “Mugenzi we akamubaza ati ariko uziko uri impirimbanyi ‘kweli’ undi ati ariko se wowe ntiwatojwe ntabwo uziko intore no mu ishyamba ry’inzitane yishakira inzira? [...] Ntibadutoje ko intore idatanga indi? Mpishira rero”.

Umunyamakuru Cleophas Barore wari uyoboye ikiganiro yahise amubaza ati “Noneho ubutore nabwo bugiye kuba ikibazo?”

Ingabire ati “Nahoze mbwira Umuyobozi w’Itorero nti nyamara muzahindure imyigishirize kuko izari indangagaziro nziza zituganisha aheza zigiye kujya ziba ibikoresho mu bintu bifutamye.”

Izi mvugo za ndwanaho na mpishira ngo zikoreshwa na bamwe mu bari mu myanya y’ubuyobozi, abari muri iki kiganiro bahurije ku kuba ari igisebo zikwiye gucika burundu.

Ingabire yakomeje atanga urugero ati “Iyo bakoze inama ku rwego rw’Akarere cyangwa ku rwego rw’Umurenge bakavuga bati uyu munsi turajya gusaka kanyanga kwa kanaka, umukuru w’umudugudu akinyagwa agaterura telefoni ati ‘amatara maramare uyu munsi turayacana iwawe cyangwa akamubwira ati rero ikirere si cyiza.”

Iyo amubwiye ngo ikirere si cyiza cyangwa amaremare turayacana iwawe, ahita abimenya ko ariwe bari bujye gusaka bya bindi byose akabihisha baza bakabibura.

Yakomeje avuga ko abo bayobozi bumvikana n’abo bacuruza ibiyobyabwenge kubahishira nabo bakabaha ruswa irimo inzoga n’ibindi.

Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yahamagaye kuri telefoni muri icyi kiganiro, agaya abantu bagoreka indangagaciro zubaka igihugu.

Ati “Indangagaciro ni umurage dufite dukomora ku bakurambere, zagaruwe n’Umutoza w’Ikirenga mu 2007 ubwo yagaruraga Itorero. Ntabwo dushobora gukomeza kwemera ko zikinishwa kuko zarakinishijwe bigeza u Rwanda ku manga.”

Yakomeje agira ati “Hari uburyo abantu iyo barangaye icyari indangagaciro zubaka igihugu, abantu bazikoresha mu nyungu zabo bayobya”.

Bamporiki yasabye abatojwe bumva ari intore zitabeshya guhagurukira hamwe bakarwanya ibi bintu ntibibe umurimo w’abashinzwe itorero gusa.

Ingabire uyobora TI Rwanda avuga ko zimwe mu mvugo z'itorero zikoreshwa nabi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza