00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabire Victoire yahamagajwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Ukwakira 2021 saa 05:44
Yasuwe :
0 0

Ingabire Victoire Umuhoza, washinze Ishyaka DALFA Umurinzi ritaremerwa gukorera mu gihugu kugeza ubu, yatangaje ko yahamagajwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Yabitangaje kuri uyu wa 18 Ukwakira abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter. Yagize ati “Ejo ku wa 19 Ukwakira 2021 saa tatu n’igice nasabwe kwitaba kuri RIB.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko Ingabire yahamagajwe.

Yagize ati “Yego, yahamagajwe bishingiye ku iperereza riri gukorwa kuri nyiri Umubavu TV n’abandi bantu umunani bafashwe mu cyumweru gishize.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruherutse guta muri yombi abantu batandatu bakurikiranweho ibyaha byo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

Muri aba harimo Sibomana Sylvain wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka FDU-Inkingi rya Ingabire Victoire mbere y’uko ashinga DALFA Umurinzi.

RIB yasobanuye ko ibyaha bakekwaho babikoze mu bihe bitandukanye bifashishije imbuga nkoranyambaga zitandukanye nka Youtube.

Ingabire Victoire yafunguwe ku wa 15 Nzeri 2018 ku bw’imbabazi z’Umukuru w’Igihugu nyuma y’aho akatiwe n’inkiko mu Ukuboza 2013 amaze guhamwa n’ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Yarekuwe asigaje imyaka irindwi ku gifungo cy’imyaka 15 yakatiwe.

Akimara gufungurwa, Ingabire yumvikanye kenshi avuga ko nta mbabazi yigeze asaba ndetse ko uko yagiye muri gereza ari ko yasohotse.

Perezida Kagame ubwo yakiraga indahiro z’abadepite bashya mu 2018, yaburiye Ingabire Victoire ko atitonze yasubira muri gereza.

Ati “Ukajya kubona abantu ngo njye ntabwo nasabye imbabazi, njye ntabwo nasaba imbabazi. Buriya baturekuye kubera igitutu, igitutu hano? Ukomeje kubigenderaho, urajya kwisanga wasubiyemo.”

Ingabire Victoire afashe icyangombwa kimufungura, hari mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .