Ingingo zashingirwaho mu kwemeza imodoka za ‘automatique’ mu gukorera permis

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 21 Gicurasi 2019 saa 12:51
Yasuwe :
0 0

Inkuru y’umushinga w’itegeko ryemera ikoreshwa ry’imodoka za “automatique” mu bizamini byo gushaka impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga wakomojweho cyane mu mpera za 2018, yakiranywe ubwuzu.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bahanitse ijwi basaba ko imodoka za ‘automatique’ zakoreshwa mu bizamini byo gushaka impushya zo gutwara kuko ‘zoroshya ubuzima’ kandi zijyanye n’icyerekezo cy’Isi.

Hari abakora ibizamini bifashishije imodoka zisanzwe kandi bamenyereye gutwara iza ‘automatique’ bakunze kugaragaza ko bibagora, bigatuma batsindwa.

Benshi basubije agatima impembero ubwo ku wa 27 Ugushyingo 2018, Depite John Ruku Rwabyoma yashimangiye ko uwo mushinga azawushyigikira nugezwa mu Nteko Ishinga Amategeko.

Umushakashatsi mu bijyanye n’Imodoka n’Amategeko, André Glomico, yatangarije IGIHE ko asanga hari impamvu zikwiye gushingirwaho mu kwemeza itegeko ryo gukoresha imodoka za ‘automatique’ mu bizamini.

Gusa kuri we ntiyemeranya na benshi ku kuba mu byashingirwaho harebwa ku kuba umubare munini w’imodoka zishyirwa ku isoko muri iki gihe ari iza automatique.

Yagize ati “Umwana utangiye kwiga mu mashuri abanza ntiyakubwira ko impamvu akoresha mubazi (calculatrice) ari uko ziri ku isoko ari nyinshi. Agomba kubanza kumenya gukora imibare y’ibanze.”

Yasobanuye ko umuntu w’umutangizi akwiye guhera ku modoka isanzwe kuko imufungura cyane, akagira ubumenyi buri hejuru.

Uyu mushakashatsi yavuze ingingo eshatu z’ingenzi zashingirwaho mu kwemeza iri tegeko zirimo ubushobozi mu guhuza ibikorwa bituma imodoka igenda, kubona ibikoresho bisimbura ibyangiritse n’ibyashaje (pièce de rechange) no kwiyongera kw’ababona permis.

Yagize ati “Ingingo nyamukuru yo gushingiraho ni uko abantu bose badafite ubushobozi bwo guhuza ibikorwa mu gihe batwaye imodoka zisanzwe (manuelle). Ruriya ruhurirane rwo kureba imbere, gukandagira embrayage no kuyirekura, kumenya ko vitesi yananiwe, guhaguruka ahantu hahanamye (démarrage en côte) n’ibindi. Ibi byose hari ubwonko bw’abantu bamwe badashobora kubimenya.”

Yakomeje avuga ko “Niba hari abantu bafite icyo kibazo nkuko umuntu ashobora kunanirwa imibare ariko ari umuhanga mu bindi, bakwiye koroherezwa, bakagira amahirwe yo gutwara imodoka.”

Glomico yavuze ko bizanakemura ikibazo cy’abatungaga impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga, zigata agaciro batarabona izo gutwara za burundu.

Ati “Umubare w’abafite permis uziyongera kuko ikizamini cy’imodoka ‘automatique’ kiroroha. Niyo yihindurira vitesi, ikanikandagira embrayage. Uyitwaye icyo akora ni ukuyobora, gukora acceleration no gufata feri.”

Golomico yasobanuye ko “Imodoka ‘automatique’ niziza ibikoresho bizaboneka byoroshye. Urugero disque d’embrayage (iba hagati ya moteri n’ahari vitesi) y’imodoka zisanzwe ntizisaza nk’iza ‘automatique’ kuko zo zirikoresha.”

Icyifuzo ku bizamini byatangwa

Mu busanzwe, umuntu watangiriye ku modoka ‘automatique’ ntabwo aba azi gutwara isanzwe kereka iyo yitoje akabimenya.

Glomico yatanze icyifuzo ko mu gihe itegeko ryakwemezwa, hazashyirwaho ibizamini bibiri birimo icyo yise BA (Automatique) na BM (Manuelle).

Yagize ati “Umuntu azaba afite provisoire hanyuma akorere uruhushya rwo gutwara rwa burundu rwa BA cyangwa BM. Nibamufatira mu muhanda afite permis ya BA atwaye imodoka isanzwe, icyo gihe azafatwa nk’udafite uruhushya rwo gutwara (sans catégorie). Ufite BM akaba yatwara imodoka zose kuko ifatwa nk’imberabyombi.”

Glomico yavuze ko imiterere y’imodoka za ‘automatique’ nta mpungenge ifite ku guteza impanuka zo mu muhanda.

Ibizamini byose kuva ku modoka nto kugeza ku nini, bikorwa hakoreshejwe imodoka za manuelle. Gutwara ubu bwoko bw’imodoka bisaba ubuhanga ndetse no kwigengesera cyane.

Abakoze ibizamini byo gutwara ibinyabiziga, bose bagiye batsindwa no kutabasha kubahiriza kimwe mu bizamini ndetse no kutubahiriza ibyapa n’ibimenyetso byo mu muhanda. Ku bwa polisi iyo unaniwe n’ibyo bizamini imodoka ikakuzimana, ubwo uba utsinzwe nta zindi mpaka. Amahirwe aba asigaye ni ukwishyura amafaranga ukongera kwiyandikishiriza ugakora ikizamini ku yindi nshuro.

Glomico yatanze igitekerezo ko mu gihe imodoka za automatique zaba zemewe mu bizamini, hashyirwaho categorie nshya ya BA (B Automatique) izigenewe gusa
Depite John Ruku Rwabyoma yijeje ko azashyigikira umushinga w’itegeko ryemera ikoreshwa ry’imodoka za “automatique” mu bizamini byo gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza