Ingo zisaga ibihumbi 22 zo mu Ntara y’Uburasirazuba zahawe amashanyarazi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 18 Gicurasi 2019 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu, REG, cyatanze amashanyarazi ku ngo ibihumbi 22 387 zo mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Ngoma na Kirehe two mu Ntara y’Uburasirazuba.

Umuhango wo gutaha aya mashanyarazi yatanzwe mu mpera z’umwaka ushize, wabereye mu Karere ka Rwamagana, ku wa 17 Gicurasi 2019. Witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver; Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Benoît Ryelandt n’abandi.

REG yatanze amashanyarazi ku ngo zirenga ibihumbi umunani zo mu mirenge irindwi, ibigo nderabuzima bibiri, utugari 10 n’amashuri icyenda.

Kugeza amashanyarazi kuri izi ngo byatwaye miliyoni 39 z’amayero yatanzwe na Leta y’u Bubiligi biciye mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, Enabel.

Musabyemariya Jeannette yavuze ko nyuma yo guhabwa umuriro bashimira leta yabakuye mu icuraburindi.

Ati “Ubu turibona mu iterambere kurusha uko twari tumeze, twari tucyogoshesha abana bacu inzembe ariko aho umuriro uziye basigaye bogoshwa n’imashini. Abana bacu batsindwaga cyane mu ishuri kubera kwigira ku gatadowa cyangwa buji ariko ubu imitsindire yabo yariyongereye cyane bitewe nuko basigaye bagera mu rugo bagasubiramo ibyo bize badahunyiza.”

Nyirakagina Solina utuye mu Kagari ka Cyinyana avuga ko kubona umuriro byamufashije cyane.

Ati “Nkanjye ndi umukecuru nari nshaje ncana agatadowa none ngiye gusazira mu majyambere. Imyaka ngezemo namurikaga agatadowa simbone ariko ubu ndakora ku gikuta inzu yose ikaka nkareba ikintu nshaka ntarindiriye kubaza.”

Aba baturage bavuga ko amashanyarazi yacubije abajura bitwikiraga ijoro kubera umwijima bakabacuza utwabo.

Umuyobozi wa REG, Ron Weiss, yabwiye abaturage gukoresha neza amashanyarazi bahawe bagahindura ubuzima bwabo.

Yagize ati "Turabasaba gukoresha neza amashanyarazi mwahawe ntabe ayo gucana gusa, mushobora gutangiza imishinga ibinjiriza amafaranga nka salon zogosha, gucaginga telefone n’indi mishinga myinshi yatuma mwiteza imbere."

Ron yakomeje abasaba kujya batanga amakuru mu gihe babonye abantu bashaka kwangiza amashanyarazi.

Ambasaderi Ryelandt yavuze ko bafite ubushake mu gufatanya na leta mu kwegereza abaturage ibikorwa remezo birimo ubuvuzi, amashanyarazi uburezi n’ibindi.

Yakomeje avuga ko biteguye gukomeza gutera inkunga imishinga itandukanye y’amashanyarazi kugeza mu 2024 aho Abanyarwanda bose bazaba bayafite.

Minisitiri Gatete Claver yasabye abaturage kubyaza umusaruro amashanyarazi bahawe.

Ati “Mugomba kuyabyaza umusaruro, ntabwo ari ugucana gusa, hakwiye kubaho ibikorwa mukoresha aya mashanyarazi kugira ngo bibahe umusaruro, mwiteze imbere.”

Yakomeje asaba abaturage gufata neza ibikorwa remezo begerezwa ngo kuko ni ibyabo.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Enabel ku baturage ibihumbi 22 bahawe amashanyarazi bugaragaza ko 23% bahise biteza imbere bayakoresheje mu bikorwa by’ubucuruzi n’ibindi.

Kuri ubu mu gihugu hose umuriro w’amashanyarazi uhari ungana na 51%, mu 2020 witezweho kuzamuka ukagera kuri 62% mu gihe mu 2024 Abanyarwanda bose bazaba bawukoresha ku gipimo cya 100%.

Umuhango wo gutaha ku mugaragaro amashanyarazi yahawe ingo zisaga ibihumbi 22 mu Burasirazuba wabereye muri Rwamagana
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, yasabye abaturage kubyaza umusaruro amashanyarazi bahawe
Umuyobozi wa REG, Ron Weiss, yasabye abaturage kujya batanga amakuru mu gihe babonye abantu bashaka kwangiza amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza