Ingufu n’ibiganza byadutsikamiye ntaho byagiye - Makuza

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 Nzeri 2018 saa 06:17
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Sena, Makuza Bérnard yasabye Abanyafurika gukoresha imbaraga bakigenera ahazaza, kuko igihe bitabaye ibyo, imbaraga zabatsikamiye igihe kinini zizakomeza.

Yabitangaje kuri iki Cyumweru ubwo yafunguraga Inteko Rusange ya kabiri y’Umuryango ugamije kubohora Afurika (Pan African Movement) Ishami ry’u Rwanda.

Makuza yavuze ko igihe kigeze ngo abanyafurika bahindure imyumvire, bigobotore kugendera ku bitekerezo by’abakoloni no kumva ko nta cyiza bageraho ku bwabo.

Yatanze urugero ku mashusho CNN yashyize ahagaragara mu Ugushyingo 2017, agaragaza abanyafurika bagurishwa nk’abacakara muri Libya, aho umwe yagurwaga hagati y’amadolari 300 na 800 akajya gukoreshwa imirimo y’agahato kandi bikozwe n’abanyafurika ubwabo.

Uretse ibyo, Umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira (IOM) uheruka kugaragaza ko guhera mu 2014 kugeza muri Nyakanga 2018, abanyafurika 16800 bamaze gupfa barohamye mu Nyanja ya Méditerranée, bagiye gushaka ubuzima bwiza i Burayi.

Yagize ati “Nta kintu uyu munsi giteye ishavu n’agahinda kuri twese, nko kubona Abanyafurika baciririkanwa nk’ibicuruzwa, abandi bakazererezwa mu nyanja basiganirwa, benshi bakahatakariza ubuzima.”

Yavuze ko imyumvire y’uko Afurika hari undi ukwiye kuyitekerereza ikigomba gukorwa ikwiye guhinduka.

Ati “Igihe twataye kirahagije kandi nta nubwo twabisubiza inyuma, ariko dushobora kugenga ibiri imbere duhereye no guhindura imyumvire yo kutigirira icyizere no gutega amaboko, tugacuka.”

“Ibyo bizashoboka nidukomeza kuzirikana ko Afurika idakwiye gusubira inyuma cyangwa kugenda biguruntege muri byinshi ifite cyangwa ishoboye, cyane cyane ko ingufu n’ibiganza byadutsikamiye ntaho byagiye.”

Senateri Tito Rutaremara yavuze ko abanyafurika bakwiye kumva ko ubwonko bwabo bukora nk’ubw’abanyamahanga, bitabaye ibyo mu myaka iri imbere bazisanga barasigaye cyane.

Yatanze urugero rw’Abashinwa bakomeje gutera imbere nyamara benshi mu bahanga igihugu cyabo gifite batazi Icyongereza cyangwa Igifaransa, indimi muri Afurika zifatwa nk’iz’abanyabwenge.

Ati “Kugira ibitekerezo bishyira imbere Afurika ni ukwirwanaho kubera ko mu myaka 15 cyangwa 20, Afurika izasigara inyuma. Abandi icyo gihe bazaba birukanka bajya gutura mu kwezi no kuri Mars twe tukiburanira gutura muri Sahara kandi ubwonko bakoresha natwe turabufite.”

Umwe mu rubyiruko rwitabiriye iyi nteko rusange, Clemence Mbabazi yavuze ko urubyiruko ari rwo rukwiye guha agaciro umuco n’imigirire nyafurika niba rwifuza kuba muri Afurika yihagazeho.

Ati “Urubyiruko ntabwo duha agaciro cyane umuco nyafurika. Usanga ibyo twambara, filime tureba, indirimbo twumva byose bituruka hanze ya Afurika, ugasanga n’amateka yacu ntayo tuzi. Ntituzi aho ibintu byinshi byo muri Afurika byagiye bitangirira. Impinduka ya mbere ikenewe ni uko duha agaciro umuco wacu.”

Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe byihaye intego ya 2063, aho nibura umugabane uzaba wihagije bitakiri ngombwa ko ukenera inkunga z’amahanga mu ngeri zose z’imibereho.

Umwe mu bitabiriye inteko rusange ya Pan African Movement
Abantu batandukanye barimo abanyapolitiki, urubyiruko n'abandi bitabiriye inteko rusange ya Pan African Movement Ishami ry'u Rwanda
Hatanzwe ibiganiro bitandukanye bigaruka ku kwibohora kwa Afurika
Makuza yagaragaje ko Afurika ikwiye kwivanamo ko idashoboye
Bernard Makuza yavuze ko bibabaje kuba hakiri abanyafurika bagurishwa n'abapfa bagiye gushaka ubuzima bwiza mu mahanga
Senateri Dr Richard Sezibera ni umwe mu bitabiriye iyi nteko rusange
Senateri Tito Rutaremara yavuze ko abanyafurika bakwiye kumva ko ubwonko bwabo bukora nk’ubw’abanyamahanga
Umuyobozi wa Pan African Movement mu Rwanda, Musoni Protais (iburyo) na Perezida w'umutwe w'abadepite, Donatille Mukabalisa
Urubyiruko rwari rwitabiriye ibi biganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza