Inkubiri yo kwegura yageze muri Kamonyi, abayobozi batandatu basezeye

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 2 Ukwakira 2017 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Abayobozi batandatu beguye ku mirimo yabo mu Karere ka Kamonyi mu nkubiri yo kwegura gukomeje kw’abayobozi banengwa imikorere idahwitse nk’uko bimaze iminsi bigaragara mu turere dutandukanye.

Aba bayobozi beguye nyuma y’iminsi itatu mu Karere ka Muhanga heguye abagera ku icyenda, barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ya Nyamabuye na Kibangu n’ab’utugari dutandukanye.

Uretse abo, kuwa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2017 mu Karere ka Ruhango naho abayobozi barindwi beguye ku mirimo yabo bivugwa ko byatewe n’amakosa bakoze mu gushyigikira imyubukaire y’akajagari na ruswa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, abayobozi batandatu muri Kamonyi barimo babiri bashinzwe imyubakire mu mirenge ya Rugarika na Musambira, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari twa Muganza na Kabagesera mu murenge wa Runda n’abashinzwe iterambere mu tugari twa Muganza na Kabagesera muri Runda.

Amakuru avuga ko beguye nyuma y’igenzura rimaze iminsi muri aka karere harebwa uburyo abantu bubatse mu kajagari, bigakorwa n’itsinda ryashyizweho ngo rigenzure amakosa yagiye akorwa mu myubakire.

Bivugwa ko iryo tsinda ryaje kubona inzu zirenga 500 zubatse mu kajagari ku buryo abayobozi babigizemo uruhare bagombaga kubibazwa.

Nk’uko RBA yabitangaje, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kamonyi, Uwamahoro Prisca, yavuze ko bagiye “kwicara bakareba ibikubiye muri izo nzandiko, bakareba n’icyo bakora kugira ngo abaturage badasigara mu kibazo kuko hari nk’Akagali ka Kabagesera abayobozi bose beguriye rimwe,”

Biteganyijwe ko ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwemeza ubwegure bw’aba bayobozi, hagatangira ibikorwa byo kubasimbuza ngo serivisi zigenewe abaturage zitangirika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza