Insengero zisaga 6000 zimaze gufungwa! Byagenze bite ngo ikibazo kigere aha?

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 20 Werurwe 2018 saa 07:55
Yasuwe :

Warning: fread(): Length parameter must be greater than 0 in /home/lex94/public_html/ecrire/public/evaluer_page.php(51) : eval()'d code on line 14
3

Imibare ituruka mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali, igaragaza ko nibura mu mezi make ashize hamaze gufungwa insengero zirenga 6000 ugiye ureba izagenzuwe, zishinjwa ko zitujuje ibyangombwa byaba iby’isuku cyangwa umutekano w’abazikoresha.

Mu igenzura rito IGIHE yakoze, yasanze mu Rwanda hose insengero zimaze gufungwa zirenga 6315.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, Ubuyobozi buvuga ko kugeza ku wa Kane tariki 15 Werurwe 2018, hari hamaze kugenzurwa insengero 3303, izahagaritswe ari 1415. Harimo iza Kiliziya Gatolika 56, Angilikani 109, Abadiventisiti 121 n’Imisigiti 21.

Mu Ntara y’Amajyepfo ho kugeza mu mpera z’icyumweru gishize, insengero zari zimaze kugenzurwa ni 2514 mu 2941 zibarurwa muri iyo Ntara ndetse 1269 zarafunzwe.

Mu Majyaruguru ho, Ubuyobozi bw’Intara buvuga ko kuva gahunda yo kugenzura imyubakire n’isuku y’insengero yatangira muri uku kwezi bumaze gufunga izigera kuri 775 mu 2164 zihabarurwa, zingana na 35,5%.

Naho imibare iheruka mu Mujyi wa Kigali, yavugaga ko Ubuyobozi bumaze gufunga insengero 714 mu 1351 zagenzuwe mu turere dutatu tw’Umujyi wa Kigali, zingana na 52.8% by’insengero zose zabaruwe.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse, we yabwiye IGIHE ko kugeza kuri uyu wa 19 Werurwe 2018, muri iyi ntara hagenzuwe 4228, muri zo hagafungwa 2142 izindi zigenda zihabwa iminsi yo kuba zikora ariko zikuzuza ibyo zisabwa.

Nubwo imibare imeze gutya ariko si ko zose zikomeza gufungwa kuko hatangwa inama z’ibigomba kuzuzwa, ababigezeho zigafungurwa.

Mu kiganiro cyihariye n’Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Ushinzwe Imitwe ya Politiki n’Imiryango Itari iya Leta, Justus Kangwagye, yavuye imuzi zimwe mu mpamvu zatumye ikibazo kigera kuri uru rwego, ku buryo insengero zifungwa.

Ibi ni bimwe mu byaganiriweho

IGIHE: Byagenze bite kugira ngo izi nsengero zitangire gufungwa?

Kangwagye: Hari insengero zidafite ubwiherero cyangwa n’izibufite bukaba ari buke cyane, hari insengero zitagira amazi, hari insengero ziganwa n’abantu batunze imodoka ntibabone aho bazishyira zikabuza urujya n’uruza rw’Abanyarwanda n’abasura u Rwanda.

Inzego zose ziregerana ziganiriza abayobozi b’amadini n’amatorero, bamwe bajya no mu matsinda yo gusuzuma ibitaragerwaho, nagira ngo mbivuge ko na mbere y’uko ibi biba hari uturere twari twarabaye inkwakuzi, hari akarere ka Ruhango.

Uyu munsi ariko icyiza ni uko abenshi bihutiye kubikemura, ubu buri wese arivuga ibigwi ko hari ibyo amaze gukora, ibyoroshye nk’iby’amazi barabikoze, iby’inyubako byo biranagora ariko bamwe barabikora, iby’indangururamajwi byo rwose bamwe bashatse uburyo bwo kurinda amajwi asohoka, hari n’abashyizemo ka gapimo gatuma umuntu amenya ingano y’ijwi kugira ngo barigabanye.

IGIHE: Nta bantu bashobora gutekereza ko leta iri kubangamira imikorere y’amadini?

Kangwagye: Abatazi amateka y’u Rwanda bashobora kugira ngo iyobokamana nibwo rikiza cyangwa ryazanwe n’abazungu. Iyobokamana riri mu Rwanda kuva rubayeho.

Niba mushoboye kugira na bamwe muganira kuko tuganira nabo, duhura nabo… ni uko iki gikorwa abenshi barakangutse nabo baratekereza bati ko abakurambere bacu bavugaga ngo wambariza Imana ku mashyiga ikagusiga ivu, nabo barabibona ko byari ngombwa ko babyibuka.

Bamwe ahubwo baranibaza impamvu batari barabitekereje, nkaba numva igihugu cyacu muzi ko kigira n’umunsi cyahariwe gusengera igihugu, hakaba n’umunsi basenga bishimira ibyagezweho, bakanasenga Imana bayigaragariza imigambi yabo.

Nkaba numva umuntu yavuga ibyo ashaka, ariko ukuri ni uko mu birebana n’iyobokamana, ni inkingi mwikorezi mu mibereho y’Abanyarwanda n’igihugu cyabo.

IGIHE: Kuki ikibazo cyageze aha hose?

Kangwagye: Itegeko rihari ryo mu 2012 riteganya ko abantu iyo bifuje gusenga begerana bakamenyesha ubuyobozi, bagasenga. Bamwe bagiye barengera bakarenga ku mategeko, bakarihindura itorero, babona basenga ntibatekereze ko hari ibyo basabwa.

Abo rero nabo uyu munsi bari mu bahuye n’ibibazo kuko nta cyangombwa, nta zina ry’itorero niba banaryiyita ntabwo rizwi.

Hari n’abahawe ibyangombwa kuko bujuje ibisabwa, barangije baterera agati mu ryinyo. Uwatangiranye abakirisitu bagera kuri 20 cyangwa abayisilamu 20, aho babereye 100 inzu yari afite, ibikoresho yari afite ntabwo yigeze atekereza kwagura, abo nabo barahari.

Hari n’abagize amahirwe batera imbere bajya kwagurira ahandi, ntabivuge, ntabisobanure, abo ni nabo benshi batumye n’imibare [y’abari gufungirwa] igenda iba myinshi.

IGIHE: Hari bamwe mu banyamadini ariko bavuga ko batunguwe

Kangwagye: Ni umuntu watungurwa ku giti cye, ni itorero runaka ryatungurwa, ariko hagiye habaho imishyikirano, hagiye habaho abaregera polisi, hagiye habaho abaregera ubuyobozi, byagiye bibaho.

Ibyo byose iyo ubyegeranyije bigira uko byumvikana, ndakeka ko umuntu ku giti cye yaratunguwe, itorero runaka ryaratunguwe, ariko muri rusange nta watunguwe, ntawe utari uzi ko hari ibipimo umuntu atajya hasi.

IGIHE: Abantu batandukanye bagaragaje ko ifungwa ry’izi nsengero ari ikibazo gikomeye. Mwe mubifata ku ruhe rwego?

Kangwagye: Abanyarwanda barabizi igihugu cyacu gishingiye ku baturage, nibo mutungo ukomeye cyane kandi turi igihugu cyubahiriza uburenganzizra bw’abantu n’imyemerere yabo, ntawe utabizi ko ibirebana n’imyemerere biri mu Itegeko Nshinga.

Bishobora kuba uwari utaragira aho agera atunganya ibyo asabwa ababaye, ariko namara kubitunganya bizagenda neza. Hanyuma no ku baturage bumva hakurya basenga, hakuno basenga, bo ntibasenze kubera ibyo bataruzuza, bo babyumva neza.

Uwo hanze kuko atahazi ashobora kwibeshya akavuga ibitari byo, ariko byose ntawe utazi agaciro u Rwanda ruha abenegihugu no kubahiriza imyemerere yabo. Hari na bimwe bitagoye kuba abantu bajya gusengera aho zuzuye, bazuzuza ahabo bakajyayo.

IGIHE: Nta mpungenge mufite ku buryo gufunga insengero byakirwa?

Kangwagye: Impungenge ntabwo zabura, kubera ko kubahiriza amategeko ni ikintu gikomeye cyane. Impungenge [zikomeye] twagira ni uko umuntu ashobora kwicara ahantu habi akazagera igihe avuga ngo aratunguwe. Birasaba ko hari intambwe ikeneye guterwa mu myumvire, itegeko ni itegeko.

Nk’uyu munsi abagize ibyago bagapfusha abantu kubera igisenge kidafunze neza se cyangwa umutekano udahagije, bo barabyumva ko dukwiye kugira ahantu hakwiye, hadatuma abahagana bagira ikibazo.

IGIHE: Umuntu yavuga ko iri genzura rizamara igihe kingana iki?

Kangwagye: Ntabwo nakubwira ngo itariki izagera abajya gusenga barekere aho gukenera amazi yo kunywa cyangwa imisarane, inzego zihari zirakora neza ku buryo bizagera igihe bikaba umuco, umuntu uhuje abantu benshi akamenya ko hari ibyo asabwa.

Inzego ziba zifite imihigo, ziba zifite gahunda y’ibikorwa, abashinzwe imyubakire ntabwo bazahagarara, abashinzwe ibikorwa by’iyobokamana nabo barahari bazakomeza bakurikirane barebe ko biteza imbere Abanyarwanda, abashinzwe ibyo byose ntibazahagarara.

IGIHE: Nta basabye ko badohorerwa mu gufunga insengero?

Kangwagye: Abafite intege nke badashobora kubona amafaranga yakuzuza inzu, abafite ikibazo cy’ibyangombwa batari bakujuje neza, bagiye babivuga ariko ibyangombwa bitureba byo ntibigoye, icyo usabwa iyo ucyujuje bikorerwa mu ikoranabuhanga hanyuma ukabihabwa.

Abo bo ntibarorera kuko birumvikana niba yari afite gahunda y’umwaka ubwo haba hahungabanyeho igihe runaka.

IGIHE : Ni iki musaba abaturage n’abayobozi bari gufunga insengero?

Kangwagye: Bamenye ko ubuzima bw’Abanyarwanda bukomeye kurusha ibitekerezo binyuranye. Naho abayobozi bashyira mu bikorwa bo umuntu yabasaba ko bafasha abantu babasobanurira hanyuma abo badashobora kwemera batarabona babihanganishe, bazabona ibyiza biri muri iyi gahunda.

Iki kinyejana turimo kirebana no gusirimuka no gutera imbere, ntabwo twatera imbere muri byinshi ngo dusigare inyuma mu birebana n’iyobokamana.

Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Ushinzwe Imitwe ya Politiki n’Imiryango Itari iya Leta, Justus Kangwagye, yatangaje ko gufunga insengero zitujuje ibisabwa biri muri gahunda yo kurengera abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza