Inshuti zikomeye za Amerika zaburiye Trump ku kwemeza Yeruzalemu nk’Umurwa Mukuru wa Israel

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 5 Ukuboza 2017 saa 09:44
Yasuwe :
1 0

Ibihugu by’inshuti za Amerika byaburiye Perezida Donald Trmp kwitondera gutangaza ko yemeye Yeruzalemu nk’Umurwa Mukuru wa Israel.

Biteganyijwe ko muri iki Cyumweru aribwo Trump azatangaza icyo Amerika itekereza kuri Yeruzalemu. Amakuru avuga ako byitezwe ko azatangaza ko igihugu cye gifata uwo mujyi wose nk’Umurwa Mukuru wa Israel.

Ibihugu bya Israel na Palestine bihora mu ntambara z’urudaca buri cyose kivuga ko uwo murwa ari uwacyo.

Inshuti za Amerika CNN yatangaje ko zitabyumva kimwe ari nayo mpamvu iryo tangazo rishobora gutinda.

Ambasaderi wa Arabia Saoudite muri Amerika, Igikomangoma Khalid Bin Salman, yavuze ko umwanzuro wose wafatwa hatagendewe ku biganiro hagati ya Israel na Palestine wateza umwuka mubi mu karere.

Yagize ati “Itangazo rindi rirenze ku mwanzuro wa nyuma ryagira ingaruka ku biganiro by’amahoro biri gukorwa kandi byazamura umwuka mubi mu Karere.”

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko ahangayikishijwe n’icyemezo Trump ashobora gufata cyo kwemera Yeruzalemu nk’Umurwa Mukuru wa Israel.

Macron yavuze ko ikibazo cya Palestine na Israel gikwiye gukemurirwa mu biganiro.

Mu mwaka wa 1995 nibwo Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yatoye itegeko ryimurira Ambasade yayo i Yeruzalemu ivuye i Tel Aviv. Kuva ubwo buri Pereizda wagiye ajyaho yasinyaga iteka rya buri mezi atandatu ryo gukerereza iryo yimurwa.

Israel yafashe Yeruzalemu mu ntambara yo mu mwaka wa 1967, guhera icyo gihe ifata uwo mujyi nk’Umurwa Mukuru wayo.

Palestine nayo ibona uwo mujyi nk’Umurwa Mukuru wayo igihe izaba imaze kwemerwa ku rwego mpuzamahanga nk’igihugu. Hashingiwe ku masezerano yo mu mwaka wa 1993 hagati y’impande zombi, ikibazo cya Yeruzalemu cyagombaga kwigwa mu biganiro byagombaga gukurikiraho.

Yeruzalemu nk’agace ka Israel ntibyigeze byemerwa ku rwego mpuzamahanga ndetse n’ibihugu byose Ambasade zabyo muri Israel ziri mu Mujyi wa Tel Aviv.

Inshuti zikomeye za Amerika zaburiye Trump ku kwemeza Yeruzalemu nk’Umurwa Mukuru wa Israel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza