Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’iya Maroc ziyemeje ubufatanye bwihariye

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 19 Kanama 2017 saa 02:49
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabarisa, yakiriye mu biro bye mugenzi we ukuriye Inteko Ishinga Amategeko ya Maroc, El Habib El Maliki baganira uburyo bakwiye gukomeza umubano ibihugu byombi bifitanye.

Ni uruzinduko yakoze uyu munsi ku wa 19 Kanama 2017 nyuma y’uko yari yaje mu muhango wo kurahira kwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wabaye ejo ku wa 18 Kanama 2017, aho yari ahagarariye igihugu cye muri uwo muhango.

Depite El Habib El Maliki yavuze ko ibyo bihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano wihariye avuga ko n’Inteko zombi zigomba kugirana ubushuti bwihariye mu rwego rwa dipolomasi.

Yagize ati “ Ni uruzinduko rw’ubucuti dusanzwe dufitanye, rushimangirwa kandi n’uburyo Umwami wa Maroc yaje mu Rwanda mu mpera z’umwa ushize kandi na Perezida Kagame na we aherutse kuza muri Maroc, tubona ari ngombwa ko n’Inteko zombi zigirana ubutwererane mu nzego zitandukanye.”

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Donatille Mukabarisa, yavuze ko bamushimira uburyo yatekereje kuza gusura Inteko, mu gihe yari yaje ahagarariye igihugu cye mu muhango wo kurahira kwa Perezida wa Repubulika, avuga ko bagiye kurushaho kwimakaza umubano ibihugu byombi bifitanye.

Yagize ati “Twaganiriye ku mubano hagati y’u Rwanda n’ubwami bwa Maroc twishimira ko ugeze ku rwego rwiza, tuvuga ko noneho washyirwamo ingufu kurenzaho, ariko n’inteko zombie zikarushaho kongera ingufu mu mubano dufitanye kugira ngo ibyo dufatanya nk’ibihugu byombi bibashe kuba byashoboka kandi bitange umusaruro twifuza.”

U Rwanda na Maroc bisanzwe bifitanye umubano mwiza wagaragaye cyane ubwo Perezida Kagame yagiriragayo uruzinduko ku wa 20 Kamena 2016 nyuma yaho, Umwami w’icyo gihugu Mohammed VI na we yagiriye uruzinduko mu Rwanda ku wa 19 Ukwakira 2016, hanashyirwa umukono ku masezerano agera kuri 19 y’ubutwererane.

Itsinda ry'abahagarariye Inteko ya Maroc mu biganiro na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Donatille Mukabalisa
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda n'iya Maroc biyemeje ko impande zombi zigirana ubufatanye bwihariye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza