Intumwa z’Ihuriro ry’Amatorero ku Isi zunamiye inzirakarengane za Jenoside ziruhukiye ku Gisozi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Gashyantare 2018 saa 03:20
Yasuwe :
0 0

Intumwa z’Umuryango w’Amadini n’Amatorero ku rwego rw’Isi zasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi zinashyira indabo ku mva zihari ziruhukiyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Kuri uyu wa 10 Gashyantare 2018, nibwo bazengurukijwe ibice bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, banasobanurirwa amateka ya Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu.

Izi ntumwa zibarizwa muri Komisiyo y’Amahoro n’Ubwiyunge mu Muryango w’Amadini n’Amatorero ku Isi, zari ziherekejwe n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Isanamitima n’Ubwiyunge, Rabagirana Ministries, Pasiteri Nyamutera Joseph; Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amatorero mu Rwanda, Rwanda Evangelical Alliance, Rev. Dr Gahungu Bunini.

Nyuma yo gusangizwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi batangaje ko bababajwe n’uburyo itorero ryo mu Rwanda ryateshutse ku murongo waryo mu gihe cya Jenoside.

Uwari uhagarariye izi ntumwa, Prof. Dr. Johannes Reimer, yatangaje ko biteye agahinda kubona ibyabaye mu Rwanda kandi amatorero n’amadini byari bihari agaterera agati mu ryinyo aho kurinda intama yari ashinzwe kuyobora.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amatorero mu Rwanda, Rev.Dr Gahungu Bunini, yavuze ko iri huriro rigiye gushyira imbaraga mu mishinga ifatika igamije kurwanya jenoside no kurandura burundu ingengabitekerezo yayo.

Nyuma yo gusura urwibutso, ubuyobozi bwa Rabagirana Ministries bwasangije ubuhamya Intumwa z’Umuryango w’Amadini n’Amatorero ku Isi binyuze mu buhamya bw’imiryango yiciwe n’iyagize uruhare mu gukora jenoside kuri ubu imeranye neza ndetse yamaze kugera ku bwiyunge nyabwo.

Ubu buhamya bwabakoze ku mitima ndetse biyemeza kubutwara nk’impamba bazitwaza basangiza amahanga ubumwe n’ubwiyunge nyakuri.

Urwibutso rwa Kigali rwubatswe mu 2004, rubungabungwa na Aegis Trust mu izina rya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside.

Intumwa z’Umuryango w’Amadini n’Amatorero ku Isi zitabiriye Inama Mpuzamahanga igamije kwigira hamwe imishinga yafasha amatorero yo mu bihugu birimo n’u Rwanda.

Basobanuriwe amateka y'uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa
Intumwa z’Ihuriro ry’Amatorero ku Isi zunamiye inzirakarengane za Jenoside ziruhukiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
Amateka y'uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa yabasigiye isomo bazabwiriza abandi
Intumwa y’Ihuriro ry’Amatorero ku Isi yunamira inzirakarengane za Jenoside ziruhukiye ku Gisozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza