Inyungu ya Crystal Telecom yazamutse nyuma y’ibihano byafatiwe MTN Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 31 Gicurasi 2019 saa 03:36
Yasuwe :
0 0

Ikigo Crystal Telecom gifite imigabane 20% muri MTN Rwandacell Ltd, cyatangaje ko mu mwaka ushize cyungutse miliyari 1.48 Frw, kubera urwunguko rwa MTN Rwanda rwazamutseho 21.6%, maze inyungu ya nyuma yo kwishyura imisoro igera kuri miliyari 7.7 Frw.

Imibare yatangajwe kuri uyu wa Gatanu igaragaza izamuka mu nyungu ya Crystal Telecom nyuma y’igihombo cyo mu 2017 cyanatumye icyo gihe abanyamigabane badahabwa inyungu.

Cyaturutse kuri MTN Rwanda yahombye miliyari 8.5Frw nyuma yo gucibwa ibihano bya miliyari 15.3Frw n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA.

Nyuma yo kwinjiza miliyari 102.8 Frw mu mwaka ushize, MTN Rwanda yishyuye miliyari 28 Frw z’imisoro, abanyamigabane bagenerwa miliyari 8.2Frw zavuyemo 20% ya Crystal Telecom angana na miliyari 1.64 Frw.

Nyuma y’inama y’Inteko Rusange y’abanyamigabane ba Crystal Telecom kuri uyu wa Gatanu, hemejwe ko bazagabanywa miliyari 1.2 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa Crystal Telecom, Iza Irame, yabwiye IGIHE ko bishimiye kuba bagiye guha abanyamigabane amafaranga menshi ku ishoramari bakoze, bitewe n’uburyo MTN Rwanda yakoze inyungu ishimishije mu 2018.

Ati “Uyu mwaka tugiye gutanga 4.5 Frw ku mugabane mbere yo kwishyura umusoro, nyuma yo kuwishyura duteganya ko nk’abantu bo muri EAC bazasigarana hafi 4.2Frw, abatari abo muri EAC bakakira 3.8 Frw.”

“Twaganiriye mu nteko rusange kandi uretse umwaka ushize twagizemo ibintu bibiri bikomeye birimo amande n’ibihano bya RRA na RURA, ubu turimo kubona ko hari izamuka ryagaragaye mu 2018 kandi twizera ko rizakomeza mu 2019.”

Inyungu ku mugabane wa Crystal Telecom nk’ikigo kiri ku isoko ry’imari n’imigabane, ikurwaho umusoro wa 5% ku muntu uri muri EAC na 15% ku muntu udakomoka muri uyu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker, yavuze ko iki kigo gikomeje gukorana n’inzego zitandukanye mu kubahiriza amategeko, “ku buryo twizera ko tudashobora gusubira mu bihe nka biriya.”

Yakomeje ati “Mu mwaka ushize ikintu kinini cyazamuye inyungu yacu ni ingano y’abakiliya, abakoresha telefoni bamaze kuba benshi kandi urebye n’inzego zitandukanye zarazamutse haba abakoresha internet, mobile money, kandi twumva bizakomeza muri uyu mwaka.”

Inshuro abantu bakoze bohereza amafaranga kuri mobile money zazamutseho 64%, inyungu iva mu itumanaho ry’amajwi izamukaho 19.1% mu gihe kuri internet ari 23.5%.

Hofker yavuze ko MTN Rwanda ikomeje kwita ku kugabanya icyuho kigaragara mu ikoreshwa rya serivisi zayo, aho iheruka gusohora telefoni yise Ikosora ishobora gukoresha ikoranabuhanga ryose kandi igura amafaranga make.
Hari n’uburyo serivisi zayo zikoreshwa ku buntu, nka Facebook Flex ituma umuntu akoresha Facebook nta kiguzi n’ibindi.

Uburyo bushya bwo gucuruza 4G

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Bart Hofker, yatangaje ko ubu harimo kugenzurwa ko ibikorwa remezo bihari bishobora gufasha abantu kubyaza umusaruro internet ya 4G, mu gihe harimo kwigwa uko yagabanyirizwa ibiciro.

Yavuze ko bateganya gutanga 4G ku giciro kimwe n’icya 3G, kandi hari icyizere ko nibura kugeza mu mpera za Kamena bizaba byamaze kwemezwa.

Ati “Turifuza guha abakiliya bacu internet yihuta cyane kandi ku biciro bisanzwe, 4G yari ihenze ari nayo mpamvu twakoze amasezerano na KTRN ku buryo twaha abakiliya bacu 3G na 4G ku giciro kimwe.”

Imibare igaragaza ko 4G imaze kugera kuri 94.2% ku buso bw’igihugu na 96.6% by’aho abaturage batuye, bivuye kuri 51% na 64.3% mu 2017.

Imibare yo mu Ukuboza 2018 yerekana ko abakoresha umuyoboro wa MTN Rwanda bari miliyoni 4.6, aho yari yihariye 48% by’isoko ry’itumanaho rya telefoni mu Rwanda.

Icyicaro gikuru cya MTN Rwanda i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza