Inyungu zihishe mu kwandikisha umutungo bwite mu by’ubwenge mu bijyanye na siporo

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 27 Mata 2019 saa 11:48
Yasuwe :
0 0

Minisiteri ya Siporo n’Umuco (Minispoc), ivuga ko mu mikino hagaragaramo amahirwe n’inyungu byinshi ariko ko bitabyazwa umusaruro uko bikwiye igihe abantu batitabira kwandikishamo umutungo bwite mu by’ubwenge.

Kuri uyu wa Gatanu u Rwanda rwifatanyaga n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umutungo bwite mu by’ubwenge, wahawe insanganyamatsiko igaruka ku isano bifitanye n’imikino.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) gitangaza ko abantu bandikishije umutungo bwite mu by’ubwenge bavuye kuri 499 mu 2010 bagera ku 1253 mu 2018.

Umuyobozi Mukuru wungirije muri RDB, Emmanuel Hategeka, yavuze ko mu rwego rw’imikino batitabira kuwandikisha nubwo atagaragaje abawandikishije.

Ati “Nkaba ngira ngo nsabe by’umwihariko Minispoc kuzakomeza gushishikariza abafatanyabikorwa kumva uruhare rw’umutungo bwite mu by’ubwenge mu mikino itandukanye.”

Yatanze urugero rw’ibihugu nka Kenya na Ethiopia byubatse izina mu mikino bikanayandikisha nk’umutungo bwite wabyo mu by’ubwenge, avuga ko byaba byiza n’u Rwanda rugize umwihariko mu mikino.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minispoc, John Ntagengwa, yavuze ko ari iby’agaciro kuba uyu munsi wahawe umwihariko wo kureba isano kwandikisha umutungo mu by’ubwenge bifitanye n’imikino.

Gahunda ya Leta iteganya ko urwego rw’imikino ruba mu zifatiye runini iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza by’abanyarwanda.

Ati “Urwego rw’imikino rwacu uyu munsi ntirurasobanukirwa neza iby’amategeko agenga umutungo bwite mu by’ubwenge nyamara ikoranabuhanga n’udushya nibyo biyoboye imikino.”

Yavuze ko muri buri mukino, abantu bakomeje kuvumbura no guhanga udushya bagamije kwagura imipaka yayo no kuvumbura amahirwe ahishemo.

Ati “Urwego rw’imikino rufite amahirwe menshi y’ubucuruzi ariko ntabwo yagerwamo uko bikwiye mu gihe bitajyanye no kwandikisha umutungo bwite mu by’ubwenge mu mikino.”

Yavuze ko kwandikisha ibirango, gusaba uburenganzira bwo gutambutsa ibiganiro n’ibindi bijyanye n’imikino nk’umutungo bwite mu by’ubwenge, bitanga amahirwe kuri bene byo gusa yo kubibyaza amafaranga, ubikoresheje akajya abishyura.

Yatanze urugero nko ku bigo bikomeye nka NIKE, ADIDAS, PUMA n’ibindi bibyaza amazina yabyo amafaranga menshi kuko byayandikishije nk’umutungo bwite wabyo mu by’ubwenge.

Nko gutangaza ibijyanye n’imikino, yavuze ko nka Super Sports, AZAM Rwanda n’ibindi bigo usanga bibyaza ayo mahirwe inyungu kuko byandikishije uburenganzira bwo kubikora, ikindi gitangazamakuru kibishaka kibabyishyura kugira ngo kibitangaze.

Bamwe mu bitabiriye uyu munsi wahariwe kuzirikana ku mutungo mu by'ubwenge
Umunyamakuru David Bayingana niwe wari umusangiza w'ibiganiro
U Rwanda rwifatanyije n'isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umutumgo bwite mu by'ubwenge
Umunyamabanga Uhoraho muri Minispoc, John Ntagengwa, yavuze ko ari iby’agaciro kuba uyu munsi wahawe umwihariko wo kureba isano bifitanye n’imikino
Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere(RDB), Emmanuel Hategeka yasabye ko u Rwanda rugira umwihariko mu mikino

Amafoto:Muhizi serge

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza