Inzira y’umusaraba ya Ngulinzira wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akicwa muri Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Mata 2018 saa 05:02
Yasuwe :
0 0

Boniface Ngulinzira yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda kuva muri Mata 1992 kugeza muri Nyakanga 1993 ubwo hashyirwagaho Guverinoma yaguye.

Ngulinzira ni umwe mu banyapolitiki bitandukanyije n’Ishyaka ryari ku butegetsi (MRND) mu mwaka wa 1991, ajya mu ishyaka MDR.

Yagize uruhare rukomeye mu masezerano y’Amahoro ya Arusha ubwo yari Minisitiri ndetse na nyuma yo kuva kuri uwo mwanya yakomeje kubikurikiranira hafi ku buryo byarakaje cyane Leta ya Habyarimana Juvénal itarashakaga ko ayo masezerano asinywa.

Ngulinzira yiciwe ku musozi wa Nyanza ku Kicukiro ku mugoroba wa tariki 11 Mata 1994.

Ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo we n’umuryango we kugeza yishwe, bwatanzwe n’umukobwa we Marie Yolande Ujeneza Ngulinzira, abinyujije ku rubuga rwe Zahaboo.com.

IGIHE yagerageje gufata bimwe mu bigize ubuhamya bwe, bigaragaza ahanini ubugwari bw’Ingabo za Loni zatereranye abari bahungiye ku Ishuri ryahoze ari ETO Kicukiro.

Mu buhamya yise ‘Le Onze Avril 1994, L’indifférence les a tués’ Ujeneza avuga ko tariki 7 Mata ari bwo Ababiligi bari mu ngabo za Loni zari zishinzwe kugarura amahoro mu Rwanda, MINUAR, baje iwabo mu rugo basaba Boniface Ngulinzira kumuhungisha we n’umuryango we, ngo kuko bari bafite amakuru ko abasirikare barindaga Perezida Habyarimana bagiye kuza kubica.
Ngulinzira n’umugore we, abana be bane n’abandi bana babiri bari mu rugo iwe, baherekejwe n’Ingabo za Loni bajyanwa muri ETO Kicukiro ahari izindi mpunzi.

Bamaze kugera muri ETO Kicukiro, ngo Abanyamahanga babaga aho batangiye guhungishwa, Ngulinzira na we asaba ko bamufasha guhunga we n’umuryango we.

Ujeneza ati “Captain Lemaire wari ushinzwe itsinda ry’ingabo zabaga muri ETO yarabyanze. N’izindi mpunzi zasabye ko nibura data we bamuhungisha ariko arabyanga. Data yahise amubwira ati “Niba mudashaka kundinda, munsubize iwanjye abe ariho mpfira, nabyo arabyanga.”

Tariki 11 Mata, ingabo za Loni zari muri ETO zafashe umwanzuro wo gusubira iwabo, zivuga ko waturutse muri Loni nyamara nyuma byaje kugaragara ko wafashwe na Leta y’u Bubiligi yari imaze gupfusha abasirikare 10 barindaga kwa Minisitiri w’Intebe, Uwiringiyimana Agathe.

Ubwo abasirikare b’Abafaransa bazaga gutwara ingabo za Loni zari muri ETO, Ngulinzira yabasabye kumuhungisha baramwemerera ariko Lemaire nanone arabyanga.

Ujeneza akomeza agira ati “ Yasabye uwari uyoboye ingabo z’Abafaransa ko yamuhungishiriza umuryango, amubwira ko ntacyo bitwaye. Ati ‘Turabajyana hafi ya Ambasaderi w’u Bufaransa, ho muraba mufite umutekano.’ Byarangiye Captain avuze ngo ‘nimujyana n’uwo mugabo murahura n’ibibazo.”

Uko abasirikare ba Loni bapakiraga ibikapu byabo, niko hanze ya ETO Interahamwe zari zirekereje ngo bagende zitangire kwica, Abatutsi bari bahungiyemo.

Ati “Hirya twabonaga Interahamwe zizenguruka ishuri twarimo, zifite inyota yo kumena amaraso […] Hari impunzi zasabye ko basiga bazirashe aho kuzisiga ari nzima.”

Ujeneza avuga ko ubwo ingabo za Loni zasohokaga muri ETO, zahamagaye zivuga ko hari bimwe mu bikoresho zihibagiriwe ariko ntizavugamo ko hari impunzi zidafite kirengera zihasigaye.

Impunzi zagerageje kuryama mu nzira ndetse no kwitambika imodoka zari zitwaye abo basirikare ariko biba iby’ubusa.

Ati “Impunzi zagerageje kubirukaho zibasaba kutabasiga ndetse zimwe zigerageza gutangira imodoka zabo. Barashe mu kirere, impunzi zisubira inyuma n’ubwoba.”

Akomeza agira ati “Ingabo za Loni zaradusize mu gihe kuhaba gusa byari bihagije ngo Interahamwe zitadutera.”

Ngulinzira amaze kubona ko abasirikare bari babafatiye runini bagiye, yafashe umwanzuro wo guhunga, akava muri ETO Kicukiro ariko ntibyamuhiriye kuko ageze imbere gato we n’umuryango we bahise bagwa mu itsinda ry’Interahamwe.

Ujeneza yifashishije igitabo cya nyina yagize ati “Mu nzira Interahamwe zaraduhagaritse, zitwambura amafaranga n’imikufi. Batujyanye ku muyobozi wabo, batubwira ngo ‘Ntimutinye, mwaduhaye amafaranga n’imikufi byanyu, rero ntimugire ikibazo.”

Mu rugo rw’Interahamwe, hashize akanya abasirikare batandatu mu barindaga Perezida baba barahageze. Basabye Ngulinzira kuvuga izina rye abanza kubyanga bamutunga imbunda.

Ujeneza ati “Abasirikare barindaga Perezida binjiye mu rugo rw’Interahamwe, basaba Papa kuvuga izina rye. Papa yabanje kubyanga, we na mama babatunga imbunda.Yavuze amazina ye, bahita bamusaba kubakurikira.”

Uwo munsi nibwo Ngulinzira aherukana n’umuryango we amaso ku maso.

Mu buhamya bwe, Ujeneza akomeza ati “Papa bamujyanye ku musozi wa Nyanza, yicwa tariki 11 Mata ku mugoroba. Byabaye ngombwa ko dutegereza mu mwaka wa 2000 ngo tubone umutangabuhamya watubwiye ko papa yabanje kwinginga abagiye kumwica, ababwira ko kumwica ari uguhemukira igihugu. Hari abashatse kureka kumwica ariko ku bw’amahirwe make si bose babyemeye.”

Uwo musozi wiciweho Ngulinzira, ni nawo wari umaze kwicirwaho abandi Batutsi n’abataravugaga rumwe na Leta bagera ku 3000, bose bari bahungiye kuri ETO Kicukiro.

Ujeneza avuga ko we na nyina n’abavandimwe be, nabo banyuze mu nzira y’inzitane kugira no barakoke mbere yo kubona amahirwe yo kuva mu Rwanda muri Nyakanga 1994.

Ati “Mu mezi atatu buri munsi twasimbukaga urupfu.Twahuraga buri gihe n’abagiraneza bagiye baduhisha, bakatugaburira, hari n’ababuze ubuzima ku bwacu.”

Ujeneza avuga ko nibura ingabo za Loni iyo zibarekera mu rugo aho kuza kuhabakura zibizeza ko zizabarinda ntizibikore.

Ati “Ingabo za Loni nizo zaje kutuvana mu rugo, ababyeyi banjye bari bashyize ubuzima bwabo n’ubw’abana babo mu biganza by’ingabo za Loni […] Wenda abaturanyi bacu twari tubanye neza bo bari gushobora kuduhisha.”

Imiryango itatu yarokokeye kuri ETO Kicukiro irimo n’uwa Ngulinzira yatanze ikirego, bashaka ko uruhare rwa Leta y’u Bubiligi n’abasirikare bakuru babwo batatu rujya ahabona.

Abo basirikare barimo uwatanze itegeko ryo kuvana ingabo za Loni muri ETO, Colonel Luc Marchal wari Umuyobozi wungirije wa Minuar, abyemeranyijeho na Colonel Joseph Dewez wayoboraga Ingabo z’Ababiligi i Kigali. Luc Lemaire wari uyoboye ingabo zari muri ETO ni we wabishyize mu bikorwa.

Ngulinzira Boniface, umunyapolitiki wishwe tariki 11 Mata 1994
Ngulinzira ni umwe mu banyapolitiki bitandukanyije n’Ishyaka ryari ku butegetsi MRND mu 1991
Umukobwa wa Ngulinzira, Marie Yolande Ujeneza Ngulinzira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza