Inzu y’ubwanditsi yanze gutangaza mu Gifaransa igitabo cya Judi Rever gipfobya Jenoside

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 Gicurasi 2019 saa 08:05
Yasuwe :
0 0

Inzu y’ubwanditsi ya Fayard yo mu Bufaransa yanze gutangaza igitabo cy’umunya-Canada Judi Rever, washakaga ko gihindurwa mu Gifaransa nyamara cyaranenzwe cyane ko gihakana kikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igitabo yise ‘In Praise of Blood, The Crimes of the Rwandan Patriotic Front’, Rever avugamo ko mu iperereza yakoze mu myaka isaga 20, yasanze FPR ariyo yatangije Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ikanakora iy’abahutu. Akoresha ubuhamya burimo n’ubw’abahoze mu ngabo z’u Rwanda bahunze.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka byavuzwe ko icyo gitabo kigiye guhindurwa mu Gifaransa, binahwihwiswa ko kizasohoka ku itariki 27 Werurwe 2019, mu minsi mike mbere y’uko hatangira ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hubert Védrine wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa ku bwa François Mitterrand, yabaye nk’ukomoza ku isohoka ry’icyo gitabo mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa La Croix, Laurent Larcher ku wa 10 Ukuboza 2018.

Gusa iyi nzu yo mu Bufaransa yabihakaniye Jeune Afrique ndetse icyo gitabo ntikigaragara kuri gahunda y’ibitabo izatangaza vuba aha, yashyizwe ahagaragara mu mpera za Mutarama.

Judi Rever ubwe kuri uyu wa Kabiri yemeje ko Editions Fayard itazatangaza igitabo cye mu Gifaransa, ubwo yasubizaga Hervé Cheuzeville wayishimiraga cyane avuga ko “bikwiye ko n’abantu bakoresha Igifaransa babasha gusoma igitabo gishamaje cya JudiRever"

Yasubije ati "Oya. Éditions Fayard ntabwo bazatangaza igitabo cyanjye ‘In Praise of Blood.’”

Abajijwe na Jeune Afrique, Judi ngo ntabwo yashatse gutangaza byinshi ku mpamvu zatumye uwo mugambi uhagarara.

Ni igitabo gipfobya Jenoside

Mu gitabo yanditse muri Werurwe 2018 cyasohokeye mu nzu ya Penguin Random House, Judi Rever ashinja FPR kuba yarinjiye mu Nterahamwe ndetse ko yanagize uruhare mu bikorwa byo kwica Abatutsi.

Avuga ko ashingira kuri raporo y’ibanga y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ariko itagaragara muri icyo gitabo, akagaruka ku ngingo ivuga ko ngo habayeho Jenoside ebyiri zirimo iyahitanye Abahutu basaga 500 000.

Anashinja ubuyobozi bw’u Rwanda guhanura indege ya Habyarimana, ibintu impuguke zagaragaje neza ko aho yarasiwe hagenzurwaga n’abasirikare ba leta ya Habyarimana.

Iki kinyamakuru kivuga ko abantu bakoze kuri icyo gitabo kitabashije gusohoka muri Fayard barimo Sandrine Palussière wahoze ari umuyobozi mu kigo Mille et une nuits, ahasohokeye igitabo nacyo kitavugwaho rumwe cya Pierre Péan cyitwa ‘Noires fureurs, blancs menteurs’ cyagarukaga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gusa uyu Palussière ngo yanze kugira ibyo atangaza, avuga ko “byaba binyuranye n’inyungu z’igitabo,”

Igikorwa cyo guhindura mu zindi ndimi ‘In Praise of Blood’ cyamaganwe cyane n’imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu, ibiheruka bikaba ari muri Nzeri 2018 ubwo ‘Ibuka-Hollande’, yamaganaga Amsterdam University Press yashakaga kugihindura mu Giholandi.

Yagize iti “Twatunguwe n’icyemezo cyo gutangaza igitabo gitesha agaciro ababyeyi, abavandimwe n’abaturanyi bacu bahigwaga bukware, bakicwa ndetse Isi yemera ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi iri mu zakoranywe ubugome ndengakamere mu zabayeho mu kinyejana cya 20.”

“Twasohoye iyi nyandiko duha agaciro abacu batuvuyemo no kwamagana ibitekerezo byakwirakwijwe mu gitabo cya Rever.”

Judi Rever akomeje kunengwa ku gitabo yanditse gipfobya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza