IPRC Ngoma yagaragaje akamaro k’imyuga n’ubumenyingiro n’udushya yihariye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Gicurasi 2019 saa 11:52
Yasuwe :
0 0

Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (IPRC Ngoma) kuwa 15 Gicurasi 2019 ryakoze imurikabikorwa (Open Day), aho abaturage bajyaga mu kigo bagasura ahigishirizwa imyuga itandukanye bagasobanurirwa akamaro ko kuyiga ndetse bakanasura udushya twahanzwe mu gukemura ibibazo bikibangamiye iterambere.

Uyu munsi wateguwe mu rwego rwo kumurikira ababyifuza bose gahunda y’imyuga n’ubumenyingiro muri rusange, by’umwihariko ibyigwa n’ibikorerwa muri iri shuri.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abaturage cyane cyane abo mu Karere ka Ngoma ndetse n’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye.

Umuyobozi wa IPRC Ngoma Dipl.-Ing. Ephrem Musonera avuga ko iri murikabikorwa rifasha abaturage ba Ngoma ndetse n’abanyeshuri muri ako karere kumenya imyuga yigishirizwa muri iki kigo n’icyo yabamarira.

Ati “Ni igikorwa tuba twifuza ko abaturage ba Ngoma baza hano, bakamenya mu by’ukuri IPRC Ngoma ni iki, uwinjiye hano ahavana ubuhe bumenyingiro, kugira ngo abantu barusheho kutugana bazi icyo bakura muri rino shuri”.

Dipl.-Ing. Musonera avuga ko mu byigishirizwa muri iri shuri byose bafite abarangije babikoramo hirya no hino mu gihugu. Yongeyeho ko ubushakashatsi bugaragaza ko mu baharangije abenshi babona akazi kandi mu gihe gito.

Ubushakashatsi bwa ’’IPRC Ngoma Graduate Tracer Survey bwakozwe umwaka ushize bwerekanye ko uburyo abakoresha bishimira akazi gakorwa n’abarangije muri IPRC Ngoma buri ku kigero cya 75%.

Dipl.-Ing.Musonera ati “Ibyo rero biduha imbaraga zo gukomeza guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro”.

Abasuraga ikigo batemberezwaga ahigishirizwa imyuga mu ngiro (workshops) bagasobanurirwa iby’ibanze kuri uwo mwuga, icyo ibyigwa bimara mu buzima busanzwe, icyo ubumenyingiro bukoreshwa mu kwinjiza amafaranga n’ibindi byiza byo kwiga imyuga.

IPRC Ngoma yigisha imyuga n’ubumenyingiro ku rwego rwa kaminuza, ku rwego rw’amashuri yisumbuye ndetse n’amasomo y’igihe gito amara umwaka, amezi atandatu cyangwa amezi atatu.

Mu myuga yigishirizwa muri IPRC Ngoma harimo ubukanishi bw’imodoka n’ubukanishi rusange, ubwubatsi, land surveying, Ikoranabuhanga (ICT), amashanyarazi, ububaji, ibijyanye n’amahoteli (hospitality management), gusiga amarangi, gusudira, ikoranabuhanga ryo gukora ibintu bitandukanye (Production and Manufacturing Technology) n’ibindi.

Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye basobanurirwa ibijyanye n'umwuga wo kwakira abagana amahoteli

Dr. Valentine Uwamariya, umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri Rwanda Polytechnic yavuze ko iri murikabikorwa rifite akamaro kanini mu kumenyekanisha ibyiza by’imyuga n’ubumenyingiro.

Ati ’’Nk’aba banyeshuri benshi mwabonye basuye ikigo barimo n’abasanzwe biga mu bigo by’imyuga bidafite ibyiciro by’amasomo nk’iby’iki kigo, ni byiza ko bamenya hakiri kare amasomo atangwa muri IPRC Ngoma, bizabafasha gukomeza kwiga ayo masomo. Iri murikabikorwa rituma bagira n’amatsiko yo kumenya ibibera mu zindi IPRCs.’’

Umwe mu bitabiriye iri murikabikorwa Valens Habiyaremye utuye mu murenge wa Kibungo yavuze ko yumva imyuga ari myiza ariko hari byinshi yari atarasobanukirwa.

Ati ’’Byambereye amahirwe akomeye kuza hano ngasobanurirwa byinshi ku myuga itandukanye kandi nagize umwanya wo kubaza ibibazo byose nshaka kuko abagomba kubisubiza twababoneye rimwe bari badutegereje ngo badusobanurire.’’

Iri murikabikorwa ryahujwe n’igikorwa cyo guhemba abanyeshuri bitwaye neza kurusha abandi mu irushanwa ryo guhanga udushya tugamije kwihutisha iterambere no gukemura bimwe mu bibazo by’ubuzima bwa buri munsi.

Umunyeshuri asobanura ibijyanye n'umwuga w'ubwubatsi. Aha yerekanaga amapave akorerwa muri IPRC Ngoma afite umwihariko wo kuramba cyane akanakorwa mu bikoresho bihendutse
Umuyobozi wa IPRC Ngoma Dipl.-Ing. Ephrem Musonera ( uwa mbere uhereye ibumoso) n'umuyobozi wungirije muri RP Dr. Valentine Uwamariya ( uwakabiri uhereye ibumoso) bari ahigirwa amashanyarazi

Hahembwe imishinga y’udushya yahize iyindi

Imishinga y’udushya makumyabiri niyo yinjiye muri iri rushanwa ngarukamwaka, hahembwe itanu ya mbere.

Umushinga wabaye uwa mbere ni uw’imbabura yihariye ishobora gutekerwaho byinshi mu gihe gito. Kuri iyi mbabura yiswe ’’multipurpose stove’’, guteka ibiryo, gushyushya amazi, kugoya ubugari, byose bishobora gukorwa icyarimwe.

Ibicanwa bikoreshwa kuri iyi mbabura ni ibisigazwa by’ibarizo kandi kuyikoresha birahendutse cyane ugereranije no gucana inkwi, amakara cyangwa gaz.

Indi mishinga y’udushya yahembwe ni umushinga w’urubuga rwa internet rufasha abaturage kugurisha no kwamamaza umusaruro wabo (Agri-Rwanda Web App). Hahembwe kandi umushinga w’ imashini (juice extractor machine) yenga ibitoki igakamura igasohora umutobe, yenga ibitoki byinshi mu kanya gato.

Ibi bizavanaho kwengesha ibirenge cyangwa intoki bikigaragara hirya no hino.

Undi mushinga uri muri itanu yahembwe ni uwo gufata ibyatsi bigakorwamo imbaho zitandukanye zifite imimaro itandukanye nko gukoreshwa nka pulafo yo mu nzu, urubaho rukomeye ruvamo urukuta rutandukanya ibiro n’ibindi.

Akandi gashya kahembwe ni imashini itera ibigori n’ibishyimbo n’izindi mbuto (manual seed planting machine), igatera imbuto nyinshi icyarimwe ku buso bunini mu kanya gato. Ibi bigasimbura guteresha intoki. Iyi mashini irahendutse ku buryo abahinzi benshi bayikoresha kuko yo ikoreshwa amaboko gusa nta bindi bisabwa.

Mu Ugushyingo 2012 nibwo ishuri ryitwaga ETO Kibungo ryahinduwe IPRC Ngoma.

Kuva icyo gihe hari byinshi byagezweho mu guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro n’ibindi bikorwa byo gufasha abatishoboye no kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere ka Ngoma.

Bimwe muri byo; abarenga 1200 barangije amasomo y’igihe gito; uruhare rwa IPRC Ngoma muri gahunda ya Hanga Umurimo ’’NEP Kora Wigire’’ aho iri shuri ryahawe igihembo cy’umwanya wa gatatu ku rwego rw’igihugu.

Iri shuri kandi ryakoze isuzumabumenyi ku bakora umwuga bamenyeye mu kazi batarawize mu ishuri. Mu ntara y’iburasirazuba IPRC Ngoma yakoze iki gikorwa cyitwa ’’Recognition of Prior Learning, ubu abasaga 6000 bafite impamyabushobozi z’imyuga bakora.

Ikindi cyagezweho ni ugutangira igerageza rya ’’dual training’’, uburyo bushya bwo kwigira umwuga habiri; ku ishuri n’aho umwuga ukorerwa (companies).

Ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko ibi byafashije kubaka imikoranire idasanzwe n’abikorera kuko uruhare rwabo ari ntasimburwa mu kwigisha imyuga n’ubumenyingiro.

Kugeza ubu, abamaze kurangiza amasomo ku rwego rwa kaminuza ni 502 bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya Kaminuza ‘Advanced Diploma’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza