IPRC Ngoma yahaye uwarokotse Jenoside inzu ifite agaciro ka miliyoni 11 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Gicurasi 2019 saa 10:11
Yasuwe :
0 0

Mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (IPRC Ngoma) ryashyikirije inzu ryubakiye uwarokotse Jenoside, Lucie Umutesi, ifite agaciro ka miliyoni 11 Frw.

Iyo nzu yubatse mu Murenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma. Ifite ibyangombwa byose birimo ibikoresho by’icyumba baganiriramo (salon), intebe, ibitanda n’ibindi.

Mu kuyubaka, abanyeshuri n’abarimu babigizemo uruhare runini bashyira mu bikorwa ibyigishwa ku ishuri.

Iyi nzu ni iya karindwi IPRC Ngoma ihaye uwarokotse Jenoside, guhera mu 2013.

Uwahawe inzu Umutesi yavuze ko yari abayeho ahangayitse kubera kutagira aho aba byatumaga abaho acumbikiwe, bityo ngo kubona inzu bimwongereye imbaraga zo kwiteza imbere kuko asanzwe ashoboye gukora ibikorwa by’ubuhinzi n’ibindi byinjiza amafaranga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo Kanzayire Consolée, nawe yashimangiye ko uburyo ubuyobozi buzi uyu Umutesi atari umuntu wo gusabiriza ahubwo afite ubushobozi n’ubwenge bwo kwibeshaho akora imiromo itandukanye. Ngo icyari kimuhangayikishije ni inzu yo kubamo.

Umuyobozi wa IBUKA mu murenge wa Kibungo Egide Uwihoreye, yavuze ko Umutesi yari umwe mu bari basigaye badafite amacumbi kandi ngo hari n’abandi basigaye ariko ngo hari icyizere ko bazayabona buhoro buhoro.

IPRC Ngoma yibutse Jenoside ku mugoroba wo kuwa 9 Gicurasi 2019, by’umwihariko hibukwaga abakozi n’abanyeshuri ba ETO Kibungo, ari ryo zina ry’iri shuri mbere ya Jenoside.

Umuyobozi wa IPRC Ngoma Dipl. Ing.Ephrem Musonera yagize ati “Kwibuka ni umwanya wo kunamira, gusubiza agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, no gukora ibindi bikorwa byihariye bigamije guhangana n’ingaruka zayo. Ni n’umwanya wo gusubiza amaso inyuma, tukibuka ububi n’ubukana Jenoside yakoranywe, tukavanamo amasomo adufasha kugira ngo twubake u Rwanda rushya”.

Mu muhango wo kwibuka muri IPRC Ngoma hakozwe urugendo gututuka ku cyicaro cy’ishuri kugera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo, aho abitabiriye bunamiye bakanaha icyubahiro abazize Jenoside, ndetse bakanashyira indabo ahashyinguye imibiri isaga 25 000 kuri urwo rwibutso rwa Jenoside.

Umushyitsi mukuru SenateriSebuhoro Celestin yavuze ko gahunda ya IPRC yo kwubakira abarokotse Jenoside, ishyigikira gahunda ya Leta.

Yavuze ko nubwo ubushobozi butabemerera kwubakira bose, ariko uko bagenda babikora buhoro buhoro ari umusanzu mwiza kuko baba bunganira gahunda ya Leta.

Sebuhoro yavuze ko urubyiruko rurimo urwavutse nyuma ya Jenoside rugize umubare munini w’abanyarwanda, bityo bagomba kwigishwa amateka u Rwanda rwanyuzemo, bikarushaho gushyirwamo imbaraga, kandi urubyiruko narwo rukabigira umuhate muri ukwo kumenya amateka.

Mu butumwa yahaye urubyiruko, Senateri Sebuhoro yababwiye kwihatira kwiteza imbere bakarwanya amacakubiri.

Yagize ati “Ubu muri Leta y’ubumwe ntitukireba amoko, ntitukireba inkomoko, tureba ubushobozi. Umunyeshuri uzabasha kwerekana icyo ashoboye cyane cyane mu bumenyingiro, azabibyaza umusaruro bimugirire akamaro, kandi bigirire akamaro umuryango we.’’

Iyi nzu yatwaye miliyoni 11 Frw
Uwarokotse Jenoside ashyikirizwa inzu yubakiwe na IPRC Ngoma
Senateri Sebuhoro yasabye urubyiruko kwirinda amacakubiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza