Ishusho y’Umuryango Unity Club Intwararumuri wizihiza imyaka 20 ubayeho

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 2 Ugushyingo 2016 saa 12:18
Yasuwe :
0 0

Kuva muri Gashyantare 1996 kugeza 2016 hashize imyaka 20 umuryango Unity Club Intwararumuri ushinzwe, kugira ngo utange umusanzu mu kwimakaza ubumwe n’amahoro byo nkingi y’iterambere rirambye.

Uyu muryango kugeza ubu ufite abanyamuryango hafi 150 wishimira ibimaze kugerwaho mu myaka yose umaze ufasha Abanyarwanda kongera kubana neza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo n’abo bashakanye.

Mu kiganiro Umuryango Unity Club wagiranye n’itangazamakuru, tariki ya 01 Ugushyingo 2016, Visi Perezida wa mbere wawo, Dr.Nsanzabaganwa Monique, yavuze ko mu rwego rwo kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda bafashe iya mbere bagategura ibikorwa birimo ibiganiro ngarukamwaka bigenerwa abanyamuryango n’abandi bayobozi b’inzego nkuru z’igihugu.

Ibi biganiro ngo birangwa n’ukuri n’ubworoherane, ubuhanga n’ubufatanye, gusasa inzobe bigatanga amahirwe yo kwiyubakamo imbaraga zikwiriye umuyobozi uyobora u Rwanda nk’igihugu cyahuye n’ibibazo bikomeye ariko kifitemo ibisubizo.

Ibiganiro nk’ibi biteganyijwe kuwa 3-4 Ugushyingo 2016 muri Kigali Convention Centre, bifite insanganyamatsiko igira iti “Ubunyarwanda, icyirezi twambaye.”

Dr.Nsanzabaganwa yemeza ko ibi biganiro byabafunguye amaso bakamenya ko bambaye ikirezi cyera.

Yagize ati “Uyu ni umwanya mwiza wo kumenya ko twambaye ikirezi kandi cyera kurusha ibindi. Tuzi icyo byatumariye n’uko birimo kubaka uru Rwanda rukaba ruri ku isonga. ”

Akomeza avuga ko imibanire y’Abanyarwanda, irimo kwegerana, kutarondana n’ibindi ari urumuri Unity Club itwara mu baturage muri rusange. Hari kandi gahunda ya Ndi Umunyarwanda yatangiriye mu bayobozi ikaba iri no mu buzima bwa buri munsi bwa buri wese.

Ibyo Unity Club imaze kugeraho byishimirwa n’abanyamuryango bayo birimo kuba yarabanje guhuza abayobozi bari baturutse imihanda yose, bafite ibikomere bitandukanye ariko bafite inshingano yo kubaka igihugu, kandi bikagerwaho bikaba bigejeje aheza u Rwanda.

Umwe mu banyamuryango ba Unity Club, Angelina Muganza avuga ko kimwe mu byamukoze ku mutima muri uyu muryango, ari uburyo womoye ibikomere bitandukanye ukongera guhuza abantu bagatahariza umugozi umwe.

Yagize ati “Ihuriro ryacu ritangira ryari rihuje abagore bafite ibibazo bitandukanye, harimo abiciwe imiryango, abari bafite abagabo bakoze Jenoside n’abari batashye mu gihugu bahejwemo imyaka myinshi. Kubona aba bose barabashije kwishyira hamwe bakubaka igihugu, ni intambwe ikomeye ituma tugera ku ntego.”

Ihuriro rya cyenda ry’uyu mwaka rya Unity Club rifite umwihariko kuko ryahuriranye no kwizihiza imyaka 20 uyu muryango umaze ushinzwe. Hazanahembwa icyiciro cya kabiri cy’abarinzi b’igihango, hasuzumwe ibimaze kugerwaho n’ibigamijwe mu bumwe bw’Abanyarwanda.

Umuryango Unity Club ifite ibikorwa bigamije kuba umusemburo w’ibisubizo cyane cyane ibishingiye ku bibazo byatewe n’ingaruka zo kubura ubumwe. Hari umudugudu wa Impinganzima uri i Huye, Kayonza na Rulindo. Hari kandi umudugudu uri Nyamagabe, n’ uwa Rubavu watujwemo abana b’imfubyi muri gahunda ya Tubarerere mu muryango.

Dr.Nsanzabaganwa avuga bimwe mu byagezweho na Unity Club
Angelina Muganza atanga ubuhamya bw'ibyamukoze ku mutima muri Unity Club

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza