Ishusho y’uruzinduko rwa Benjamin Netanyahu i Kigali

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 6 Nyakanga 2016 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, arasura u Rwanda kuri uyu wa Gatatu, aho aza kunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 zishyinguye mu rwibutso rwa Gisozi ndetse akagirana ibiganiro byihariye na Perezida Paul Kagame.

Netanyahu ari mu ruzinduko mu bihugu bya Afurika y’u Burasirazuba, aho yatangiriye muri Uganda kuwa Mbere tariki 4 Nyakanga, kuwa Kabiri tariki 5 Nyakanga yerekeza muri Kenya, uyu munsi mu Rwanda, ku munsi w’ejo akazakomereza muri Ethiopia.

Uruzinduko rwe rwatangiriye muri Uganda, mu gihe icyo gihe cyibukaga imyaka 40 ishize ingabo za Israel zibohoje abaturage babo bari bashimutiwe muri Uganda, ku butegetsi bwa Perezida Idi Amin. Icyo gitero cyaguyemo umuvandimwe wa Benjamin Netanyahu, Lt Col Jonathan Netanyahu.

Umubano w’u Rwanda na Israel

Umubano w’u Rwanda na Israel wifashe neza muri iyi myaka ndetse mu 2013 watijwe umurindi n’uruzinduko rwa Perezida Kagame i Yeruzalemu.

Muri Kamena 2014, u Rwanda na Israel byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye no kongera ishoramari mu bacuruzi bo muri Israel.

Ayo masezerano yashyiriweho umukono i Kigali na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Avigdor Lieberman na mugenzi we w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, ibihugu byombi byiyemeza gukorana bya hafi.

Muri Werurwe 2015, u Rwanda rwohereje Col Joseph Rutabana nka Ambasaderi muri Israel.

Hari ibicyibazwa hagati y’ibihugu byombi

Ntiwavuga umubano w’ibi bihugu byombi ngo wirengagije amwe mu makuru avugwa, nk’abimukira bivugwa ko bazavanwa muri Israel bazanwa mu bihugu birimo u Rwanda, n’amakuru yagizwe ubwiru ku iyoherezwa ry’intwaro mu Rwanda mu gihe cya jenoside .

Raporo y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rirengera Uburenganzira bw’Impunzi (IRRI) yasohotse mu mpera z’umwaka ushize yavugaga ko hari amasezerano yagizwe ibanga hagati ya Israel n’ibihugu bya Uganda n’u Rwanda, ngo byakire abimukira idakeneye ku butaka bwayo.

Hari amakuru avuga ko ayo masezerano yatangiye gushyirwa mu bikorwa, kuko hari abimukira babwiye BBC ko bavanywe muri Israel bakajyanwa mu Rwanda na Uganda, ariko u Rwanda rwo rukavuga ko rwegerewe na Israel ariko ibiganiro bitarangijwe.

Muri Mata uyu mwaka, Urukiko rw’ikirenga rwa Israel rwafashe icyemezo cyo gukomeza kugira ibanga inyandiko zirebana n’intwaro icyo gihugu cyagurishije mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko mu mwaka wa 2014 umunyamategeko Eitay Mack n’Umwarimu muri Kaminuza, Yair Auron, basabye Minisiteri y’Ingabo ya Israel gutanga amakuru afatika y’intwaro zagurishijwe mu Rwanda hagati ya 1990 na 1995.

Umwanzuro w’urukiko wasohotse ugira uti “Twasanze gutangaza amakuru nta nyungu bifitiye abaturage nk’uko ababisabaga babigaragazaga,twabihisemo tumaze kubona ko byagira ingaruka ku mutekano n’ububanyi n’amahanga.”

Ni iki u Rwanda rwiteze kuri Israel ?

Israel ni igihugu cyanyuze mu mateka akomeye ya Jenoside kimwe n’u Rwanda, ndetse gihura n’ibibazo by’iterabwoba.

Nyuma y’aho bimwe mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bikomeje kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba bigabwa n’umutwe wa Al-Shabab, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu n’abakuru b’ibihugu birindwi bya Afurika basanze ubufatanye ariwo muti w’iki kibazo, mu nama bagiranye Entebbe kuwa 4 Nyakanga.

Iyo nama yarebeye hamwe uko iterabwoba rikomeje kuba inzitizi ikomeye ku mahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga, no ku iterambere rya muntu.

Abayitabiriye bashimangiye ko mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo hakenewe kongerwa ubufatanye mpuzamahanga mu ngeri zose, cyane cyane iz’umutekano mu by’ikoranabuhanga n’ikusanyamakuru.

Netanyahu yavuze ko Afurika na Israel bakeneye gukora ibintu bibiri: Kwiteza imbere hagamijwe ahazaza heza no kurwanya icyo aricyo cyose cyabasubiza mu mwijima w’ahashize.

Netanyahu yabwiye abakuru b’ibihugu ati ‘‘Twakemuye ikibazo cy’amazi iwacu n’ubwo dufite ubutaka bwuma cyane. Twakemuye ikibazo cy’ubuhinzi. Tureza ku rwego rwo hejuru, imboga n’ibikomoka ku mata. Mpora mbaza abantu inka ikamwa amata menshi kurusha izindi. Ku isi, mutekereza ko ari inka yo mu Bufaransa, mu Buholandi. Ni inka yo muri Israel.Ni inka ikurikiranwa hifashishijwe ikoranabuhanga, buri uko yabira biba bisuzumwa.”

Netanyahu yavuze ko Israel yiteguye gusangira n’ibihugu bya Afurika iryo koranabuhanga mu nzego zinyuranye n’ubufatanye burambye mu gihe kiri imbere.

Minisitiri w'Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ari kumwe n'umugore we Sara ubwo bageraga muri Uganda kuwa Kane Nyakanga 2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza