Isinzi y’abayobozi mu mapingu bazira VUP na Girinka

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 26 Nyakanga 2016 saa 02:08
Yasuwe :
0 0

Gahunda ya VUP na Girinka Munyarwanda zimaze gushyirisha mu gihome benshi mu bayobozi b’Imirenge, Utugari ndetse n’abahoze bayobora Uturere, ndetse Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) na Polisi bagahuriza ku kuvuga ko uretse abamaze gutabwa muri yombi, hari n’abagikorwaho iperereza.

Guverinoma y’u Rwanda yatangije Girinka mu 2006, ikurikizaho VUP mu 2008, igamije gukura Abanyarwanda batishoboye mu bukene, ariko biza gutahurwa ko hari abo zabereye inzira yo gushaka indoke.

Hari benshi bagiye bakurikiranwa kubera amakosa bagaragaje muri izi gahunda, ku buryo nko muri Werurwe 2016 yonyine, abasaga 14 batawe muri yombi yombi bazira kurya amafaranga ya VUP mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ni kenshi humvikanye amajwi y’abatishoboye bavuga ko izi gahunda zitabageraho ahubwo zijya mu maboko ya bamwe mu bayobozi, ingero zigafatirwa mu Turere nka Nyamasheke, Rulindo, Ngoma, Gisagara, Gatsibo, Kamonyi aho babwiye IGIHE ko hari abashyirwa muri VUP batabikwiye, abandi bagasabwa ruswa ngo bafashwe muri gahunda ya Girinka.

Abayobozi ’benshi’ batawe muri yombi

Abayobozi b’Intara zitandukanye bashimangira ko hari abayobozi bagaragaweho umugayo no kudakunda abaturage bafunzwe, abandi bagasezera ku mirimo yabo n’ubwo bitabuza ko bakurikiranwa.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyatwari Alphonse yabwiye IGIHE ko abayobozi bane b’imirenge yo mu ntara ayoboye bamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati “Igenzura ryakozwe ryagaragaje ko hari abayobozi b’inzego z’ibanze bakoresheje nabi amafaranga yo muri gahunda ya VUP, hari n’abandi bashyize mu bikorwa nabi gahunda ya Girinka, ibi ni ukudakunda abaturage ni ugutandukira ishingano. Nta mibare mfite ubu ariko barahari sinakubwira ngo ni benshi cyangwa ni bacye. ”

Iyi mvugo ntibusanya n’iya Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosinibamwe Aimé, washimangiye ko hari abayobozi bisize icyasha ubu bari gukurikiranwa.

Ati “Imibare ubu ntayo naguha kubera ko hari abagicyekwaho icyaha, mu minsi ya vuba tuzabatangariza imibare ndetse n’amazina yabo. Ikindi nakubwira ni uko abayobozi nk’abo barya ibigenewe abakene batazihanganirwa na gato.”

Umuyobozi w’Intara y’U Burengerazuba, Mukandasira Cartas, avuga ko mu Ntara ayoboye hari abayobozi benshi bamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati “Nko mu Karere ka Nyamasheke hari abayobozi bo mu nzego z’ibanze barenga 20 bakurikiranyweho gukoresha nabi VUP. Ubu nta mibare mfite y’uko bihagaze mu Turere twose, ariko icyo nakubwira ni uko ari benshi kandi ntibirarangira.”

Minaloc yarabihagurukiye

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Vincent Munyeshyaka, yavuze ko igenzura ryakozwe mu 2015 rijyanye n’uburyo gahunda zagenewe kuvana abaturage mu bucyene zibagezwaho mu myaka itanu ishize, ryagaragaje ko habayemo imikorere idahwitse.

Yagize ati “Hari abagaragayeho amakosa abenshi ubu barafashwe barafungwa, abandi nabo kubera ko ubugenzuzi bugikomeje uzagaragarwaho amakosa azajya akurikiranwa abiryozwe. Ni igikorwa gihuriweho na Minaloc n’izindi nzego.”

Yakomeje avuga ko umuyobozi aba agomba gukora mu nyungu z’umuturage kandi bose babitojwe ku buryo “Nta muyobozi uhembwa na Leta ukwiye kurarikira ibyagenewe abacyene ashaka indonke, ahubwo agomba gushyira imbere inyungu z’abaturage.”

Benshi bari gukorwaho iperereza

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, yatangarije IGIHE ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze bamaze gufatwa ari benshi.

Yagize ati “Hari benshi bamaze gufatwa mu Ntara zose mu Mirenge hafi ya yose yo mu Gihugu. Ubu nta mibare mfite hafi, ariko nakubwira ko iperereza rigikomeje hari abakomeje gukurikiranwa.”

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, ACP Celestin Twahirwa

Ubwo yasozaga itorero ry’abayobozi b’inzego z’ibanze i Gabiro mu Karere ka Gatsibo tariki ya 19 Werurwe 2016, Perezida Kagame yagarutse ku bibazo bitandukanye bikunze kuranga abayobozi nk’aho barenganya abaturage, atanga urugero kuri porogaramu nka Girinka.

Ati “Hari akarere porogaramu ya Girinka itarageramo? Hari akarere iyo porogaramu itagira ibibazo? Mbwira uti mu karere kanjye cyangwa ako nzi iyo porogaramu nta kibazo kijya kivuka. Hari ako muzi? Kubera iki? […] Abo baturage mugenda mugafata inka zabo ntimuzibahe, ndabibona aho mba nagiye hose, umuturage aba agira ati ‘ndakennye, ndapfuye, banyimye inka cyangwa ngo bari banshize ku rutonde ngiyeyo umuyobozi runaka yarayitwariye’.”

Umukuru w’Igihugu yabajije abayobozi aho bazakirizwa icyo cyaha cyo kuba barambuye inka umuturage utishoboye barangiza “bakabeshya” ko ari abantu b’Imana.

Ati “Iyo ubabonye uravuga uti ‘hano dufite abamarayika ariko mwarangiza mukajya kwambura umuntu udafite n’inzara zo kwishima?’Ukajya kumutwarira ibyamugenewe kugira ngo abone uko abaho? Icyo ni ikinyoma.”

Soma: Perezida Kagame yanenze abayobozi bavuga ko bakorera Imana ariko bakarenganya abaturage

Ubuyobozi bugaragaza ko bumwe mu buryo bwagiye butuma hari abakurikiranwa bazira ikoreshwa nabi rya gahunda zigenewe abatishoboye, harimo ibimina bya baringa, amalisiti y’abatishoboye ariho amazina atabaho, ikimenyane, icyenewabo na ruswa.

Izindi nkuru wasoma

I Burasirazuba: Mu cyumweru kimwe, 14 bamaze gufungwa bazira amafaranga ya VUP

Mvuyekure wahoze ayobora Akarere ka Gicumbi yatawe muri yombi

Uwahoze ari Meya wa Rutsiro yatawe muri yombi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza