Isomwa ry’urubanza rwa Gasana Janvier na John Rutayisire ryasubitswe

Yanditswe na Habimana James
Kuya 17 Gicurasi 2019 saa 06:08
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwasubitse isomwa ry’umwanzuro ku busabe bwari bwatanzwe n’ubushinjacyaha busaba ko Gasana Janvier na Rutayisire John bahoze bayobora Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) bakomeza gufungwa.

Ahagana saa cyenda n’iminota mirongo ine kuri uyu wa Gatanu nibwo umucamanza yageze mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, avuga ko umucamanza waburanishije uru rubanza yarwaje umwana akaba yaravuye mu bitaro kuri uyu wa Kane, bityo urubanza rushyizwe tariki 24 uku kwezi.

Mu baregwa nta n’umwe wari mu cyumba cy’iburanisha uretse abantu bake bo mu miryango yabo.

Tariki 21 Werurwe nibwo Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwataye muri yombi Rutayisire na Gasana bashinjwa kunyereza umutungo wa Leta.

Muri Mata ubwo baburanaga ku ifungwa n’ifungurwa, Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwaje kubarekura by’agateganyo ku mpamvu z’uko ibyo baregwa nta shingiro bifite.

John Rutayisire ni we wayoboye bwa mbere ikigo k’igihugu gishinzwe uburezi ubwo cyajyagaho mu 2011. Yaje gusimburwa na Gasana Janvier muri Gashyantare 2015 asimbuzwa muri Gashyantare umwaka ushize.

Aba bagabo bombi baregwa kunyereza miliyoni 249 Frw muri gahunda ya One Laptop Per Child.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza