Isubyo mu gukurikirana Abarundi bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 13 Kanama 2018 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

Ingorane ziracyari zose ku bushinjacyaha bw’u Rwanda mu gukurikirana abarundi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 kubera ubuke bw’ibimenyetso.

Hagati y’imyaka ya 1972 na 1989 u Rwanda rwahaye ubuhungiro abarundi cyane cyane abavaga ahitwa Ntega na Marangara. Benshi batujwe mu bice by’amajyepfo n’uburengerazuba bw’u Rwanda hafi y’u Burundi.

Mu 1994 nyuma y’ihanurwa ry’indege yari itwaye Juvénal Habyarimana na Cyprien Ntaryamira wayoboraga u Burundi, bamwe mu barundi biraye mu batutsi barabica, babashinja kuba ari bo babiciye Perezida.

Hari abagaragaje ubugome bukabije nko kwica abatutsi nyuma bakarya imitima yabo nk’uko abatangabuhamya babivuga, ariko baje gusubira iwabo, bakomeza ubuzima busanzwe batagejejwe imbere y’ubutabera nubwo Abarokotse Jenoside badahwema gusaba ko abo barundi bakurikiranwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushinjacyaha rikurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu mahanga, Siboyintore Jean Bosco yavuze ko bagerageje gufungura iperereza kuri bamwe mu barundi bakekwa ariko ibimenyetso biracyari ingorabahizi.

Yagize ati “Dufite dosiye Ntongwe, Rilima, Nyakizu abo bantu bose twagiye dufungura amadosiye ariko turacyayakoraho. Aranagoye cyane kuko abayavugwamo usanga nta myirondoro. Hari nko kuvuga ngo yitwa Murundi, Nyandwi cyangwa se Macumi, amazina udashobora kubona ibimenyetso ngo uzabone n’umuntu yewe n’abarokotse. Usanga ari ikibazo cy’ibimenyetso kandi ntabwo ushobora gutanga impapuro zo guta muri yombi udafite ibimenyetso byuzuye.”

Siboyintore yavuze ko bisaba ubufatanye bw’ibihugu byombi ari nayo mpamvu bigorana ugereranyije no kuburanisha abanyarwanda.

Ati “Bisaba ubufatanye kandi nibyo ubushinjacyaha bukora, ntabwo ari imanza nk’iz’abanyarwanda tuba dufitiye imyirondoro yose.”

Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana yavuze ko igihe bamenye umunyamahanga wakoze ibyaha mu Rwanda, bifashisha dipolomasi kugira ngo agezwe mu butabera.

Yavuze ko uretse abanyamahanga, n’abanyarwanda bahungiye hanze bigoye kubageza mu butabera, gusa yizeza ko batazahwema kubakurikirana.

Ati “Usibye n’abanyamahanga n’abanyarwanda biracyatugoye. Numva dukwiriye guhera ku banyarwanda, tukareba uko dukurikirana abanyarwanda. Niba dufite impapuro zo guta muri yombi zigera ku gihumbi tumaze gutanga z’abanyarwanda, ugereranyije n’abanyamahanga ukeka ko bakoze Jenoside wasanga abanyarwanda ari bo benshi.”

Umwaka ushize Mutangana yavuze ko hakozwe impapuro zo guta muri yombi abarundi bakekwaho uruhare muri Jenoside icyakora agaragaza imbogamizi zirimo iz’umubano hagati y’ibihugu byombi utameze neza.

Yagize ati “Ntabwo dufite gushyira igitutu ku gihugu ngo gishyire mu bikorwa amategeko yacyo kuko buri gihugu kirigenga, ariko icyo tuzi ni uko twebwe nk’Ubushinjacyaha tuvugana n’inzego z’ubushinjacyaha zo mu bihugu bitandukanye, tukareba ko ibyo twasabye byashyirwa mu bikorwa.”

Amateka y’abarundi muri Jenoside yakorewe Abatutsi agarukwaho cyane mu bice bya Nyakizu, Ntongwe, Kinazi muri Ruhango, Mugina muri Kamonyi, Rilima muri Bugesera no mu bice bya Gisagara ahahoze ari amakomini ya Muganza, Kigembe, Kibayi n’ahandi.

Umwaka w’ingengo y’imari ushize, Ubushinjacyaha bwatanze impapuro 218 zo guta muri yombi ababa mu mahanga bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubugome ndengakamere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza