Isura y’ubumuntu kuri Guverinoma y’u Rwanda mu bihe by’amakuba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Gicurasi 2018 saa 11:53
Yasuwe :
0 0

Burya koko ngo inshuti nyayo uyimenyera mu byago! Muri iki gihe ibiza byakuye benshi imitima, ku buryo nta gushidikanya ko bamwe mu baturage barara batagohetse kubera inkeke z’uko aho batuye byahibasira bikabambura ubuzima, dore ko bitakiri umugani, abagera kuri 220 bamaze guhitanwa nabyo.

U Rwanda ruri mu bihe bikomeye bishingiye ku mvura idasanzwe ugereranyije n’imyaka 36 ishize guhera mu 1981, ukagenda ureba iyagiye igwa hagati ya Mutarama kugeza muri Mata muri icyo gihe.

Muri uyu mwaka gusa, uretse abapfuye hari hegitari nyinshi z’imyaka yahinzwe n’abaturage zatwawe n’inkangu ku misozi izindi zirengerwa n’amazi, amatungo yicwa n’imvura ndetse n’inkuba, ibiraro, imihanda n’ibindi birangirika.

Ibi bikomeje gutera igishyika abaturage bidasize n’ubuyobozi bw’igihugu kuko guhera ku wa 8 Gicurasi, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yazengurutse uturere twinshi tw’igihugu yifatanya n’imiryango yaburiye abayo mu biza, aho yasuye Umurenge wa Kavumu muri Ngororero, agera i Rubavu, Nyabihu na Burera, udasize i Burasirazuba mu Bugesera.

Hose ubutumwa yahatanze wabugabanya mu bice bine: “Nzanye ubutumwa bwa Perezida Kagame bwo kubihanganisha kubera ibi byago byatewe n’ibiza byibasiye u Rwanda muri iki gihe, ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi turasaba abatuye ahabateza ibyago kuhimuka bakajya aheza hatatera ibyago.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, yatangaga ihumure ko ‘Guverinoma y’u Rwanda ntizahwema gutera inkunga abasizwe iheruheru n’ibiza’, akongera ati ‘Ndashimira abaturage bacumbikiye bagenzi babo kandi tubizeza ko dukomeza kubaha inkunga ngo mushobore gukomeza kubacumbikira mu gihe dushaka igisubizo cyihuse.’’

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yihanganishije imiryango yaburiye abayo mu biza bimaze iminsi byibasira uduce dutandukanye tw’igihugu

Ntibyasabye inama z’urudaca ngo abababaye bagobokwe

Mu gihe niba ari nk’umuhanda ugiye guhangwa, ikibuga cy’imyidagaduro cyangwa ikindi cyihariye bisaba inama n’inyigo bikomeza gusuzumwa mu buryo bw’umwihariko, ikijyanye n’amage ntigikenera amakashe n’amasinya menshi imbere ya Guverinoma y’u Rwanda.

Mu mitegurire y’ingengo y’imari ya buri mwaka, Guverinoma yateganyije ko hajyaho igice kigenewe gukoreshwa mu bihe bidasanzwe.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, aheruka kuvuga ko mu mezi ane ashize leta yakoresheje amafaranga arenga miliyoni 340 Frw mu kugoboka abahuye n’ibiza, zirimo miliyoni 141 Frw zashyizwe mu kugura ibikoresho byo kubaka nk’amabati, n’ibitari ibiribwa bigera kuri miliyoni zirenga 200 Frw mu bufasha bw’ibanze.

Ubwo bufasha bwiyongera ku bundi bwihutirwa ku bakimara guhura n’ibiza, naho arenga miliyoni 5 Frw yatanzwe mu gufasha by’ako kanya nko ku muntu wabuze uwe.

Ibiribwa byarazigamwe

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ishimangira ko guverinoma yiteguye kugoboka abahuye n’ibiza na nyuma yabyo, kuko hegitari nyinshi z’imyaka zimaze gukushumurwa n’inkangu ku misozi izindi zarengewe n’amazi mu bishanga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi, Nsengiyumva Fulgence, aheruka gutangaza ati “Muzi ko tugira ikigega cy’ingoboka gifasha abaturage bagira ibibazo, tukaba dufite ibiribwa cyane cyane ibigori n’ibishyimbo, byo gufasha imiryango yagize ibibazo dufatanyije na ⁠⁠⁠⁠⁠Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi n’uturere. Icyo kigega kirahari kirimo toni zirenga 7000 z’ibigori n’izirenga 4000 z’ibishyimbo.”

Abatishoboye barashakirwa imirimo

Mu kwimura abaturage batuye ahitegeye ibiza, hari ubwo bamwe babifata nko kubajujubya cyangwa kubabuza amahwemo, gusa ingero zitangwa ni ibimenyetso by’uko ari ukurengera ubuzima bw’abenegihugu, kurusha uko umuntu yatura mu manegeka akazahavanwa n’abazamutoragura mu gishanga yatwawe n’inkangu.

Nko mu ijoro rishyira ku wa 3 Mata, hari imiryango 10 abayobozi basabye kuva mu nzu muri Ngororero, bamaze kuvamo, iryo joro zirara ziguye.

Hari n’izindi nzu zirenga 500 mu Burengerazuba, nazo ubuyobozi bwakoze isesengura busanga zishobora kugwira abantu bubasaba kuvamo, kandi kugera ku itariki 4 Mata hari hamaze kugwa izisaga 115.

Minisitiri w’Intebe aheruka kugira ati “Zimwe muri gahunda zirimo gukwirakwizwa mu turere ni uko akarere kasuzuma ahantu heza katuza abantu, icyo kibanza hakarebwa abantu batishoboye bagakatirwa aho batura, abafite ubushobozi buringaniye tukaba twakibaha ku ideni bakazishyura buhoro buhoro kandi ku mafaranga make, noneho tukabafasha kwimuka bose.”

Ubushake bwo gufasha abatishoboye kuva mu manegeka, bugendana no gufasha abimurwa kongera kwiyubaka kuko imibereho yabo yahungabanye.

Mu cyumweru gishize, abatuye Umurenge wa Kimisagara bo bari bimuwe bavanwa mu nzu zabo bajya gucumbikirwa mu rusengero, ariko Leta yemeye ko hari n’abatazasubira iwabo mu ntara bazashakirwa imirimo.

Dr Ngirente yabikomojeho agira ati “Hamaze iminsi mike hakorwa ibarura, harebwa ngo ese abishoboye ni bande bashobora gusubira gukodesha inzu ahandi tukabereka aho bakodesha hari umutekano aho ibiza bitabatwara, ese abafite akazi ni bande.”

“Ubu iryo suzuma ryarangiye ndetse bamwe muri bo bafashe icyemezo cyo gusubira iwabo mu ntara abatari bafite akazi, abandi bagafite bagiye gukodesha inzu ahandi hantu ndetse hari n’abo turashakira imirimo bashobora gukora kugira ngo bashobore kwiyubaka, ubuzima bukomeze.”

Urukundo rugera no ku bari hanze y’igihugu

U Rwanda rwagaragaje kenshi ubushake bwo kwita ku buzima bw’abaturage no kwifatanya n’ababuze ababo, kuko ruzirikana ko umutungo wa mbere rufite ari abaturage barwo.

Rwihanganishije imiryango y’Ingabo z’u Burundi zarasiwe mu butumwa bw’amahoro muri Somalia muri Werurwe 2018, Abanyamisiri batakaje abantu 305 mu gitero mu Ugushyingo 2017, Abanya- Burkina Faso ubwo abantu bitwaje intwaro bagabye igitero muri restaurant bakica abantu 17 muri Kanama 2017, abaturage ba Mali nyuma y’igitero cyahitanye 27 mu Ugushyingo 2015 n’ibindi bihe bitandukanye.

Uru rukundo runashimangirwa n’Abanyarwanda, ubwo mu 2011 Misiri yahuraga n’imvururu zishingiye ku mpinduramatwara yashakaga gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Hosni Mubarak, bamwe bahiye ubwoba kuko Abanyamisiri bamwe bari bariye karungu.

Ntibazibagirwa itariki ya 5 Gashyantare 2011, umunsi ukomeye mu mateka ya za Kaminuza zo mu Misiri cyane iya AZHAR; ubwo Perezida Paul Kagame yoherezaga RwandAir igacyura Abanyarwanda bose, intambara irangiye arongera afasha abanyeshuri gusubira ku ishuri.

Ni kimwe na Korali Ambassadors of Christ ubwo ku wa 9 Gicurasi 2011 yavaga mu ivugabutumwa muri Tanzania, maze nka saa moya n’iminota micye ikora impanuka y’imodoka igeze ahitwa Tinde. Muri Coaster yari yuzuye abaririmbyi hapfuyemo batatu, abandi barakomereka.

Aho bari bihebye bagiye kubona babona ubutabazi bwihuse bwoherejwe na Leta y’u Rwanda, bugizwe n’indege n’abaganga bo kwita ku nkomere, maze abarokotse bageze ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania, bahasanga abantu benshi babategereje, bicara hasi bose bararira kubera urukundo igihugu cyabagaragarije.

Iyi ni nayo ntero y’Abanyarwanda ibihumbi birukanwe muri Tanzania mu 2013, bakurwa ku butaka bw’iki gihugu igitaraganya nta n’usezeye ku baturanyi. Ubu bamaze gutura no gutuza, bashishikajwe n’icyabateza imbere.

Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza no gucyura Impunzi, De Bonheur Jeanne D’Arc, ashyikiriza ibikoresho by'ibanze abasenyewe n'Umugezi wa Sebeya
Ibiza biheruka kwibasira Akarere ka Karongi byahitanye abantu 18 mu Murenge wa Rwankuba
Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza no gucyura Impunzi, De Bonheur Jeanne D’Arc, ashyikiriza umwe mu baturage ibahasha irimo amafaranga yo kwifashisha mu kugura ibikoresho by'ibanze byo mu rugo i Karongi
Minisitiri w'Intebe yasuye ibyangijwe n'amazi y'Umugezi wa Sebeya
Abayobozi mu nzego zinyuranye za Leta bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru mu muhango wo gushyingura abadiventisiti 16 bapfuye bakubiswe n’inkuba muri Werurwe 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza