Itariki y’uruzinduko rwa Jinping w’u Bushinwa uzasura u Rwanda mu kwezi kumwe na Nahendra w’u Buhinde

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 22 Kamena 2018 saa 11:36
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, yatangaje ko tariki ya 22 na 23 Nyakanga 2018 ari bwo u Rwanda ruzagendererwa na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping.

Hari hashize iminsi icumi IGIHE itangaje ko Perezida Xi Jinping azasura u Rwanda nyuma y’aho ku wa 17 Werurwe 2017 yakiriye Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu Bushinwa, bakagirana ibiganiro byabereye mu nyubako ‘Great Hall of the People’.

Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko uzurinduko rwa Jinping mu Rwanda ruzashimangira imikoranire n’ibihugu byombi ndetse ko bizasinyirwamo amasezerano akomeza gushimangira ubufatanye.

Usibye Jinping, muri Nyakanga u Rwanda ruzagendererwa na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi ndetse na Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi.

Kuva mu 2000 kugeza 2011 hari imishinga 56 u Bushinwa bwateyemo inkunga u Rwanda. Yose yari ifite agaciro ka miliyoni 160 z’amadolari ya Amerika. Ubwo hizihizwaga imyaka 40 y’umubano w’ibihugu byombi, u Bushinwa bwari bumaze guha u Rwanda miliyoni 170 z’amadolari.

Muri iki gihe, ibigo by’ubwubatsi by’Abashinwa nka RXB, CCECC, BCEG, Top International Engineering Corporation n’ibindi, bimaze kubaka izina mu Rwanda kuko akenshi imiturirwa myinshi ipfupfunuka muri Kigali nibo bayubaka.

Uruhare rw’u Bushinwa mu iterambere ry’ibikorwaremezo mu Rwanda ruracyakomeje, kuko binyuze mu nkunga ya miliyari 60 z’amadolari bwemereye Afurika, hatangiye kwagurwa imihanda ihuza Umujyi wa Kigali ingana na km 54. Iyi mirimo irimo gukorwa na Sosiyete y’Abashinwa ikora imihanda n’ibiraro (China Road Bridge Corporation, CRBC).

Uwari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, ku wa Kane tariki 8 Kamena 2017 yagaragaje ko ibindi bihugu bishobora kwigira ku buryo u Rwanda n’u Bushinwa bifatanya.

Yakomeje agira ati “Kandi twishimiye cyane ubufatanye bwacu mu nzego zose… ku rwego rwa tekiniki, urwego rw’iterambere […] Ku rwego rw’ubufatanye mpuzamahanga, umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ushobora kuba urugero rwiza ku bindi bice by’Isi.”

Jinping arateganya gusura u Rwanda mu gihe kandi ni indege ya RwandAir iri hafi gutangira ingendo zigana muri iki gihugu mu Mujyi wa Guangzhou.

Ku rundi ruhande, u Rwanda n’u Buhinde bifitanye umubano ukomeye mu ngeri zitandukanye. Mu 2011 u Buhinde bwagurije u Rwanda miliyoni 80 z’amadolari zo kubaka urugomero rwa Nyabarongo I, rutanga megawatt 27 z’amashanyarazi; mu 2013 bwatanze inguzanyo ya miliyoni 120.05 mu mushinga wo kuhira mu Karere ka Kirehe; mu 2016 buguriza u Rwanda miliyoni 81 z’amadolari zo kubaka amashuri y’imyuga n’ibigo bihugura urubyiruko ku kwihangira imirimo.

Muri Gicurasi uyu mwaka ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 66.6 z’amadolari, ni ukuvuga miliyari zigera kuri 56 z’amafaranga y’u Rwanda, yo kubaka umuhanda Base-Butaro-Kidaho mu Ntara y’Amajyaruguru.

Muri Gashyantare 2017, Perezida Kagame yakiriye Visi Perezida w’u Buhinde Hamid Ansari, wari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde mu bya dipolomasi watangiye mu 1999. Muri iki gihe Abahinde bakomeje gushora imari ifatika mu Rwanda, kuko nko hagati ya 2011-2016 habarurwa imishinga 66 ifite agaciro ka miliyoni $317, harimo ikomeye nka Airtel, Zinc Hotel na Kaminuza ya Mahatma Gandhi. Bafite kandi ishoramari mu ruganda rw’icyayi rwa Gisovu, Imana Steel, Sahasra Electronic Pvt Ltd n’ahandi.

U Rwanda rufite Abahinde bagera ku 3,000, bagaragara mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi burimo ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibinyabiziga, inganda n’ibindi.

Perezida w'u Bushinwa, Xi Jinping, ategerejwe mu Rwanda ku wa 22 Kamena 2018
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, nawe azasura u Rwanda muri Nyakanga
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb.Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rurajwe ishinga no gushimangira umubano mwiza n'amahanga
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb.Olivier Nduhungirehe, ateze amatwi ibibazo by'abanyamakuru
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb.Olivier Nduhungirehe, yabajijwe ku bijyanye na kandidatire ya Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF, umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa n'ibindi
Iki kiganiro cyari cyitabiriwe n'abanyamakuru batandukanye yaba abo mu Rwanda n'abakorera ibitangazamakuru mpuzamahanga
Uwiringiyimana Clement ukorera Reuters ubwo yabazaga ikibazo muri iki kiganiro
Umunyamakuru Kalinijabo Jean de Dieu wa TV1 abaza ikibazo

Kanda hano urebe andi mafoto

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza