Iyamuremye woherejwe n’u Buholandi mu Rwanda yasabye urukiko kongererwa igihe cyo kwitegura

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 18 Nzeri 2017 saa 09:54
Yasuwe :
0 0

Iyamuremye Jean Claude woherejwe mu Rwanda akuwe mu Buholandi ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi , kuri uyu wa Mbere yagaragaye mu Rukiko Rukuru asaba ko yakongerwa igihe cyo kwitegura urubanza.

U Buholandi wohereje mu Rwanda mu Ugushyingo 2016, ashinjwa kuba yari Umuyobozi w’Interahamwe muri Kicukiro akaba yari n’uvuga rikijyana mu ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND, akabikoresha muri Jenoside ariko we avuga ko ari umwere.

Urubanza rugitangira, Umwunganizi we mu mategeko, Canisius Karake, yagaragaje imbogamizi zimwe na zimwe z’ibintu avuga ko agomba kubanza kureba mbere y’uko urubanza rutangira mu mizi.

NK’uko The New Times yabigarutseho, Karake hateshwa agaciro iby’ urubanza rwa Gacaca rwabereye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro mu 2007, ubushinjacyaha bwashingiyeho mu gutegura urubanza.

Yavuze ko urubanza rwabaye nyirubwite adahari akavuga ko bitari byiza ndetse ko hagombaga kubahirizwa uburenganzira bw’uregwa.

Kuri iki, Ubushinjacyaha bwemeye busaba ko hateshwa agaciro ibyavuye mu Rukiko Gacaca ariko busaba ko handikwa ko butemeranya n’ibyo uregwa avuga ko rwaburanishijwe mu buryo budakurikije amategeko.

Iyamuremye yanabwiye urukiko ko hari impapuro we n’abunganizi be babiri basabye muri Ambasade y’u Buholandi bavuga ko batarabona kugeza ubu, bakavuga ko izo zazabafasha mu kuburana.

Perezida w’iburanisha, Alice Rulisa, yabasabye ko batanga ikimenyetso cy’uko hari impapuro baba barasabye koko, babikoze ariko byari byanditse mu rurimi batumva rw’Igiholandi.

Yabasabye ko izo nyandiko zigomba gushyirwa mu Kinyarwanda zikazoherezwa mu rukiko kugira ngo zizakoreshwe mu rubanza.

Perezida w’urukiko yasabye impande zombi kuzagaruka mu rukiko ku wa 12 z’Ukwakira 2017 bafite impapuro zose zikenewe ndetse biteguye kuburana urubanza mu mizi.

Rulisa kandi yasabye impande zombi ko mbere y’icyumweru bagomba kuzatanga urutonde rw’abatangabuhamya bazumvwa nyuma y’uko uregwa yasabye ko abatangabuhamya be bazacungirwa umutekano.

Iyamuremye uzwi ku kabyinbiriro ka Nziga, yavutse ku wa 14 Ukwakira 1975 mu cyahoze ari Segiteri ya Kicukiro muri Komine Kanombe, ni muri Karere ka Kicukiro.

Mu Buholandi aho yari amaze imyaka 14 yari umushoferi wa tagisi y’Ambasade za Israel na Finland mbere y’uko afatwa akoherezwa mu Rwanda.
Iyamuremye yagejejewe mu Rwanda ari kumwe na Jean Baptiste Mugimba, nawe ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyamuremye Jean Claude na Avoka we mu Rukiko Rukuru (Ifoto/ The New Times)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza