Jean Bosco Mugiraneza yasimbuwe ku buyobozi bwa REG

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 17 Gicurasi 2017 saa 01:07
Yasuwe :
0 0

Jean Bosco Mugiraneza wari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) yasimbuwe kuri uyu mwanya n’Umunya-Israel, Ron Weiss.

Umuyobozi ukuriye Inama y’Ubutegetsi ya REG, Prof. Manasseh Mbonye yabwiye IGIHE ko Mugiraneza yasimbujwe kuko hari ahandi ashobora guhabwa akazi.

Yagize ati “Inama y’Ubutegetsi yahinduye Umuyobozi wa REG dushyiraho uwundi mushya. Ni ibintu bisanzwe, Umuyobozi wari usanzwe yahawe akandi kazi, bibaho ko dushaka undi Muyobozi witwa Ron Weiss.”

Ntiyashimye gutangaza akandi kazi Mugiraneza yahawe, ariko yemeza ko yasimbuwe kuko yashakwaga ngo ashyirwe mu yindi mirimo.

Ron Weiss yari Visi Perezida wa Sosiyete ikora ibijyanye n’Ingufu z’Amashanyarazi muri Israel (Israel Electric Corporation/IEC). Yamenyekanye mu 2015 ubwo iyi sosiyete yasinyaga amasezerano y’ubufatanye na REG yo gufasha u Rwanda guhangana n’ikibazo cy’ubuke bw’umuriro w’amashanyarazi.

Aya masezerano yarimo guhugura abakozi ba REG mu bijyanye no kubaka, gusana, gucunga umutungo, gukora raporo ndetse n’ibindi bintu bitandukanye bifite aho bihurira n’ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda.

Prof. Mbonye yashimangiye ko uyu mugabo bamutoranyije nyuma yo guhiga abandi mu kizamini cy’ibiganiro (interview).

Yagize ati “Ubwo twamutoranyaga twamubajije ko azaduteza imbere dusanga mu bandi ari we ufite ubushobozi kuko yari afite ubunararibonye, kandi ari we watugeza ku byo twifuza. Twarebye umuntu urusha abandi imbaraga mu igenamigambi ry’igihe kigufi, igiciriritse n’ikirekire.”

Yongeyeho ko Ron Weiss wayoboraga kimwe mu bigo bikomeye bitanga umuriro w’amashanyarazi muri Israel, yatangiye akazi ariko arimo kumenyerezwa n’uwari usanzwe.

Mugiraneza yatangiye kuyobora REG muri Kanama 2014, aba mu nama y’Ubutegetsi y’Ishyirahamwe ry’ibigo bishinzwe ingufu muri Afurika akaba na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’ibihugu bitatu bihuriye ku mushinga w’urugomero rwa Rusizi ari byo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, u Burundi n’u Rwanda.

Ku buyobozi bwa REG, hakozwe imishinga igamije gutuma Guverinoma y’u Rwanda igera ku ntego ya megawatt 563 mu 2018, gucanira 70% by’ingo zose zo mu gihugu. Harimo umushinga wa Kivu watt, urugomero rwa Nyabarongo, kubyaza Nyiramugengeli amashanyarazi, umushinga wa Rusizi III, uwa Rusumo, kongera ingufu zituruka ku mirasire n’ibindi.

Mugiraneza yatangiye kuyobora REG muri Kanama 2014

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza