Jeannette Kagame yitabiriye Café Littéraire urubyiruko rwaherewemo impanuro ku gusigasira amateka ya Jenoside

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 5 Mata 2019 saa 12:07
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibiganiro mu bikorwa bitegura #Kwibuka ku nshuro ya 25, mu gikorwa cyiswe Café Littéraire, aho abanditsi b’ibitabo basangije abiganjemo urubyiruko uko bakwiye gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guhangana n’abayipfobya.

Iki gikorwa cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Mata 2019, mu gusoza umunsi wa mbere w’inama mpuzamahanga yiga kuri Jenoside iteraniye i Kigali "Preserving Memory, Championing Humanity".

Ibihangano byabo bigaragaza amateka y’umwijima u Rwanda rwanyuzemo, icyabateye kwandika n’impanuro ku cyo urubyiruko rwo mu gihugu no hanze yacyo rukeneye mu guhangana n’abahakana Jenoside cyangwa birengagiza ibyabaye.

Abanditsi batatu barimo Umufaransa ,Virginie Brinker, Umunyarwanda, Rurangwa Jean Marie Vianney na Koulsy Lamko wo muri Tchad, batanze ikiganiro ku nsanganyamatsiko yo ‘‘Gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.’’

Umwanditsi Lamko yigishije Itorero ry’Ikinamico muri Kaminuza ya Butare (1999-2002) aho yareze Ntarindwa Diogène [Atome]. Yanditse ibitabo birimo ‘La phalène des collines’ kivuga ku bihe u Rwanda rwanyuzemo.

Ati “Ibyagwiriye u Rwanda ni ibya Afurika n’Isi. Tuzi ko iyo ibyago bigwiriye umuryango abantu batabara. Afurika isinziriye ku mateka yayo ariko dukeneye gukanguka tukayandika.’’

Abanditsi b’Abanyafurika ngo bakwiye gushyira hamwe mu kwandika ukuri kw’ibyabaye kuko bitanga ishusho y’ibyo bakora.

Virginie Brinker wanditse inyandiko ‘‘La Transmission littéraire et cinématographique du génocide des Tutsi au Rwanda’’ yatangiye kwigisha ubuvanganzo mu 2003, aza gukururwa n’ibyavugwaga kuri Jenoside yareberaga kuri televiziyo, ahitamo kuza kwihera ijisho.

Ati ‘‘Ikibazo cyo kuzirikana amateka kireba urubyiruko rwa none. Si ahashize ahubwo ni ahazaza. Hari intambwe nto yatewe mu kwigisha amasomo ya Jenoside mu mashuri kuva mu 2009. Icy’ingenzi ni uko hari aho wabona porogaramu zigisha aya masomo. Dukwiye gukorana nk’abashakashatsi ariko ab’Abanyarwanda bagafata iya mbere.’’

Uyu mwanditsi ari mu bavuga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe u Bufaransa butungwa agatoki ku ruhare rwayigizemo.

Umukoro ku banditsi b’Abanyarwanda mu guhangana n’abapfobya Jenoside

Abanditsi baganirije urubyiruko bashimangiye ko ibihangano bigira uruhare mu kwigisha ibinyejana by’ahazaza hagamijwe kwirinda ko Jenoside yakongera kubaho.

Rurangwa amaze imyaka 33 ari umwanditsi. Yagize uruhare mu kwandika ibitabo birimo “Les identités lourdes à porter”, ‘‘Au sortir de l’enfer’’, “Un Rwandais sur les routes de l’exil’’ na ‘‘Génocide des Tutsi expliqué à un étranger’’. Yatangiye kwandika ku mateka ya Jenoside ahangana n’abayagoreka.

Yagize ati ‘‘Iyo wanditse neza ibyabaye bituma benshi babimenya kuko iyo bitamenyekanye bishobora gusubira. Niyo mpamvu tugomba kwandika ibitabo, imivugo, filime, ikinamico n’inkuru ndende ngo abana bacu n’urubyiruko rumenye ibyabaye ku babyeyi n’abavandimwe barwo ngo bitazongera.’’

Yavuze ko ubu bumenyi buri mu bihangano buzatuma Isi igira amateka ya Jenoside ayayo.

Ati “Ikoranabuhanga ririho rizatuma ibiriho bizasigara ku mbuga nkoranyambaga ku buryo uzabishaka azabimenya. Abandika ibigoramye, twe tuzakomeza guhangana na bo twandika iby’ukuri ku buryo usoma azamenya ukuri. Nibashaka kumenya ukuri hazaba ikiganiro mpaka duhangane.’’

Rurangwa yatangiye kwandika kuri Jenoside mu 1994 nyuma yo gutahura ko itangazamakuru rigoreka ukuri kuri Jenoside.

Ati ‘‘Nabonye abana babiri b’imfubyi batoraguwe, ndi i Roma mu Butaliyani, kwihangana biranga ntangira kwandika imivugo. Ibinyamakuru byo mu Butaliyani byandikaga ko habaye intambara hagati y’Abahutu n’Abatutsi, abahinzi n’aborozi n’ibindi ariko umujinya uranyica cyane numva nkwiye kwandika ukuri kw’ibintu ngo bimenyekane.’’

Uyu mugabo umaze kwandika ibitabo bitanu birimo bitatu bivuga kuri Jenoside, yasabye urubyiruko gutinyuka kuvuga ku mateka mu mashuri no gusangira indangagaciro zikwiye.

Rurangwa yavuze ko abagiraga ipfunwe ryo kwitwa Abanyarwanda ndetse bamwe bagahindura amazina bahisha ubwenegihugu ubu bishimira kwitwa ba kavukire b’u Rwanda.

Café Littéraire itegurwa na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ifatanyije n’Isomero ry’Igihugu.

Video: Mugwiza Olivier


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza