Kamena irasiga RwandAir itangiye ingendo zerekeza mu Bushinwa

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 13 Gicurasi 2019 saa 11:14
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi bw’Indege (RwandAir) cyatangaje ko kuva ku wa 18 Kamena 2019, kizatangira ingendo zerekeza mu Mujyi wa Guangzhou mu Ntara ya Guangdong.

RwandAir izajya ikorera ingendo eshatu mu Cyumweru (ku wa Kabiri, Gatatu no ku wa Gatandatu) zigana i Guangzhou, umujyi wa gatatu munini mu Bushinwa.

Icyerekezo gishya cya Guangzhou kiziyongera ku cya Mumbai mu Buhinde, ahazifashishwa indege ya Airbus A330.

Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yabwiye Aviation Tribune dukesha inkuru ko iki cyerekezo kizafungura amahirwe y’ishoramari.

Yagize ati “Mu gihe ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika n’u Bushinwa bwiyongera, biba byiza kuzirikana uburyo bwo gutwara abashoramari n’abacuruzi bagenda hagati ya Afurika na Guangzhou. Icyerekezo gishya kizafungura amahirwe mashya y’ishoramari, ndetse kizamure umubare w’abagenzi n’imizigo dutwara.”

Guangzhou ni umujyi uherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Hong Kong kandi uraguka cyane. Uri ku buso bwa kilometero kare 7,434.

Umujyi wa Guangzhou uzaba ubaye uwa kabiri RwandAir itangijemo ingendo ku Mugabane wa Aziya nyuma ya Mumbai aho ikorera kuva muri Mata 2017.

Ni icyerekezo kizatuma RwandAir yuzuza ibigera kuri 28 by’aho ikorera ingendo muri Afurika y’Iburasirazuba, iyo Hagati, Iburengerazuba n’Amajyepfo, u Burasirazuba bwo hagati, u Burayi na Aziya.

Ku wa 17 Mata 2019, nibwo RwandAir yatangije ingendo zerekeza mu Mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ikorera eshatu mu cyumweru.

Muri uyu mwaka kandi biteganyijwe ko RwandAir izagana mu bindi byerekezo birimo Tel Aviv muri Israel na New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019, iteganya kuwusoza ifunguye ibyerekezo bikagera kuri 31. Ibi bizajyana no kongera abagenzi iki kigo gitwara kuko bazava ku 926 571 babarwaga kugeza muri Kamena 2018 bakagera ku 1,151,300 mu 2019.

RwandAir iherutse gutangaza ko mu myaka itanu iri imbere yifuza gukuba kabiri umubare w’indege ifite, bityo ikarushaho kwagura ibikorwa byayo muri Afurika no ku yindi migabane y’Isi.

Kugeza ubu RwandAir ifite indege 12 zirimo Airbus A330 – 300 imwe, Airbus A330 – 200 imwe, Boeing 737-800NG enye, Bombardier Q-400 Next Gen ebyiri, Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri na Boeing 737-700NG ebyiri.

RwandAir igiye gutangira ingendo zerekeza mu Bushinwa bitarenze Kamena 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza