Kaminuza y’u Rwanda ku mwanya wa 96 mu 1520 zikomeye muri Afurika

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 11 Gashyantare 2017 saa 01:30
Yasuwe :
0 0

Kaminuza y’u Rwanda (UR) yahize izindi Kaminuza n’amashuri makuru akorera mu Rwanda, iza ku mwanya wa 96 muri Kaminuza 1520 zikomeye muri Afurika no ku mwanya wa 3499 ku Isi yose.

Uru rutonde rukorwa na Webometrics.info, hashingiwe ku mubare w’ubushakashatsi bwakozwe bugatangazwa, ibikoresho Kaminuza ifite n’imbaraga zishyirwa mu kuzamura ireme ry’uburezi. Hanashingirwa kandi ku nshuro izo kaminuza zigaragara ku mbuga za Internet.

Rugaragaza ko Kibogora Polytechnic iri ku mwanya wa 282 muri Afurika n’uwa 9783 ku Isi, ULK ku mwanya wa 581 n’uwa 16514 ku Isi, Institut d’Enséignement Supérieur de Ruhengeri ku mwanya wa 801 n’uwa 19328 ku Isi, INILAK iri ku mwanya wa 806 n’uwa 19363 naho AUCA ikaba ku mwanya wa 20070 ku Isi.

Kaminuza yigisha amategeko, ILPD, iri ku mwanya wa 957 n’uwa 21048 ku Isi, Catholic University of Kabgayi ku wa 1002 n’uwa 21593 ku Isi, Kaminuza ya Kigali (UoK) iri ku mwanya wa 1061 n’uwa 22165, Protestant Institute of Art and Social Science iri ku mwanya wa 1138 n’uwa 22838 ku Isi.

Uru rutonde rwashyize Kaminuza ya Kibungo ku mwanya wa 1419 n’uwa 25475 naho Institut Polytechnique de Byumba (IPB) ku mwanya wa 1445 n’uwa 25647 ku Isi yose.

Mu karere, Kaminuza ya Nairobi niyo iza mbere ku mwanya wa munani muri Afurika, Kaminuza ya Makerere ku wa 11, Kaminuza ya Kenyatta 32, University of Dar es Salaam 33, Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology 65, Mbarara University of Science and Technology 77, University of Rwanda ku mwanya wa 96 muri Afurika.

Inyubako y'icyicaro cya Kaminuza y'u Rwanda

Kaminuza zirindwi zo muri Afurika y’Epfo zagaragaye mu 10 za mbere muri Afurika.

Mu 2015 Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije ushinzwe imari, Pudence Rubingisa, yavuze ko kuba nta barimu benshi bafite impamyabumenyi z’ikirenga ndetse n’ibikorwa remezo bidahagije, ari zimwe mu mpamvu zituma Kaminuza y’u Rwanda itaza muza mbere muri Afurika.

Yagize ati “Ikibazo twagiraga n’icy’abarimu bafite impamyabumenyi z’ikirenga PhD bigisha muri Kaminuza ariko ubu twihaye intego y’uko muri 2018, byibuze twazaba dufite 50% by’abarimu bacu bafite PhD.”

Muri uwo mwaka Kaminuza y’u Rwanda yari ifite abarimu bafite impamyabumenyi z’ikirenga bari 20%.

Kaminuza za Mbere muri Afurika

1. University of Cape Town

2. Stellenbosch University

3. University of Witwatersrand

4. University of Pretoria

5. University of Kwazulu Natal

6. Cairo University

7. University of Western Cape

8. University of Nairobi

9. Alexandria University

10. University of Johannesburg

11. Makerere University


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza