Kaminuza y’u Rwanda yaburiye abanyeshuri barihirwa na leta bashaka kuva mu masomo ya siyansi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 1 Ukwakira 2017 saa 10:45
Yasuwe :
1 0

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR), bwatangaje ko abanyeshuri barihirwa na leta bashaka kuva mu masomo ajyanye na siyansi, ikoranabuhanga, Engineering n’ubuganga, bitemewe ku buryo uzabikora azahita atakaza inguzanyo ya leta.

Ni icyemezo gifashwe nyuma y’izamurwa ry’amafaranga azishyurwa muri uyu mwaka w’amashuri wa 2017/2018, kuko abiga amasomo ya STEM (Science, Technology, Engineering and Medicine) bazishyura 1 500 000 Frw ku mwaka naho mu bumenyi rusange bakazishyura 600 000 Frw.

Nk’uko yabinyujije kuri Twitter, UR yagize iti “Abanyeshuri barihirwa na leta muri porogaramu za STEM ntabwo bemerewe guhindura ngo bajye mu zitari STEM, bitabaye ibyo bazajya batakaza gufashwa na leta bahinduke abanyeshuri bigenga.”

Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe amasomo n’Ubushakashatsi, Prof Nelson Ijumba, aheruka kubwira The new Times ko mu myaka itatu ishize, guverinoma yishyuriraga abanyeshuri buri wese atangwaho 600,000 Frw hatitawe ku byo biga.

Gusa ngo baje gusaba ko bihinduka kuko basanze 600 000 Frw ahagije ku banyeshuri biga amasomo y’ubumenyi rusange, nyamara ku biga siyansi n’ubuganga bakenera arenga miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Yakomeje agira ati “Mu mwaka ushize guverinoma yaduhaye 900 000 Frw ku mwaka ku munyeshuri wiga siyansi. Twakomeje kuvuga ko adahagije, muri uyu mwaka araza kuba miliyoni 1.5 Frw ku masiyansi.”

UR iheruka kwemeza ko ku mafaranga y’ishuri, ku banyamahanga azajya yiyongeraho 20%. Azishyurwa mu byiciro bitatu, icya mbere bitarenze kuwa 5 Ukwakira 2017, icya kabiri bitarenze kuwa 5 Mutarama 2018 naho icya gatatu kikazatangwa bitarenze kuwa 30 Werurwe.

Impinduka mu mafaranga y’ishuri muri kaminuza kandi zijyana n’uko guhera mu mwaka utaha w’amasomo, abanyeshuri biga ibirebana n’ubumenyi rusange bazajya biga imyaka itatu aho kuba ine nk’uko byari bisanzwe, imyaka irenze itatu ikazasigara ku biga amasomo ya architecture, engineering n’ubuganga.

Biteganyijwe ko abanyeshuri bazagera ku makoleji boherejwemo kuwa 9 Ukwakira 2017, ariko kwiyandikisha birakomeje kugeza kuwa 5 Ukwakira.

Umubare w’abanyeshuri bemerewe by’agateganyo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda ni 11 027 muri 13 124 bari basabye kuyigamo, kuko ivuga ko imyanya ifite idashobora kurenza abanyeshuri ibihumbi 12.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi (REB) giheruka gutangaza ko abanyeshuri bagera ku 8313 aribo bemerewe inguzanyo ya leta, itangwa binyuze muri Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere, BRD.

Umwe mu banyeshuri biga amasomo ya siyansi muri Kaminuza y'u Rwanda (Ifoto ya UR)
Kaminuza y’u Rwanda yaburiye abanyeshuri barihirwa na leta bashaka kuva mu masomo ya siyansi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza