Kaminuza y’u Rwanda yakuyeho kwiga imyaka ine kuri amwe mu masomo

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 28 Kanama 2017 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko guhera mu mwaka utaha w’amasomo , abanyeshuri biga ibirebana n’ubumenyi rusange (social sciences) bazatangira kwiga imyaka itatu muri kaminuza aho kuba ine, imyaka irenze itatu ikazasigara ku biga amasomo ajyanye na siyansi.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na The New Times, Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, Prof Nelson Ijumba, yavuze ko mu gufata icyo cyemezo, basanze amasomo akwiye kwigwa mu myaka iri hejuru y’itatu ari ajyanye n’ubuhanga mu bwubatsi (architecture), engineering n’ubuganga.

Yagize ati “Twaje no gusanga amasomo amwe ashobora kwigishwa mu myaka itatu. Guhera mu mwaka w’amasomo utaha, amasomo yose arebana n’ubumenyi rusange azigishwa mu myaka itatu kimwe n’andi masomo ya siyansi, ukuyemo architecture, engineering n’ubuganga.”

Ubu Kaminuza y’u Rwanda ifite abanyeshuri barihirwa na leta bagera ku 23,000, mu mwaka wa mbere, abagera ku 5000 bakaba bari mu masiyansi naho 1000 bakaba mu masomo y’ubumenyi rusange.

Abanyeshuri biga amasomo ajyanye n’ubumenyi rusange ni nabo leta yishyurira amafaranga make ku mwaka, ugereranyije n’abiga amasiyansi.

Prof Ijumba yakomeje agira ati “Mu myaka itatu ishize, guverinoma yaduhaga amafaranga igendeye ku kuvuga ko buri munyeshuri wese atangwaho 600,000 Frw. Twaje gusaba ko bihinduka, tugendera ku masomo tubona imibare itandukanye. 600,000 Frw yari ahagije ku bantu biga amasomo y’ubumenyi rusange, ariko twasanze ku biga amasiyansi n’ubuganga bo bakenera arenga miliyoni 2 Frw.”

“Mu mwaka ushize guverinoma yaduhaye 900,000 Frw ku mwaka ku munyeshuri wiga siyansi. Twakomeje kuvuga ko adahagije, muri uyu mwaka araza kuba miliyoni 1.5 Frw ku masiyansi.”

Prof Ijumba yanavuze ko Kaminuza y’u Rwanda ikomeje kugenda izamura ireme ry’uburezi n’ubushobozi bw’abakozi bayo, aho mu bufatanye n’abaterankunga, nka guverinoma ya Suède yabahaye inkunga ya miliyoni $50 mu gihe cy’imyaka itanu izarangira mu mwaka utaha.

Ni inkunga yanyujijwe mu buhakashatsi, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga n’isomero, ndetse bamwe mu bakozi ba kaminuza bibafasha gutangira gukorera impamyabumenyi z’ikirenga PhD. Hiyandikishijemo 98, abagera kuri 42 bamaze kurangiza.

Prof Nelson Ijumba mu kiganiro na The New Times

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza