Kaminuza y’u Rwanda yavuguruye Koleji zari ziyigize, hamwe mu higirwaga harafungwa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 11 Nzeri 2017 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwakoze impinduka mu makoleji yari asanzwe ayigize avanwa kuri atandatu agirwa atanu, ndetse hamwe mu hatangirwaga amasomo mu bice bitandukanye hakurwaho.

Mu mpinduka zatangajwe kuri uyu wa Mbere, Koleji yigishaga amasomo y’ubumenyi rusange, CASS (College of Arts and Social Sciences) yakomatanyijwe n’iyigishaga ibijyanye n’ubukungu, CBE (College of Business and Economics) bibyara Koleji nshya yigisha amategeko, ubukungu n’imiyoborere, CLEG (College of Law, Economics and Governance).

Koleji y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’ubuzima, CMHS (College of Medicine and Health Sciences) yo nta cyahindutse kimwe na koleji yigisha iby’ubumenyi n’ikoranabuhanga, CST (College of Science and Technology).

Hanabaye impinduka muri Koleji y’uburezi, CE (College of Education) ubu ikaba yongereweho imicungire y’ububiko bw’inyandiko CELS (College of Education and Library Sciences), na koleji yigishaga ibijyanye n’ubuhinzi n’ubumenyi mu buvuzi bw’amatungo, CAVM (College of Agriculture and Veterinary Sciences) yongerwaho ibijyanye n’ibidukikije, ihinduka CAEVM (College of Agriculture, Environment and Veterinary Medicine).

Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, Prof Nelson Ijumba, yabwiye IGIHE ko izi mpinduka zatewe n’uko Kaminuza y’u Rwanda yifuza kunoza imikorere yayo no kugabanya amafaranga yakoreshwaga bitari ngombwa.

Yagize ati “Impinduka zatangiranye no guhuza kaminuza za leta zikaba imwe, ariko tuza gusanga ko hari amakoleji amwe yari afite amasomo ajya gusa nka CASS na CBE, ugasanga hari n’aho abarimu bakora ingendo bajya kwigisha muri koleji imwe bava mu yindi, bituma tugerageza guhuza koleji zimwe.”

“Bigamije kuzamura umusaruro w’ishuri no mu kugabanya ikiguzi ibikorwa byatwaraga kandi bigatuma kaminuza irushaho gutanga umusaruro.”

Uyu muyobozi yanavuze ko hamwe mu hakoreraga amashami ya Kaminuza y’u Rwanda na ho hakavanwa ku 14 ubu ni 10, abanyeshuri bakaba bagomba kwimuka bakajya ahagenewe gukorera koleji bigamo.

Prof Ijumba yavuze ko mu hantu higiraga amwe mashami ya kaminuza yavanyweho harimo nka Byumba, Kibungo, Kabgayi na Nyamishaba, abanyeshuri bose bakaba basabwa kwimuka bitarenze Ukwakira ubwo amasomo azaba atangira.

CAEVM ifite icyicaro mu Ntara y’Amajyaruguru, CMHS ifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali, CLEG ifite icyicaro i Gikondo, CST izaba ifite icyicaro ahazwi nko muri KIST naho CELS izaba ifite icyicaro i Rukara mu Karere ka Kayonza.

Kaminuza y’u Rwanda yatangaje uyu mwanzuro nyuma y’undi uvuga ko mu mwaka w’amashuri uzatangira mu Ukwakira 2017, ikiguzi cy’uburezi ku banyeshuri biga ibijyanye na siyansi muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) kiziyongeraho ibihumbi 600 na ho abanyamahanga bishyure barengejeho 20% by’ayishyurwa n’Abanyarwanda.

Imyanzuro yafashwe n’inama y’ubutegetsi bwayo yo ku wa 16 Kanama 2017, yemeje ko abanyeshuri biga Siyansi (Science, Technology, Engineering and Medicine) bazajya bishyura miliyoni 1.5 Frw ku mwaka na ho abiga amasomo asanzwe, amafaranga y’ishuri akaba 600,000 Frw mu gihe abanyamahanga bazajya barenzaho 20% ku yo abandi bishyura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza