00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza y’u Rwanda yinjiye mu bufatanye n’uruganda LuNa Smelter Ltd rushongesha gasegereti

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 21 Nzeri 2021 saa 07:14
Yasuwe :
0 0

Kaminuza y’u Rwanda (UR), yinjiye mu bufatanye n’Uruganda LuNa Smelter Ltd rushongesha gasegereti mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, buzafasha mu bijyanye no kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abanyeshuri biga mu ishami ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021, i Karuruma mu Karere ka Gasabo aho Uruganda LuNa Smelter Ltd rufite icyicaro gikuru.

Mu myaka ishize nibwo Kaminuza y’u Rwanda yatangije kwigisha amasomo ajyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyatunganya [Geology and Mining].

Muri rusange kugira ngo abanyeshuri bige neza, bisaba ko babona ayo mabuye y’agaciro bakayigiraho ariko bakanamenya uko ayo mabuye abyazwa ibindi bintu bifite agaciro ko hejuru.

Ubufatanye bwa UR n’Uruganda LuNa Smelter Ltd, rutunganya gasegereti rukayikuramo ubutare bukoreshwa cyane cyane muri za telefone, ibikoresho byo mu rugo, ni ingenzi kuko muri kaminuza bigoye cyane kubona ibikoresho byifashishwa mu masomo ngiro.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre yagize ati "Ni byiza ko uruganda nk’uru tugirana amasezerano kugira ngo abanyeshuri biga ibyo byo gucukura amabuye y’agaciro no kuyatunganya babone ahantu baza kwigira noneho ubumenyingiro. Ubumenyi bwo bazakomeza kububona bwo mu bitabo na Laboratwari ariko noneho baze hano babone koko nyirizina ibintu bikorwa mbere yo gutunganywa bikajya ku rwego rwo gutanga umusaruro ukomeye."

Yakomeje agira ati "Ni ikintu cyiza kuko mu myaka ishize kimwe mubyo abantu bose babonaga bitari binoze muri Kaminuza y’u Rwanda ni ukwigisha abana bakarangiza bafite ubumenyi ariko batazi icyo ubwo bumenyi bakabukoresheje cyangwa banabona akazi mu nganda ugasanga batarateguwe bihagije kugira ngo bahite batangira gukora. Ubwo bigasaba ko inganda zibamenyereza, ubu rero bizatuma bigira ku murimo."

Binyuze mu masezerano ya UR na LuNa Smelter Ltd, abanyeshuri bazajya bazanwa kwigira ku murimo muri uru ruganda, bahabwe amahugurwa, bahuzwe n’abahanga mpuzamahanga bo muri uru rwego rw’ubucukuzi no kubafasha mu bushakashatsi n’ibindi.

Umuyobozi Wungirije wa LuNa Smelter Ltd, Butera Joseph yavuze ko aya masezerano ari intangiriro yo gutoza abakiri bato ubunyamwuga bwo gukora mu rwego ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ati "Iri ni itangiriro tugiranye na kaminuza, ikigiye gukurikiraho ni ukumvikana uko bizakorwa, tukumvikana abanyeshuri kaminuza izajya itoranya bakaza hano mu ruganda tukabongerera ubumenyi, tukubakira igihugu ubumenyi buzaza gufasha muri uru rwego rw’ubucukuzi no kongerera agaciro amabuye yacukuwe mu Rwanda."

Yakomeje agira ati "Hari icyuho muri uru rwego rw’ubucukuzi ariko iri ni itangiriro mu byo tubona byagira icyo bihindura. Muri ubu bufatanye twagiranye na kaminuza, bizafasha kugira ngo igihugu kigire abantu basohoka bafite ubumenyi bukenewe ku isoko uyu munsi n’ejo hazaza. Nirwo ruhare rwacu twafasha igihugu mu kubaka urwego rw’ubucukuzi."

Uruganda LuNa Smelter Ltd rukorera mu Rwanda guhera mu 2018. Rufite ubushobozi bwo gushongesha toni 360 za gasegereti buri kwezi.

Aya masezerano yitezweho kungukira impande zombi
Umuyobozi Wungirije wa LuNa Smelter Ltd, Butera Joseph yavuze ko aya masezerano ari intangiriro yo gutoza abakiri bato ubunyamwuga bwo gukora mu rwego ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro
Prof Lyambabaje Alexandre yijeje ubufatanye mu gutuma aya masezerano atanga umusaruro
Impande zombi ziyemeje guteza imbere umwuga wo gutunganya amabuye y'agaciro ari nako bafasha abanyeshuri kugira ubumenyi buhagije bwo gukora uwo mwuga
Ubu bufatanye buzatuma abanyeshuri ba UR babona aho kwimenyereza ibijyanye no gutunganya amabuye y'agaciro
Aha Lyambabaje ubwo yasobanurirwaga imikorere y'uruganda LuNa Smelter Ltd

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .