Kaminuza ya UTAB mu bufatanye n’abikorera bwo kunoza ibikenewe ku isoko ry’umurimo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 29 Werurwe 2019 saa 10:38
Yasuwe :
0 0

Ni kenshi hagiye humvikana ikibazo cy’abanyeshuri barangiza za kaminuza bajya kwimenyereza umwuga mu bigo bitandukanye bikanga kubakira, n’aho bakiriwe ntibahabwe amahirwe cyangwa ugasanga abafite ibigo cyangwa inganda zabakiriye batababonamo ubushobozi.

Ni ikibazo Inama Nkuru y’amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC), ivuga ko kizabonerwa umuti habayeho ubufatanye hagati y’abikorera n’amashuri aba yohereje abanyeshuri kwimenyereza umwuga.

Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba, UTAB, yatangije gahunda nshya yo kugirana ibiganiro n’abafite ibigo bitanga akazi hagamijwe gushakira umuti ibibazo by’abajya kwimenyereza umwuga n’abajya ku isoko ry’umurimo muri rusange.

Kuri uyu wa Gatanu ku cyicaro gikuru cy’iyi kaminuza giherereye mu Mujyi wa Gicumbi, abayobozi b’inganda, abahagarariye ibigo by’imari, amashuri n’inzego za leta ndetse n’abahagaririye abanyeshuri bagiranye ibiganiro bigamije kurebera hamwe icyafasha kugira ngo abajya kwimenyereza umwuga bibashe kugira ireme binafashe abanyeshuri.

Mu nshingano za Kaminuza harimo kwigisha, gukora ubushakashatsi, ikwirakwizabumenyi no kugirira akamaro abandi.

Umuyobozi Mukuru wa UTAB, Padiri Prof. Dr. Nyombayire Faustin, yavuze ko impamvu batekereje guhuza abafatanyabikorwa b’iyi kaminuza barimo kugira ngo bagaragaze ibyo bashima ku banyeshuri bajya kwimenyereza imirimo n’abahabwa akazi mu bigo byabo.

Yagize ati “Twaranabitangiye kuko buri myaka itatu gahunda turazivugurura, muri uko kuzivugurura duhamagara abatanga akazi n’abarangije hano bakatubwira ibiri ku isoko ry’umurimo tudafite kugira ngo tubyongeremo.”

Yavuze ko hari hakiri icyuho mu bajya kwimenyereza umurimo ari nayo mpamvu muri iyi kaminuza bashyizeho ingamba zirimo ibi biganiro bagirana n’abikorera kandi banashyizeho umukozi ushinzwe kumenya uko abanyeshuri bajya kwimenyereza umurimo bitwara, imbogamizi bahura nazo ndetse n’uko bafatwa n’ibigo bibakira.

Abitabiriye ibi biganiro bagaragaje ibi biganiro birafasha mu kugaragariza ishuri ibikenewe mu bigo byabo bityo na kaminuza ibashe kubishyira mu bikorwa.

Umuyobozi wa Cogebanque ishami rya Gicumbi, Urayeneza John yagize ati “Icyo ibi biganiro birahindura ni uko UTAB irareba ibyo banki zikeneye, igatangira kubishyira mu bikorwa, kuko niba abanyeshuri babonaga ukwimenyereza bari bake icyo gihe bazaba benshi.”

Ubuyobozi bwa UTAB butangaza ko abanyeshuri bayo badakunze kurangiza ngo bajye gusiragira ku isoko ry’umurimo bashaka akazi kuko akenshi bava mu ishuri bafite ubushobozi bwaba ubwo kwihangira umurimo n’ububafasha guhita babona akazi.

Ubusanzwe muri UTAB bigisha amasomo y’ubugeni, ivugururamibereho rigamije iterambere ry’abanyarwanda, gucunga umutungo no kwimakaza iterambere, abarezi babereye kurerera u Rwanda mu bumenyi n’ubumenyamuntu, ubuhinzi n’ubworozi, kubungabunga ibidukikije n’ingufu zisubira.

Abahagarariye ibigo by'imari na za banki bari mu bitabiriye ibi biganiro
Bagiye bakora ibiganiro mu matsinda barebera hamwe ibyafasha abagiye mu kazi bwa mbere bavuye muri UTAB
Bunguranye ibitekerezo kuri iyi ngingo
Ibi biganiro byitezweho kuvamo imyanzuro izatanga umuti ku bibazo by'abarangiza kwiga muri UTAB bakajya mu kwimenyereza cyangwa gukora akazi
Itsinda ryabaga ririmo abikorera, abakorera ibigo bya leta , ibyigenga n'abanyeshuri muri rusange
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UTAB n'Umuyobozi Mukuru wa Skol bari bitabiriye ibi biganiro
Umuyobozi Mukuru wa UTAB, Padiri Prof. Dr. Nyombayire Faustin, aganira n'itangazamakuru
Umuyobozi wa Cogebanque ishami rya Gicumbi, Urayeneza John yavuze ko ibi biganiro birabafasha kugaragariza kaminuza ibikenewe na za banki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza